Icyumweru cya 11 mu byumweru bisanzwe
17 Kamena 2007 umwaka C
2 Sam 12,7-10.13
Gal 2,16.19-21
Lk 7,36-8,3
Amasomo y’iki cyumweru aribanda ku ngingo y’imbabazi Imana itugirira. Mu gitabo cya mbere cya Samweli, umuhanuzi Natani amaze gusobanurira umwami Dawudi ikosa yari yakoze acyura umugore wa Uriya maze akicishanamwikisha, Dawudi yumvise umwawe maze arigaya yicuza icyaha cye. Natani ati: humura ntugipfuye kuko Imana yakubabariye ibicumuro byawe. Mu ivanjiri, Yezu arababarira ibyaha by’umugore ngo wari umunyabyaha uzwi muri uwo mugi. Ariko nubwo imbabazi z’Imana zitagurwa, we yari yabigendeye. Ngo yinjiye aho Yezu yari yatumiwe maze muturuka inyuma akanya amwoza ibirenge n’amarira, akamuhanaguza imisatsi ndetse akamuminshaho imibavu. Iyo myitwarire ngo yatunguye Simoni wari watumiye Yezu, ati iyaba yari azi uriya umwitsitsaho uwo ariwe yamwiyamye. Yezu ariko ati: ahubwo dore uwamenye igikwiye. Pawulo Mutagatifu we mu ibarowa yandikiye abanyagalati, atwibutsa ikintu gikomeye ko ingabire y’Imana idaterwa n’ibyo dukora cyangwa duteganya kugora ngo wenda bibe byakwitwa nk’igihembo. Si umubyizi tuba ducyuye cyangwa igipatane tuba turangije, ahubwo ni ubuntu busa Imana itugirira. Yaba Dawudi, yaba uriya mugore ruharwa mu mugi we, yaba Pawulo, yemwe kimwe na twe twese, Imana ntitugura kuko ntacyo twabona dutanga. Ahubwo niyo iturebera, ikatugenera ikurikije ndetse n’ubushobozi bwacu bwo kwakira inema yayo. Aha rero ni ahantu hakomeye kuko ntitugomba kwita ku maso y’abantu, tukagira ubutwari nk’ubw’uriya mugore wari wumvise ineza ya Yezu akivayo mu kugaragaza ko ineza y’Imana itaguye mu butaka bw’agasi. Pawulo Mutagatifu ati: jyewe kuba ndiho mbikesha umwana w’Imana wankunze kandi akanyitangira. Si ibintu byoroshye kumva ubuzima bwacu buri mu Mana ariko kandi si n’amagambo gusa. Bisaba kwirekura, tukivamo maze tugashima Imana. Isomo tuvanamo rya mbere niko niba dukunzwe kandi tukababarirwa ibicumuro byacu, niba Imana itwizeza ko tutazapfa kubera ibicumuro byacu, ahubwo tuzabaho, tugomba guhora tuyishimira kandi tunirinda icyatuma tuyitatira. Isomo rya kabiri, sitwe twagombye kuzitira abandi mu kuramya Imana no kuyisanga ngo ibomore ibikomera byabo. Kuba Yezu yari yakiriye ubutumire bwa Simoni, si impamvu yo kunenga ibimukorerwa cyangwa kuba twakwibwira ko Imana hari abayiharira. Isomo rya gatatu ni ukutaniganywa ijambo ngo usange umuntu araheranwa n’ibyaha cyangwa n’amaganya avanze n’agahinda ngo hato hatagira umubona cyangwa umwumva. Niba Imana itubabarira ninde wundi wadukoma imbere?
Reka tuyiramye yo gahorana ikuzo n’icyubahoro ubu n’iteka ryose. Amina.