ICYUMWERU CYA GATANDATU CYA PASIKA
13 gicurasi 2007 umwaka C
Intu 15,1-2.22-29
Hish 21,10-14.22-23
Yh 14,23-29
“Mbahaye amahoro yanjye”. Ngaya amagambo tuzirikana kuri iki cyumweru. Kristu wazutse yiyeretse abigishwa be abaha amahoro ndetse na Roho Mutagatifu. Mbere gato y’uko atwitangira, yabwiye abigishwa be ati: mwikuka umutima, ahubwo nimugire amahoro yanjye. Ati: sinyatanza nk’uko isi ibigenza. Ijambo amahoro ubanza risigiye n’urukundo mu kuvugwa cyane, haba mu byifuzo, mu ndirimo yemwe no mu bisigo. Ubanza ari cyo kintu umuntu wese yumva yatunga mbere y’ibindi bityo akaba yanakifuriza abandi. Gusa ariko uwabaza ati: ese amahoro ni iki, ibisubizo byaba byinshi. Ubwo turi kuzirikana Ijambo ry’Imana reka twibande ku nyito y’iri jambo muri Bibiliya. Amahoro ni ijambo ribumbye ibyifuzo byinsi. Iyo dusoma SHALOM mu byanditswe bitagatifu, dusanga akenshi ririya jambo riba rivuga: kugubwa neza, gutekana, guhirwa, n’ibindi byifuzo bigaragaza umuntu washyikiriye umunezero uturuka ku Mana. Amahoro asobanura kimwe n’agakiza gaturuka ku Mana. Amahoro si icyo Imana itanga, ahubwo ni icyo Imana iri cyo mu buzima bwacu. Kugira amahoro rero ni igutunga Imana cyangwa se kugira Imana ariko atari ya yindi y’ishaba ihira imbwa n’abasazi cyangwa iyi n’abiba bambaza ngo icyampa ngo wenda irya none simfatwe. Kugira amahoro ni ugutuza, ugatura, ugatunganirwa byanakunda ukaramba nk’uko abakurambere babyifurizanyaga. Aya mahoro yenda gusa na none n’ibyo bita mu idini ya budha NIRVANA. Nirvana ni aho umuntu aba atacyumva amajye y’isi, yaraciye ukubiri no kubabara. Gusa nyine itandukanyirizo rya Nirvana cyangwa ibyifuzo by’abakurambere ni uko umuntu ari we ugomba kwishakamo imbaraga zo kugera ku mahoro. Akirya, ikiyuha icyuya ngo abashe kuramuka; cyangwa agakurikira imyitozo ituma umubiri we ubasha kugera ku ntera yo kwitsinda no kuganza ibishuko by’iyi si n’uyu mubiri. Amahoro ya Kristu twayaronkeye ubuntu. Twayasaruye ku giti cy’umusaraba ubwo Kristu yemeraga kurambura amaboko ngo adupfire. Iyo rero Yezu avuze ngo umutima wanyu woye kugira impagarara, aba avuze ijambo rikomeye. Ingorane zabaho ndetse zikaze bitewe n’uko ubuzima buje. Nyamara abiringira Imana bazabona isi nshya n’ijuru rishya. Aho bitazaba ngombwa kujya mu Ngoro y’Imana, ndetse ngo nta ngoro izaba ikiriho kuko ikuzo ry’imana rizuzura isi. ibi rero birumvikana kandi nta kindi dusabwa uretse kumva Roho Mutagatifu Yezu yasezeranije abe. Si ngomba kungikiranya amategeko n’imihango nk’uko abayahudi bari barayobotse kiriziya bifuzaga ko abakristu bavuye mu gipagani banakurikiza imihango ya kiyahudi. Ubukristu si ukubikura ibyo hambere, ahubwo ni uguhumeka ineza n’amahoro bya Kristu nk’uko igitambo cya missa gitangira kibitwifuriza. Nibwira ko icyo twasaba Yezu kuko kandi tugisonzeye ari amahoro, aya amuturuka, atari ay’isi itanga. Tuyifurizanye kandi igihe duhana ikiganza mu gitambo cya missa twifurizanya amahoro tujye tubyibuka ko Imana ari Mahoro meza, aya yuzuye kandi yuzuza imitima yacu akanyamuneza.