ICYUMWERU CYA 14 MU BYUMWERU BISANZWE
5 nyakanga 2009 umwaka B
Ezk 2,2-5
2 Kor 12,7-10
Mk 6,1-6
Ivanjiri twumva kuri iki cyumweru iratweraka zimwe mu ngorane abayahudi bagize mu kumva no gukurikira Yezu: kutabasha kubona ko Yezu yari Umwana w'Imana. Ivanjiri ya Mariko dukomeje kuzirikana yatangiye itubwira ko ingoma y'Imana iri rwagati muri twe, ko kuyakira ari ukwemera Yezu, uwo Imana yohereje. Hari igihe abayahudi bari babishoboye, ubwo babonaga ibimenyetso Yezu yakoraga, uko yigishaga n'ubuhanga bwamurangaga. Bati: uyu ni umuhanuzi udusanzwe kuko yigishanyaga ubuhanga, agatekega ndetse n'amashitani akamwumvira. Nyamara ngo yageze mu karere k'iwabo hazamo wa mugani ngo idakuzi ntituma umugabo yivuga kandi ngo nta muhanuzi iwabo. Aha niho abayahudi batsikiye kuko Yezu atagambiriye kwivuga ibigwi nk'uko abivuga mu ivanjiri ya Yohani ati: sinihesha ikuzo kandi sijye witangaho ubuhamya kuko Imana Data niyo impesha ikuzo ikanantangira ubuhamya. Icyamuzanye ni ukutwereka inzira y'umukiro nk'uko Imana yari yarabikoze mbere ibinyujije ku bahanuzi ariko kwemera bikatubera ihurizo. Imana yohereje Ezekiyeli imubwira iti: ndakohereje mu muryango wanjye, urubyaro rufite umutwe ukomeye n'umutima wanangiye. Bakumva cyangwa batakumva, uzababwire ijambo ryanjye bazamenye ko byibura muri bo harimo umuhanuzi. Iwakumva iyi mvugo afite ubwira yagira ngo Imana yari yihebye kubera kutakirwa neza. Ese koko ijwi ry'Imana turaryumva tukaryakira nk'ijambo ry'agakiza? Intumwa z'Imana zakirwa gute? Siniriwe mvuga uko nazo zigomba kwitwara kuko na byo ari ngombwa. Tugarutse gato ku ivanjiri, tuzi ko Yezu yavugiye mu isengero ry'iwabo ko aje gutangaza umwaka w'impuhwe za Nyagasani. Umwanditsi Mariko ntatubwira ko bene wabo bifuje kumuroha mu manga akabaca mu myanya y'intoki, ariko uko yakiriwe birumvikana. Ndetse twanavuga ko Yezu yaba yarahababariye kuko ngo nta bitangaza byinshi yahakoreye kubera ubunagire bwabo. Kenshi na kenshi iyo dusoma ibyanditswe hari igihe tugira igishuko cyo kugaya abayahudi ko bari ibigande, tukirengagiza ko n'ubu tutari ba miseke igiroye. Icya mbere ubu abahanuzi babaye uruhuri: amadini avuka kurusha ibyobo cyangwa amazu yo mu midudugu, ndetse akaba ari nako asenyuka. Icya kabiri, akenshi ururimi n'umunwa nta sano bifitanye ku buryo kwakira ubuhamya n'ubuhanuzi twumva bitogora iyo turebye imyitwarire ya bamwe mu ntumwa z'ubu. Icya gatatu, abubu ubanza dufite umutwe wa burende utadufasha na mba mu kumva ubuhanuzi bw'Imna. Uko biri kose, Imana yo iracyohereza intumwa ngo zitwibutse Ijambo rya yo. Ingorane zo kutabangukirwa no kumenya ubutumwa b'Imana, twazigereranya n'umugera Pawulo intumwa yari afite mu mubiri we wamurindaga kwikuza. Ngo yatakambiye Imana akatari gake ngo iwumukize ariko iramusubiza ngo ingabire yanjye iraguhagije kuko ububasha bwanjye bigaragariza cyane cyane mu banyantegenke. Natwe twisabire kwemera intege nke zacu. Atari amaburakindi, ahubwo kugira ngo ineza y'Imana ikunde igaragarire mu buzima bwacu. Tunasabe ingabire yo gushishoza ngo hato tutazavaho dupfobya ingabire y'Imana iturimo. Eraga n'ingabire yo kuba intumwa nka Ezekiyeli turayisonzeye kuko ibihe turimo bikeneye abahanuzi batwibutsa ijambo ry'Imana.