Birumvikana ko kuba iyi nyandiko ije kuwa kane atari bitaraga. Ikosa ryo ntawe turisangira ariko narigabana n'ordinateur yantengishye.
ICYUMWERU CYA 21 MU BYUMWERU BISANZWE
24 kanama 2008 umwaka A
Iz 22,19-23
Rom 11,33-36
Mt 16,13-20
Inkuru nziza y'iki cyumweru iradutega igitego. Yezu yabajije abigishwa be ngo harya rubanda bavuga ko ndi nde? Ibisubizo batanze byerekanaga uko abantu babonaga Yezu; ngo yari umuhanuzi, akabibutsa Eliya, Yeremiya, Yohani Batisita cyangwa se umwe mu mahanuzi. Yezu arahindukira abaza abigishwa be, ati: mwebwe se tubana, dusangira, duhorana iteka, muvuga ko ndi nde? Sinzi niba abandi bigishwa ntacyo bavuze kuko bitanidtswe, ariko tumenyereye ko Petero avuga akanavugira abandi, ati: uri Kiristu, Umwana w'Imana nzima. Mbere yo kureba icyo ariya magambo ya Petero asobanura, umuntu yakwibaza icyo twasubiza, Yezu aramutse atubajije kiriya kibazo. Nta shiti, bamwe ntasubiramo ibyo twatojwe muri gatigisimu ku bagifite mu mutwe hazima, abandi, ndavuga abaminuje mu by'iyobokamana, bashakisha ibisobanuro mu bitabo biherutse gusohoka cyangwa imyanzuro y'ibiganiro byirwaruhame bivuga kuri Kristu. Abenshi twahagama mu kuvuga ibyo twumva mu binyamakuru, radiyo kugeza no ku biganiro by'aho dutaramira. Hari n'abatabona icyo basubiza kuke wenda Yezu batamuzi cyangwa se ntacyo ababwiye, nta kanya agira mu buzima bwabo. Yezu ariko ntakeneye kumenya icyo bamuvugaho, haba banze aha cyangwa se mu bitabo n'ibinyamakuru, ikibazo nyacyo ni kiriya yabajije abwa kabiri kandi abaza buri wese: wowe uvuga ko ndi nde? Si ikibazo kidusaba kusubira mu byo twize, ahubwo igisubizo cyacu kigomba kugaragaza ukwemera dufite muri Kristu. Petero ati: uri Kiristu Umwana w'Imana nzima. Uri uwo Imana yigaragarizamo kuko muri Kristu, Jambo wigize umuntu, tuhasanga icyo Imana yafuje kubwira abantu: ukuri ku Mana n'ukuri ku bantu. Birumvikana rero ko kumenya Kristu uwo ari we atari iby'ubwenge bwa muntu; ni Imana ubwayo ibiduhishurira. Petero yarahiriwe we wahishuirwe iryo banga. Kandi si iryo banga gusa yahishuriwe, kuko Yezu yahise amushinga ubutumwa bwo kuba urutare azubakaho Kiriziya ye. Ukwemera kugendana buri gihe n'ubutumwa bwo gufatanya n'Imana kugaragaza ko Kiriziya ari umuryango w'Imana utangirira hano ku isi ukazakomereza mu ijuru. Niba twemera ko muri Yezu, Imana yatubwiye ijambo ryayo rya nyuma ry'ukuntu idukunda kandi natwe tugomba gukundana, nta yindi nzira twanyura uretse kugaragaza mu mibereho yacu ko iryo jambo twemera ari ifunguro ritubeshejeho, bityo isi dutuye tukayihindura rya juru cyangwa ya paradizo abenshi bumva ari inzozi gusa. Ukwemera si inzozi cyangwa baringa; uburyo bwo kubaho bujyanye n'umugambi w'Imana, bujyane n'ubuzima Imana itwifuriza kandi ikabuduha haba mu masakaramentu duhabwa cyangwa mu ijambo ryayo susangirira mu ikoraniro. Nk'ubu ubuzima Yezu yaragije Kiriziya, nayo ikaba yihatira kubwamamaza. Kuva kuri Petero n'abamusimbuye, kugeza igihe Kristu azahindukirira, iyi nkuru igomba kwamamazwa, tudashingiye cyane ku mbaraga zacu, ahubwo ku bubasha bwa Kristu utazatererana na rimwe Kiriziya ye. Ng'aho mutagatifu Sipiriyani yakuye kuvuga ati: ntawe ushobora kugira Imana ho umubyeyi niba atemera ko na Kiriziya ari umubyeyi we kandi nta muntu wakwibwira ko ari umukristu niba atabigaragariza muri diyoseze ye na paruwase ye. Ubutumwa ndumva bwumvikana, igisigaye ni aha buri wese kwemera no kwakira ibyo Imana idusaba muri iyi vanjiri.