ICYUMWERU CYA KARINDWI MU BYUMWERU BISANZWE
22 gashyantare 2009 umwaka B
Iz 43,18-19.21-22.24-25
2Kor 1,18-22
Mk 2,1-12
Kristu arakomeza kwerekana ububasha bwe kugira ngo abantu barusheho kumwemera. Twibukiranye ko tukiri mu ntango y'Ivanjiri ya Mariko, aho dukunze guhura n'ijambo Yezu agenda abwira abamwumvaga cyane cyane ababaga bagize abahirwe yo gukizwa, ati: mwirinde kugira uwo mubibwira. Si ukwanga ko abantu bamenya imikorere ya Yezu ahubwo ni uburyo bwo kugenza ibintu gahoro ngo hato abantu batitiranya ibitangaza yakoraga n'ubutumwa bwamuzanye. Twibukiranye kandi ko Yezu yabanje gucyaha roho mbi yari itangiye gusakabaka ngo ndazi uwo uri we... Yezu ati: nkaha mvugiye ube wavuye muri uwo muntu. Kuba roho mbi izi Yezu si igitangaza. No kuba n'abantu twemera Imana si ikintu gishyashya. Yemwe n'amategeko atugenda mu bijyanye n'umusabano n'Imana arabitwigisha. Aya niyo Yezu yaje kuzuza ndetse ni nabwo buryo yifuje ko umubembe yakijije mu ivanjiri y'icyumweru gishize aheraho asubirana uburenganzira bwe mu bandi, igihe yamusabaga kujya kwiyereka abasaserdoti no gutura igitambo cyategetswe na Musa. Ivanjiri y'iki cyumweru icyo iza itwungura ni uko kwemera Imana bidasaba gusa kuba twarabitojwe muri gatigisimu cyangwa kuba twumva byumvikana mu mitekerereze ya muntu. Ntaho twaba dutaniye n'ukwemera kwa roho mbi. None se niba abafarizayi badashobora kwemera Yezu n'ibikorwa abereka, bagahitamo gushakisha impamvu yo kunenga ibikorwa bye, uko kwemera kwabo kubamariye iki? Yego birumvikana ko kugeza ku munsi w'izuka, abayahudi bari batarasobanukirwa neza n'ubutumwa bwa Yezu dore ko bari batarahabwa Roho Mutagatifu, ariko guhagama gusa ku myumvire ya kera ukanga kwakira ijambo n'ukuri kuriherekeje, ni icyaha gikomeye. Umuhanuzi Izayi aributsa amagambo y'Uhoraho ati: nimusigeho kuguma kwibanda ku bintu byahise kuko ngiye kurema isi nshya kandi nkazahanagura ibicumuro byanyu kugira ngo umuryango nihangiye uzajye unsingiza. Ntibishoboka rero gusingiza Imana niba duhora duhagama mu mitekerereze yacu kandi aha niho Yezu agira ngo adukize. Intambara azarwana n'abafarizayi yo kubumvisha ko ari we Imana yaduhayeho ikimentso cyo kuducungura ubanza na n'ubu rukigeretse, natwe tutaremera rwose guhara imyumvire twifitemo ngo twakire agakiza ka Kristu. Reka tugaruke kuri iriya vanjiri. Yezu yashimye ubutwari n'ukwemera kwa bariya bantu bazanye umurwayi kugeza basambuye inzu ngo bakunde bamugeze imbere ye. Twari tumenyereye ko Yezu ashima ukwemera k'usaba gukizwa. Muri iyi vanjiri twahigira ko ukwemera k'umuryango ari ingirakamaro. Bane badufasha kugana Yezu kuko tutabyishoboza kubera ubumuga twatewe n'ibyaha nta handi twabavana atari mu muryango w'abemera. Ariko se koko ubwo bumuga turabufite cyangwa turi indakemwa? Akenshi dukunze kumva abantu basaba penetensiya kuko ari itegeko rya Kiriziya cyangwa kubera ko byabaye akamenyero cyangwa se ari umunsi uyu n'uyu ubasaba no kubanza guhabwa penetensiya mbere yo guhazwa. Ntihabura n'abaza bavuga ko nta cyaha bagikora, ko gusa ari ukubera gahunda bihaye yo kuza no mu ntebe ya penetensiya. Uko bwira n'uko bucya, byaba ibyaha byoroheje cyangwa ibikomeye tuba tugenda turenzaho nkana cyangwa kubera ubujiji, bigeza igihe bihinduka nk'ikirunga maze nyirabyo bikamuheta akaba atakibasha kugenda kubera uburemere bwabyo. Eraga nta kudi tuba dukeneye abahetsi ngo batugeze kuri Yezu. Igishimisha kandi nuko Yezu atanga ubuhamya bukomeye bw'uko ari we Imana yatumye kudukiza: uretse kumenya aho dutaka, aba azi n'ibyihishe mu mutima wacu kimwe n'ayo tuba turimo ducura. Ati: ese icyoroshye ni iki? Gukiza roho cyangwa kuvura indwara z'umubiri. Jyewe nasubiza nti: byose Nyagasani ni wowe ubitanga, nta wundi twagira waturamira. Umuhanuzi Mikeya niwe wabivuze mu magambo meza ati: impamvu ikomeye idutera gushimira no gusingiza Imana nuko idukiza ibyaha, ikabihanagura rwose tugasigara twera de. Ibi nibyo abayahudi bumvaga Yezu bakoze babonye ikimuga gifashe ingobyo kikisubirira imihira. Basigaye basingiza Imana. Natwe twibigirihe gusingiza Imana kubera ineza idahwema kutugirira muri Yezu Kristu.