lundi 1 juin 2009

UMUNSI MUKURU WA PENTEKOSITI 2009 B

UMUNSI MUKURU WA PENTEKOSITI

31gicurasi 2006 umwaka B


 

Intu 2,1-11

Gal 5,16-25

Yh 15,26-27; 16,12-15

Turahimbaza umunsi wa pentekositi, Roho Mutagatifu amanukira ku ntumwa. Igitabo cy'Ibyakozwe n'intumwa kitubwira ko igikubara cyacitse ubwo aho intumwa zari ziteraniye hamanukiye inkubi y'umuyaga imeze nk'indimi z'umuriro zigakwira ku bari aho bose maze bagatangira kuvuga mu ndimi. Ni imbaraga Kristu yari yarasezeranije abe mbere y'uko asubira mu ijuru ngo bazabashe kumubera abahamya ku isi. Uwo Roho niwe Pawulo mutagatifu avuga mu ibarowa yandikiye abanyagalati. Abamuhawe bakora ibikorwa bimuranga kuko barangwa n'ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza ubuntu n'indi migenzo myiza iranga umuntu wuzuye Roho Mutagatifu. Abatifitemo Roho Mutagatifu nabo bariranga cyangwa se barangwa n'ibyo bakora: ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, kwangana, gukurura intonganya n'izindi nduruburi ntarondora. Uwifitemo Roho Mutagatifu, cyangwa ugengwa na Roho avuga ururimi rushya kuko aba agengwa n'ineza n'urukundo; siwe uvuga cyangwa ukora ahubwo n'Imana imukoreramo, ikanamuvugiramo. Ng'urwo urugero rwatunguye abari bateraniye i Yeruzalemu kuko ngo buri wese yumvaga u rurimi rwe intumwa zitanganza ibitanganza by'Imana. Pentekositi ikunze kugereranywa n'igihe ngo abantu bashatse kubaka umunara wabageza ku Mana, bakageza aho batari bacyumvika, bakabishwaniramo. Intumwa zo zari zifungiranye kubera gutinya abayahudi, maze Roho azimara ubwoba zirasohoka zitangira kwigisha. Erega no muri iki gihe cyacu twavuga ko Roho Mutagatifu agikora ibitangaza, abantu b'intamenyekana bagasohoka bakajya ahabona maze bagahesha Imana ikuzo mu bikorwa byabo akenshi na kenshi biba bitanahagije ariko byuzuye ineza n'urukundo mu gihe abashaka kubaka iminara igera mu bicu baba batangiye kutumvikana kubera ko buri wese aba ashihanira ikuzo rye. Dore ingero nk'ebyiri: ubu haravugwa ikoranabuhanga rigezweho rya internet na telefoni zigendanwa. Ni ubuhanga butangaje kuko intumanaho ryarakataje byo gutuma aho umuntu ari hose yasabana n'uwo ashaka kandi mu gihe kibangutse; isi ngo yahindutse umudugudu cyangwa inzu y'igitangangurirwa iharaze ubudodo buyihuza yose. Nyamara kumvikana byabaye ihurizo: ngabo abumviriza abandi, abaneka, abicuruza cyangwa bacuruza abana, abanyanganya abandi n'andi mafuti ubu yabonye urwaho mu itumanaho ry'ubu. Simvuze ko technique y'iwacu yo guhamagara uwo ukeneye mu mpinga y'umusozi ariyo twahitamo, aka ya nkuru ya wa mwana wo mu Rukiga wahamagaraga nyina amuregera murumuna we. Ariko iterambere ntirihagije ngo tugere kubusabane n'ubwumvikane nyabwo. Urugero rwa kabiri n'amakimbirane ubu avugwa hagati ya Irani n'Amerika, amakimbirane ashingiye ku twaro za kirimbuzi. Bamwe baratinya ko ibyo bavumbuye n'abandi babigeraho maze bakazaba batagishoboye kubacecekesha. Simpamya ko Amerika ishishikajwe n'umutekano w'abatuye isi kurusha inyungu z'ubukungu ikurikiye mu bihugu by'abarabu. Nyamara ngo irashaka gukumira uwazashaka kworeke isi. Umunsi wa Pentekositi rero turawukeneye ngo twiyibutse ibitangaza Imana yakoreye abayo ubwo yabahaga imbaraga zo kumenyekanisha ineza y'ubuntu byayo. Isi yacu ikeneye kugengwa n'Umwuka mushya atari gusa uyu uvugwa n'abaharanira ibidukikije, ahubwo umwuka wuzuye ingabire z'Imana. Pawulo Mutagatifu, mu ibarowa yandikiye abanyaroma, ibarowa isomwa mu gitaramo cya pentekositi, avuga ko isi yose inihishwa n'imibabaro nk'umugore wenda kubyara kuko itegereje icugurwa ryuzuye muri Kristu. Ububabare uho buva bukagera ntibugira ibisobanuro uretse kuvuga ngo agahwa kari ku wundi karahandurika. Nyamara ngo ububabare bw'umugore uri ku bise ni bwo bwonyine bufite igisobanuro kuko aba yiteze ibyishimo birenze, bituma yibagirwa ako kanya imibabaro yari afite kugeza n'ubwo yiyemeza kongera kubyara. Ng'uko uko ugengwa na Roho agomba kubaho: guhangayikishwa no gutanga ubuzima kugeza aho kwemera n'ibyaturushya tubizi neza nk'umugore wenda kubyara. Utagengwa na Roho ubanza iyi mvugo yayita iy'abasazi kandi ni mu gihe kuko ngo imvugo ya Roho, kimwe n'iy'umusaraba ni ubusazi ku bishingikiriza ubwenge bwabo, nyamara ku bemera ni ubuhanga burenze imivugirwe.

Imana iragahora isingizwa iteka.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere