ICYUMWERU CYA 31 MU BYUMWERU BISANZWE
31ukwakira 2010 umwaka C
Buh 11,22-12,2
2 Tes 1,11-2,2
Lk 19,1-10
« Niyo mpamvu ituma tubasabira iteka, kugirango Imana ibahe gutunganya ibyo yabatoreye…Bityo, izina rya Nyagasani Yezu rizakurizwe muri mwe, namwe muri we, mubikesha ubuntu bw'Imana yacu n'ubwa Nyagasani Yezu ». Aya magambo ya Pawulo mutagatifu ari mu isomo rya kabiri, aratwinjiza mu nteruro rusange y'iki cyumweru. Igitabo cy'Ubuhanga cyiratwibutsa ko ibiriho byose byaremwe n'Imana ibitewe n'urukundo kandi ko itareba ibyaha by'abantu kuko iba yiteze ko bahiduka, bagakira. Urwo rukundo rwatumye Yezu yigira umuntu, nirwo rwamanuye Zakewusi mi giti kuko nawe ni umwana w'Aburahamu ; ntakwiye guhezwa kabone n'ubwo abandi bari baramugize umunyabyaha ruharwa. Yaba yari we, ibyo sinabihamya. Gusa nuko ngo yari umutware w'abasoresha bari bazwi kuba barakoreraga abaromani mu kunyunyuza abaturage. Icya mbere, ntibari bakunzwe. Indi kandi nabo ubanza barashyiragaho akabo. Mundinde kubagereranya na ba Rujigo bacu cyangwa abakora mu misoro. Twanirinda kwitiranya abantu n'imirim bashinzwe, ngo twibwire ko kuba umuntu akora mu biro by'imisoro byanze bikunze yaba anyereza. Zakewusi ashobora kuba yari indakemwa mu kazi nubwo wari umurimo utari ukunzwe muri Isiraheli. Iyi nkuru ya Zakewusi iratangaje. Mutekereze umugabo w'umutegetsi, w'umukire, uhurura muri rubanda ngo akunde abone Yezu kugeza yurira igiti. Tumenyereye ko iyo habaye ibirori aburira ibiti ari abana; ariko nta mugabo wiyubashye wakora ibyo. Zakewusi we yarabikoze kandi byamukozeho. Yezu yarahageze arahagarara: azabe se yarabitewe nuko abandi babonye Zakewusi bikabatangaza maze bityo na Yezu akaboneraho akarangarira mu giti? Azabe se yari asanzwe azi Zakewusi maze akaba yari yagambiriye kujya iwe? Ibi bibazo ntibyoroshye gusubiza; gusa nabibutsa ko Yezu ateye ukwe. Igihe umugore wari umaze imyaka 18 arwaye kuva amukozeho, Yezu yatunguye imbaga yari imushagaye abaza ati ninde unkozeho. Birashoboka rero ko na Zakewusi yari yamubonye arimo ahihibikanira kumubona.
Ikindi gitangaje ni ishyushyu Zakewusi yagize Yezu ageze iwe. Ati: ibyo ntunze ndabigabana n'abakene kandi niba hari uwo nambuye ndamusubiza ibye mukubiye kane. Yezu ntacyo avuga ku migambi ya Zakewusi uretse gutangaza ko nawe ari umwana w'Aburahamu. Nyamara, hari ahandi Yezu atemera imigambi nk'iriya. Wa wundi wamubwiraga ati: nzagukurikira aho uzajya hose, Yezu akamubwira ati: wikozeho kuko Umwana w'umuntu ntagira aho akika umusaya. Uwamusabye kubanza guhamba ababyeyi yaramutsembeye,ati: reka abapfu bahambe abapfu babo. Yezu ariko ntahakana gusa by'umuntu utanyurwa. Umutware w'abasirikare wamusabaga ko amukiriza umugaragu yaramubwiye ati: itahire yakize; Umukobwa wa Yayiro nawe yakize gutyo; ababembe cumi nta mananiza yabashyizeho. Yezu anyurwa manuma kandi aka wa mugani w'abanyarwanda, akunda umugabo ntacyo amuhaye. Gusa rero ntiyanga n'uwo twita imbwa kuko isano dufitanye twese ni imwe: turi abana b'Imana ikunda bitagira urugero. Wenda imigambi ya Zakewusi irakomeye, jyewe sinayishobora. Wenda ntawe nambuye ngo ndihana nsubiza iby'abandi natwaye. Wenda sinkunda guhururira ibihinda byose ku buryo nanjye Yezu yandarura mu giti…Humura Yezu arakuzi kandi si ngombwa kurira igiti. Musange aho aganje mu mutima wawe. Gana umuryango mugari Yezu ahora atagatifurisha amasakaramentu ye cyane cyane Ukarisitiya na Penetensiya. Erega burya yaba ari butahe iwawe niba nawe wemeye gutaha. Hari n'ubwo umugore wawe, umwana wawe, padiri mubana muri paruwase, uwo musangiye umurimo, wa wundi muhurira ku kibuga wagiye gukina, hamwe ufata kamwe, barya bose nabo baba bakeneye kubona Yezu, nk'uko bagufasha kumubona. "Niyo mpamvu ituma tubasabira iteka, kugirango Imana ibahe gutunganya ibyo yabatoreye…Bityo, izina rya Nyagasani Yezu rizakurizwe muri mwe, namwe muri we, mubikesha ubuntu bw'Imana yacu n'ubwa Nyagasani Yezu".
Nyagasani Yezu nabane namwe.