BATISIMU YA NYAGASANI
13 mutarama 2008 umwaka A
Iz 42, 1-4.6-7
Intu 10,34-38
Mt 3,13-17
Umunsi wa batisimu ya Nyagasani niwo usoza iminsi mikuru ya noheli, tugatangira ibihe bisanzwe. Amasomo twateguriwe, adufasha kumva akamaro kawo. Umuhanuzi Izayi aratwibutsa amatwara y’umugaragu wa Nyagasani: gucisha make no gukwiza hose inkuru y’ineza n’ubutabera; ni indrimbo ya mbere mu ndirimbo z’umugaragu w’Uhoraho. Kiriziya isanga ubuhanuzi bwa Izayi bwaravugaga Yezu kuko niwe waje kugaragaza ku buryo bwuzuye Imana n’ineza yayo. Petero intumwa, mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa, arashimangira muri make imibereho ya Yezu, agaragaza ko yari umutagatifuzwe w’Imana kandi ko yabigaragaje mu bikorwa no mu mibereho nyuma ya batisimu yahawe na Yohani muri Yorodani. Aha ni ho Matayo ahera atubwira uko Yezu yabatijwe maze hakaba ubuhamya bukomeye bw’Imana Data na Roho Mtagatifu. Ngo Yohani yari yabanje kubyangira, ashaka uhubwo kuba ariwe ubatizwa na Yezu. Ese ubundi Yezu yari kubatizwa? Ese yari akeneye kwicuza ibyaha? Ese aho Yezu yari azi ko ari Imana maze akemera kujya gusaba batisimu yo kwisubiraho nk’uko Yohani yabyigishaga? Ukwigira umuntu kwa Yezu kuzuye ibibazo ndetse byateye abahanga bo mu ikubitiro rya kiriziya kuvugishwa bashaka kubisubiza. Bamwe ndetse byabaviriyemo no gutandukira bibwira ko ari bwo buryo bwo kurengera Imana; ababa barasomye amateka ya kiriziya baba bibuka le dévéloppement du dogme christologique et les hérésies. Kutibaza ibibazo nka biriya si bwo bukristu kuko gusiganuza ni yo ntango yo kumenya. Gusa ariko, ibibazo bijyanye n’ukwemera, tubizubirizwa mu ijambo ry’Imana kandi tumurikiwe n’ukwemera. Tugarutse kuri batisimu ya Nyagasani, ivanjiri itubwira igisubizo Yezu yahaye Yohani: «emera tubikore tubone kuzuza dutyo icyo Imana ishaka». Usibye no kubatizwa, no kwigira umuntu Yezu ntiyari abikeneye, ahubwo, nk’uko tubivuga mu ndangakwemera yacu, icyatumye amanuka mu ijuru ni twebwe abantu no kugirango dukire. N’ibindi byose Yezu yakoze, ari ibyoroshye gusobanura cyangwa ibigoranye, ni ukugira ngo muntu asubirane ikuzo yahoranye ataracumura. Ariko se mu kimenyetso cya batisimu ya Yezu, twebwe tungutse iki? Twavanamo irihe somo? Icya mbere tuvanamo ni uko Yezu atihangishije ubutumwa; ubuhamya buri muri iriya vanjiri, ubuhamya bwa Roho Mutagatifu mu ishusho y’inuma, n’ijwi ry’Imana Data ni gihamya ko Imana ubwayo yaje muri twe kuducungura. Kumva ijwi ryayo no kurikurikiza ni yo nzira yo gukira no gukizwa. Icya kabiri, natwe hari byinshi dusabwa gukora, wenda tubona atari ngombwa, bitajyanye se n’urwego rwacu, rimwe na rimwe bituvuna, ubundi biduhenda, tutanumva impamvu, ariko tukaba tugomba kubikora kugira ngo twuzuze dutyo icyo Imana ishaka. Gusa rero tugomba kugira ubushishozi kugira ngo hato tudahimbira Imana tuyitwerera gahunda zacu bwite cyangwa iz’abafite izindi nyungu. Ibyo kandi ntibyagombye kuturushya kuko twahawe Roho wa Yezu utuma tubaho nkawe. Erega natwe twarabatijwe kandi Imana mu Butatu butagatifu natwe yadutangiye ubuhamya, ijambo ry’umuhanuzi Izayi turigire iryacu: «dore umugaragu wanjye nshyigikiye, ntazigera acogora, cyangwa ngo acike intege, kugeza ubwo azaba yamaze gukwiza ubutabera ku isi».
Imana nisingizwe mu ijuru natwe mu nsi abayo ikunda tukayikundira, duhorane amahoro!
samedi 12 janvier 2008
Inscription à :
Articles (Atom)
Rechercher dans ce blog
umuryango wa Thomas
MUSENYERI N'URUNGANO
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi
VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel
VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI
VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE
visite pastorale
ishuri ribanza
visite pastorale
ishuri ribaza
visita pastorale
visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri
Visite pastorale
abana n'abakateshisti
Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA
Visite pastorale
accueil
ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe
amafoto
ishusho ya Bikira Mariya
amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka
amafoto yo mu Rwanda
ubusitani
amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali
amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini 2008
inkongoro
ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano
IKIRUGU
YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)
ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO
URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
kiriziya ya mut Patero i Roma
COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA
ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO
MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA
SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)
BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)
Archives du blog
Qui êtes-vous ?
ikaze
mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,...
Imana ibahe umugisha.
ERMO DELLE CARCERI
ASSISI
abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi