UMUNSI MUKURU WA Kristu Mwami C
21/1172004
2Sam 5,1-3
Kol 1,12-20
Lk 23,35-43
Ku cyumweru cya 34 ari nacyo cya nyuma cy’umwaka, Kiriziya iraturarikira guhimbaza umunsi wa Kristu Mwami. Ni umunsi wagiyeho vuba aha ugererenayije n’indi minsi mikuru ya Kirirziya. Watekerejwe mu gihe abantu bari batangiye gusa n’abakeka ko ubuhanga n’ubwenge bwa muntu byamuha uburenganzira bwo kwingenga. Atari ya ngabire isumba zose muntu yaremanye, ahubwo kwigerezaho maze muntu akumva yasumba Uwamuhanze cyangwa se nawe akaba yasimba akarema Imana. Muri Kiriziya, havutse amashyirahamwe y’abakristu agamije gufatanya kubaho mu kwemera: amashyirahamwe y’abalayiki, imiryango y’agisiyo gatolika...Intego yari iyo guhamya ukwemera, atari gusa mu kiriziya cyangwa aho padiri areba, ahubwo gushingira ubuzima bwose kuri Kristu, ishusho y’Imana itagaragara nkuko Pawulo mutagatifu abivuga mu isomo rya kabiri. Mu munsi ya mbere, umunsi wa Kristu Mwami bawuhimbazaga bakora umutambagiro nko ku munsi w’Isakaramentu ritagatifu. Intego yari iyo kugaragaza ko ubukristu bufite imbaraga bimwe twakwita urudini. Gahoro gahoro, kiriziya yagiye yumva ko umbwami bwa Kristu atari ukugwiza abayoboke cyangwa kwiyerekana mu mihanda. Ubwami bwa Kristu bushingiye ku gitambo cya Kristu ku musaraba; abiyoroshya bakaba aribo babuyoboka nk’igisambo cyakeje Yezu ku musaraba (ivanjiri). Yezu ati uyu munsi turaba turi kumwe mu bwami bwanjye. Umunsi mukuru duhimbaza rero ni uwo kunagura ukwemera kwacu nk’uko umuryango wa Isiraheli wabwiye Dawudi uti uzatubere umwami kuko na mbere hose ari wowe waturengeye. Ku bemera, guhimbaza Kristu Mwami si ugukoma amashyi cyangwa guhomerera (fanatisme), si uguca igikuba ngo uwo tudahuza imvugo tumubuze amahwemo (intégrisme), si ukujyanwa na serwakira ngo uko zivuze nyamahembe (formalisme); ni ugushikama tukayaboka uwo twemera maze tukanyura inzira yanyuze. Ni ukwemera natwe tukitangirira abandi cyane ko uwo twemera yaducunguje amaraso y’igiciro gikomeye. Iyi nzira ni imwe kandi ntihindurwa n’ibihuhera by’ibihe ngo none tuvuge ngo twagirumwami maze ejo duhindure ngo kagire perezida cyangwa irindi zina. Kristu ni umwe none, ejo hahise ndetse n’ahazaza. Ni Kristu uko ibihe bizahora bisimbura iteka! Imvugo nk’iyi ishobora guhungabanya abari bamenyereye amagambo uburenganzira, ubwisanzure, uburinganire, ubwigenge...Uzayoboka Kristu niwe uzaba yigenga kuko aba azi icyo akurikiye: Kristu ni inzira, ukuri n’ubugingo. Ntaterwa isoni n’ukwemera kwe. Nko mu minsi ya mbere y’uyu munsi duhimbaza, abakristu tugomba gushirika ubwoba tugahamya ukwemera mu magambo, mu bikorwa, mu byifuzo, mu myitwarire...Si ukwemera mu itumba ngo akazuba nikava Imana tuyisabe uruhushya twigire mu byacu; si ukuyiharira abaturage n’injinji ngo abanyabwenge ntitabona igihe cyo kurindagira!!! Si ukwitwa abakristu mu mbago za paruwase maze twagera mu mirimo dushinzwe ntibigaragare ko turi abayoboke ba Yezu. Aha ndavuga nk’abari mu nzego zifata ibyemezo cyzngwa se ziga zikanashyiraho amategeko. Niba twemeye kuba abakristu, tumuyoboke twese: twebwe n’abacu kandi jyewe wese.
Kristu Mwami watwitangiye ku musaraba, turakuramya. Turifuza kukubera abayoboke, dutsindire indwara y’isoni n’ubwoba, tutsindire ubunebwe, udutsindire izima rya muntu maze tukuyoboke tunakuyoboraho abo waturagije. Amen!
samedi 28 avril 2007
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Rechercher dans ce blog
umuryango wa Thomas
MUSENYERI N'URUNGANO
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi
VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel
VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI
VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE
visite pastorale
ishuri ribanza
visite pastorale
ishuri ribaza
visita pastorale
visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri
Visite pastorale
abana n'abakateshisti
Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA
Visite pastorale
accueil
ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe
amafoto
ishusho ya Bikira Mariya
amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka
amafoto yo mu Rwanda
ubusitani
amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali
amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini 2008
inkongoro
ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano
IKIRUGU
YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)
ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO
URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
kiriziya ya mut Patero i Roma
COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA
ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO
MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA
SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)
BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)
Archives du blog
-
▼
2007
(66)
-
▼
avril
(25)
-
▼
avr. 28
(23)
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA GATATU CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA KABIRI CY’ADIVENTI A
- ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI A
- UMUNSI MUKURU WA Kristu Mwami C
- ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 32 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- UMUNSI W’ABATAGATIFU BOSE C
- ICYUMWERU CYA 30 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 29 MU BYUMWERU BISANZWE C
- ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- ICYUMWERU CYA 27 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA C
- Icyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe by’umwaka. c
- ICYUMWERU CYA 17. C
- ICYUMWERU CYA 16 C
- ICYUMWERU CYA १५ C
- ICYUMWERU CYA 14 C
- Icyumweru cya gatanu cya PASIKA C.
- ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA UMWAKA C
- inyigisho y'icyumweru cya gatatu cya PASIKA c
- inyigisho
- Intashyo
-
▼
avr. 28
(23)
-
▼
avril
(25)
Qui êtes-vous ?
ikaze
mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,...
Imana ibahe umugisha.
ERMO DELLE CARCERI
ASSISI
abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire