UMUNSI MUKURU WA BATISIMU YA NYAGASANI
11 mutarama 2009 umwaka B
Iz 55,1-11
1Yh 5,1-9
MK 1,7-11
Kuri iki cyumweru turahimbaza umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani, ni umunsi ukurikira Epifaniya aho Epifaniya, ukwigaragaza kwa Nyagasani, iba yahimbajwe ku italiki ya 6 mutarama. Aho rero badahimbaza uyu munsi ku italiki ya 6 nk'iwacu mu Rwanda ubwo uyu munsi barahimbaza umunsi w'ukwigaragaza kwa Nyagasani, maze ejo bazahimbaze batisimu ya Nyagasani buke twinjira mu gihe gisanzwe cya liturugiya. Ukwigaragaza kwa Nyagasani tuguhimbaza twibuka abami batatu bagiye kuramya Yezu baturutse iyo bigwa ngo bayobowe n'inyenyeri. Aba bami bakaba bashushanya amahanga yari ategereje ugucungurwa ariko akaba atari yaranyuze inzira yo guhamagarwa nka Isiraheli. Ibi kandi bigasobanura ko Yezu ari we Rumuri nyakuri rumurikira umuntu wese. Ivanjiri ya Yohani cyane cyane mu ntangiriro itwibutsa ko Jambo wariho iteka ryose, uyu byose bikesha kubaho, yemeye kwigira umuntu, maze ashinga inturo (ihema) ye rwa gati muri twe. Niba kandi Imana yarahisemo guturana na twe, ni ikimenyetso kigaragara ko idukunda. Ijuru ntiriri kure ya muntu byo kuvuga ko agomba kwirwanaho no kwirwariza, ngo apfe yishwe n'umuzigo w'ubuzima n'amateka. Isi n'ibiyirimo byose bigira isura nshya muri Kristu uje kudutagatifu. Muntu rero agomba kumenya aho Imna iganje, akamenya gusobanura mu nyenyeri nyinshi zuzuye ikirere, ishushanya Kristu Rumuri nyakuri. Ukwigaragaza kwa Nyagasani rero gukurikirwa n'umunsi wa batisimu. Birumvikana ko hagati harimo iminsi bambe imyaka myinshi, ariko igisobanuro cy'uyu munsi nuko nyuma ya batisimu Yezu yatangiye umurimo we ku mugaragaro. Batisimu rero ni ubundi buryo Yezu yiyereka rubanda kandi akabikora yinjira mu murongo w'abanyabyaha, agakurikira abandi ngo Imana ikunde yigaragarize abari basonzeye ubucunguzi. Ubu kandi ni ubwa gatatu Imana yiyereka abantu muri Yezu Kristu muri iyi minsi duhimbazamo Ukwigira Umuntu kwa Kristu: ubwo abamalayika bamenyeshaka abashumba ko havutse umucunguzi, mu nyenyeri yayoboye abami no ku kimenyetso gikomeye cy'ijwi rivuye mu ijuru rihamya ko Kristu ari Umwana w'Imana ndetse n'ishusho y'inuma igaragaza ububasha bwa Roho Mutagatifu. Ibi rero biha imbaraga abari basonzeye gucungurwa bikanatuma muntu yumva yorohewe bambe aryohewe no kubaho. Ikindi tuzirikana uyu munsi ni batisimu natwe twahawe, maze muri Kristu tukaba twarabaye ibiremwa bishya, abantu bashya bifitemo inema n'imigisha by'Imana. Kwemera ko rwa gati muri twe haganje Nyirimbaraga na Nyirubuzima, ni intango yo kubaho tutagengwa gusa n'amatwara y'iyi si, ahubwo tugengwa na Kristu. Guhera ejo tuzaba turi mu bihe bisanzwe bya liturugiya. Ibi ntibivuga gusa ibihe bitarimo iminsi mikuru, ahubwo ibihe byo kugaragaza mu mibereho ya buri munsi, imbaraga twaronkeye muri Kristu. Ni ibihe byo kwerekana ko twemera, atari ugusubira mu masengesho cyangwa amahame n'amategeko twafashe mu mutwe, ahubwo tukareka ineza y'Imana igatembera mu buzima bwacu. Twibuke uko abakristu ba mbere babagaho kugeza aho abantu babavuga ngo ni murebe uko bakundana. Ubonye natwe byaduhamye, Kiriziya ikaba koko umuryango urangwa gusa no gukundana, gufashanya no kubabarirana! Yewe nta kwibeshyera cyangwa ngo twirare kuko tukigengwa n'umubiri kandi tukaba tukirwana n'imitego n'ibigeragezo bya Sekibi, ariko urugamba ntitururwana twenyine, dushyigikiwe n'Imana, iyi itubwira mu magambo y'umuhanuzi Izayi iti: kuki muta igihe mukanapfusha ubusa imari yanyu mugura ibintu bidafite agaciro kandi bidashobora kubarokora? Nimungane muhaha, murye kandi munywe ku buntu; mushake Uhoraho akiboneka kandi umunyabyaha areke inzira ye y'ibyaha n'ubugome ace ukubiri n'imigenzereze ye bityo ineza ya Nyagasani isakare kuri bose. Icyo gihe muri wese azumva ijwi ry'Uhoraho rivuga riti: uyu ni umwana wanjye nkunda, muri we ndanyurwa bitagereranywa. Natwe tukaba twasubiza nta pfunwe n'ubwoba ngo: Dawe wa twese uri mu ijuru, izina ryawe niryubahwe ubu niteka ryose, amina.