jeudi 28 août 2008

ICYUMWERU CYA 21 MU BYUMWERU BISANZWE A

Birumvikana ko kuba iyi nyandiko ije kuwa kane atari bitaraga. Ikosa ryo ntawe turisangira ariko narigabana n'ordinateur yantengishye.


 

ICYUMWERU CYA 21 MU BYUMWERU BISANZWE

24 kanama 2008 umwaka A


 

Iz 22,19-23

Rom 11,33-36

Mt 16,13-20

Inkuru nziza y'iki cyumweru iradutega igitego. Yezu yabajije abigishwa be ngo harya rubanda bavuga ko ndi nde? Ibisubizo batanze byerekanaga uko abantu babonaga Yezu; ngo yari umuhanuzi, akabibutsa Eliya, Yeremiya, Yohani Batisita cyangwa se umwe mu mahanuzi. Yezu arahindukira abaza abigishwa be, ati: mwebwe se tubana, dusangira, duhorana iteka, muvuga ko ndi nde? Sinzi niba abandi bigishwa ntacyo bavuze kuko bitanidtswe, ariko tumenyereye ko Petero avuga akanavugira abandi, ati: uri Kiristu, Umwana w'Imana nzima. Mbere yo kureba icyo ariya magambo ya Petero asobanura, umuntu yakwibaza icyo twasubiza, Yezu aramutse atubajije kiriya kibazo. Nta shiti, bamwe ntasubiramo ibyo twatojwe muri gatigisimu ku bagifite mu mutwe hazima, abandi, ndavuga abaminuje mu by'iyobokamana, bashakisha ibisobanuro mu bitabo biherutse gusohoka cyangwa imyanzuro y'ibiganiro byirwaruhame bivuga kuri Kristu. Abenshi twahagama mu kuvuga ibyo twumva mu binyamakuru, radiyo kugeza no ku biganiro by'aho dutaramira. Hari n'abatabona icyo basubiza kuke wenda Yezu batamuzi cyangwa se ntacyo ababwiye, nta kanya agira mu buzima bwabo. Yezu ariko ntakeneye kumenya icyo bamuvugaho, haba banze aha cyangwa se mu bitabo n'ibinyamakuru, ikibazo nyacyo ni kiriya yabajije abwa kabiri kandi abaza buri wese: wowe uvuga ko ndi nde? Si ikibazo kidusaba kusubira mu byo twize, ahubwo igisubizo cyacu kigomba kugaragaza ukwemera dufite muri Kristu. Petero ati: uri Kiristu Umwana w'Imana nzima. Uri uwo Imana yigaragarizamo kuko muri Kristu, Jambo wigize umuntu, tuhasanga icyo Imana yafuje kubwira abantu: ukuri ku Mana n'ukuri ku bantu. Birumvikana rero ko kumenya Kristu uwo ari we atari iby'ubwenge bwa muntu; ni Imana ubwayo ibiduhishurira. Petero yarahiriwe we wahishuirwe iryo banga. Kandi si iryo banga gusa yahishuriwe, kuko Yezu yahise amushinga ubutumwa bwo kuba urutare azubakaho Kiriziya ye. Ukwemera kugendana buri gihe n'ubutumwa bwo gufatanya n'Imana kugaragaza ko Kiriziya ari umuryango w'Imana utangirira hano ku isi ukazakomereza mu ijuru. Niba twemera ko muri Yezu, Imana yatubwiye ijambo ryayo rya nyuma ry'ukuntu idukunda kandi natwe tugomba gukundana, nta yindi nzira twanyura uretse kugaragaza mu mibereho yacu ko iryo jambo twemera ari ifunguro ritubeshejeho, bityo isi dutuye tukayihindura rya juru cyangwa ya paradizo abenshi bumva ari inzozi gusa. Ukwemera si inzozi cyangwa baringa; uburyo bwo kubaho bujyanye n'umugambi w'Imana, bujyane n'ubuzima Imana itwifuriza kandi ikabuduha haba mu masakaramentu duhabwa cyangwa mu ijambo ryayo susangirira mu ikoraniro. Nk'ubu ubuzima Yezu yaragije Kiriziya, nayo ikaba yihatira kubwamamaza. Kuva kuri Petero n'abamusimbuye, kugeza igihe Kristu azahindukirira, iyi nkuru igomba kwamamazwa, tudashingiye cyane ku mbaraga zacu, ahubwo ku bubasha bwa Kristu utazatererana na rimwe Kiriziya ye. Ng'aho mutagatifu Sipiriyani yakuye kuvuga ati: ntawe ushobora kugira Imana ho umubyeyi niba atemera ko na Kiriziya ari umubyeyi we kandi nta muntu wakwibwira ko ari umukristu niba atabigaragariza muri diyoseze ye na paruwase ye. Ubutumwa ndumva bwumvikana, igisigaye ni aha buri wese kwemera no kwakira ibyo Imana idusaba muri iyi vanjiri.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere