ICYUMWERU CYA GATANU CY'IGISIBO
09 werurwe 2008 umwaka A
Ez 37,12-14
Rm 8,8-11
Yh 11,1-45
Izuka n'ubuzima bushya muri Kristu ni ingingo tuzirikana mu masomo y'iki cyumweru. Umuhanuzi Ezekiyeli aributsa umuryango wa Isiraheli ko utagomba kwiheba kuko Uhoraho ahari kandi azawuha kubaho nk'uko amagufa yumiranye asubirana ubuzima abikesheje ijambo n'umwuka bye: «Nzabashyiramo umwuka wanjye mubeho, bityo muzamenye ko ari jye Uhoraho wabivuze kandi nkabikora». Uko kwiheba kwanagara-gaye mu rugo rya Marita na Mariya, musaza wabo Lazaro amaze gupfa. «Ni jye zuka n'ubugingo; unyemera , n'aho yaba yarapfuye, azabaho», ngaya amagambo Yezu yabwiye Marita amusaba kwemera ko byose bihira abemera Imana. Ibyo ntitubishidikanya iyo twibutse ibyo Yezu yakoze cyane cyane duhereye ku izuka rya Lazaro tuzirikana uyu munsi. Pawulo mutagatifu, yandikira abanyaroma, yabibukije ko, kuba dufite Roho wazuye Kristu mu bapfuye, natwe tuzabaho ubuziraherezo. Nkoresheje ijambo ry'abavandimwe bacu b'abaporoso, navuga ko Roho wa Kristu yadugize abakiranutsi. Ibyo ntibitugora kubyamamaza mu ndangakwemera (credo). Nyamara urupfu n'abambari barwo turacyari kumwe. None se izuka rya Lazaro ryadufasha gute kubaho ubuzirahe-rezo? Ese Roho twahawe tujya twibuka umurimo we muri twe ngo tuwumuharire cyangwa iby'ukwemera tubirindiriza umunsi w'izuka ry'abafuye, hagati aho tukaba dukomeza kwiberaho nka ya magufa yumiranye, abatarapfa tukaba nta bundi bushobozi usibye kujya gufasha Marita na Mariya bapfushije kuriya no kuganya. Twemera ko Inkuru nziza ya Kristu ari ubuzima bw'iteka, burenze kure bwa buzima buzira umuze inzego zishinzwe amagara y'abaturage zitwizeza tukabubura tubureba kubera indwara n'ibizira duhura nabyo. Kuva muntu yacumura indwara, inzara, amapfa, imyuzure,...bisa n'ibyabaye urwandiko. Kubura epfo na ruguru, kwiheba, gusenya, guhemukirwa, gutakaza abawe, kwigunga, guhomba, kwamburwa, kubihirwa n'ubuzima...hari abo byogeraho uburimiro, aka wa mugani ngo Imana hari uwo iha nk'imuhongera hakaba n'uwo yima nk'imuhora. Siniriwe mvunga imvano y'akaga ka muntu, kuko turayizi. Ndetse nirinze kuvuga ba Nyirabayazana cyangwa ba Bigirankana na Mbikorambizi, twe twese turebera abari mu kaga. Bariya bateza amakuba kuko ngo biringiye bya bitwaro bya rutura. Ba bagabo bivuga ngo umugabo ni urya utwe akarya n'utw'abandi. Aba bakongeza urupfu aho baciye hose ngo ngaho n'urukundo kandi ari SIDA yigendera. Bano ba Rwicaruhoze, ba Ntampuhwe bakinisha ubuzima bw'abandi bakiyibagiza ko bucya bwitwa ejo. Eraga nawe ushinzwe umurimo runaka maze ukawurengaho nkana, ukarumanza izo waragijwe nturi shyashya! Wowe se ukeka ko Iyakuremye ntacyo mugipfana, ko n'abakubyaye bikiniraga, ko ubuzima bwawe ntawe ubugenga nta n'ubucunga, ko warya icyo ubonye ukakirira aho ubonye n'uwo ubonye. Nirirwe nibutsa se bamwe bashinzwe guteganyiriza abo bashinzwe no kubafungurira, cyangwa abagena amategeko n'uburyo bw'imbanire ko iyo bateshutse nkana kwa Mariya na Marita basubira kurira kubera urupfu rwa Lazaro? Sindi umuhanuzi w'ibihe bibi cyangwa ngo amaso yanjye abe yararemariye kubona ibibi gusa, ariko isi dutuye irarwaye kandi uwashaka kuyijyana kwa muganga, ibimenyetso yaheraho iyisuzumisha nabimurangiye. Hirya y'ibi byose, Yezu aratubwira ati «Lazaro, ngwino, sohoka». Kabone n'ubwo twaba dusaziye mu mva, ndavuga mu bibazo n'igorane bya buri munsi, Yezu arasaba ko bakura ibuye ku mva ngo tujye ahabona. Yezu aratubaza niba koko twemera ko muri we hari izuka n'ubugingo bw'iteka. Si ibyo gushakisha mu bwenge bwacu, ahubwo amateka araduhumura. Imana ntihwema kugenderera umuryango wayo ngo iwukize. Ikimenyetso cy'imanyura ry'umugati mu gitambo cya misa ni gihamya ko Kristu yatsinze urupfu buheriheri. Abamwera nabo baratsinze, barakiranutse kandi bahamagariwe gukiranura abandi. Uyu munsi ni twe Yezu asaba gukura ibuye ku mva ngo tureke ijambo rye rizure, rikure Lazaro mu rupfu. Dusabe inema yo kwemera icyo Imana idutegeka.