ICYUMWERU CYA GATATU CY'ADIVENTI
13 ukuboza 2009 umwaka C
Sof 3,14-18
Ef 4,4-7
Lk 3,10-18
Icyumweru cya gatatu cy'adiventi ni icyumweru cy'ibyishimo nk'uko amasomo abishimangira. Umuhanuzi Sofoniya ati: ishime Yeruzalemu, sabagizwa n'ibyishimo mwari wa Siyoni. Pawulo mutagatifu nawe araryungamo ati: nimuge muhora mwishimye. Impamvu si iyindi ni uko Uhorahora yahanaguye umwenda w'ibicumuro byacu, akadukiza icyaduteraga ikimwaro. Wenda iyi mvugo ntikoma ku mutima wa benshi basa n'abahetamye intugu kubera umuzigo w'ubuzima n'ingorane zabwo. Sofoniya atangaza ariya magambo, Isiraheli ntiyari yorohewe. Nyamara Imana yibukije isezerano ryayo kandi irashaka guhoza umuryango wayo. Aya magambo yujurijwe muri Kristu kuko niwe wemeye kubambwa ngo twese turonke umukiro. Ariko ntibihagije kumva twarakijijwe, kuko tugomba no kwakira nyine ako gakiza. Urugero turarusanga mu ivanjiri. Ngo abantu bari bitabiriye inyigisho ya Yohani Batisita bashatse kumenya icyo bakora ngo babe intungane koko. Ntibihagije kwakira batisimu yo kwisuburaho Yohani yatangaga, ni ngombwa no kugira imibereho inoze, tugashimishwa n'ibyo dutunze, tugasaranganya n'abatifite, ntitugire abo duhutaza twitwaje imirimo dushinzwe. Uguhinduka nyakwo kujyana n'ibikorwa bifatika kuko si abavuga ngo Nyagasani, Nyagasani bazinjira mu bwami bw'Imana, ahubwo ni abakora ugushaka kwayo. Ngo Yohani yigishaka akoresheje amagambo atyaye bityo rubanda rugashaka kumwumva. Yemwe na Herodi wamwicishije ngo yakundaga kumwumva ariko ntabashe gukurikiza inyigisho ze. Ijambo ry'Imana tugomba kuryumva kandi tukariha umwanya rikwiye. Ntirigomba gushyirwa mu kebo ngo uryumvise yiherere muri ayo cyangwa ashimishwe no kuryumva gusa. Intambwe ya mbere ni ukubona abigisha ijambo ku buryo ryumvikana maze abantu bakifuza kuryumva. Aha harareba ba gitimujisho bashinzwe gutoza umuryango w'Imana. Intego ya kabiri ni abitabira kumva ijambo ry'Imana. Tumenyereye abashidukira kumva ijambo ry'Imana, ndetse bamwe bagacika mu ngo no muri paruwase zabo. Hari igihe ariko bidatera kabiri, bakaba bahinduye bitewe n'undi mwigisha w'umuhaga wadutse. Ikibazo cy'abumvaga Yohani Batisita ngo tugomba gukora iki, bo barakisubiriza kuko ikiba kibashishikaje ni ukumva uvuga neza cyangwa utanga mazi y'umugisha, utuma amshitani aririmba, utanga ikiru gikomeye kabone n'iyo tutagikurikiza, utubwira tukarira, cyangwa tukitura hasi, n'ubundi buryo bukurura abadafite umutima mu gitereko. Nyamara, uko twakumva ijambo kwose, ndetse n'iyo twaryisomera muri Bibiliya, tugomba kwibaza icyo ridusaba: guhinduka ngo ibyishimo by'Imana bisagambe mu mutima wacu. Ngiyo Noheli twitegura: kumurikira umutima wacu, tugasangira n'utifite, tugatunganya imirimo dushinzwe maze twese tukaba twakwitabira impuruza yo kujya kuramya Umwana mu kirugu. Ngo aje afite urutaro rwo kugosora imyaka ye, agashungura inkumbi zigatwikwa naho imbuto zima zigahunikwa.