ICYUMWERU CYA GATATU CY'ADIVENTI
16 ukuboza 2007 umwaka A
Iz 1335,1-6a.8.10
Yak 5,7-10
Mt 11,2-11
Tugeze ku cyumweru cya gatatu cy'adiventi. Hasigaye iminsi mike tuhagimhaza noheli. Amasomo ya none araturarikira kwigiramo ibyishimo kuko Yezu ari we koko ugomba kuducungura. Ibyo turabisanga mu isomo rya mbere aho umuhanuzi Izayi yibutsaga umuryango we ko Imana yenda kubakorera ibitangaza n'ubwo bo basaga n'abihebye. Ati: ubuzima buzashibuka mu butayu, ibimuga bisimbagurike bisabagizwa n'ibishimo, abahumanye basubirane umubaranga, kuko Imana yabitegetse. Ibi ariko bisaba kwitonda no kugeza make ngo nk'uko umuhizi ategereza ubutarambirwa igihe cyo gusarura. Ibarowa ya Yakobo nicyo yatwibutsaga. Mu ivanjiri, Yohani Batisita wari mu buroko yohereje abigishwa be kubaza Yezu niba koko ari we mukiza wagombaga kuza cyangwa niba bagomba gutegereza undi. Yezu ati: nimugende mumubwire ibyo mwiboneye ko ineza n'impuhwe by'Imana byigaragaza. Yezu yasubije abigishwa ba Yohani akoresheje amagambo y'umuhanuzi Izayi dusoma mu isomo rya mbere. Ni uburyo bwo kwereka abamwumvaga ko ibyo akora byinjira mu mugabi w'Imana kabone wenda n'ubwo bitahuzaga nuko abayahudi bari bategereje umukiza. None se ko Yohani yari mu buroko, abaromani bakidegembya mu gihugu Imana yasezeranije abayo, abafarizayi barigize kabutindi, ni gute Yohani yari kumva ko Yezu ari we wari warasezeranijwe amahanga kandi ntacyo akora ngo bamwemere? Haniyongeraho ko Yezu yagendaga aho yishakiye, agasangira n'abanyabyaha, akakira amahabara, bikavangira abari biteze umucunguzi uzaza ukubura imbuga, agahana abanyabyaha kandi akarenganura abari biringiye Uhoraho. Nyamara ukuri ni kuriya: Imana yohereje Yezu, umwana wayo ngo adukure ku ngoyi ya shitani abari bategereje ugucungurwa. Ibi kandi bikagaragarira mu bimenyetso dusanga mu gitabo cy'umuhanuzi Izayi: impumyi zirahumuka, abacumbagira bakasimbuka byishimye, abahumanye bagasubirana uburanga,... nta wundi muhanuzi, nta wundi mukiza, nta wundi mutabazi uzaza atubwira indi nkuru unyuranyije n'iyo Yezu yasubije bariya bigishwa ba Yohani Batistita. Gusa nyine ikibazo cyabajijwe Yezu, ubu nitwe abamwemera tugomba kugisubiza, kuko ni twe twerekana ko Yezu ari umucunguzi wacu koko. Ese koko Yezu niwe wagombaga kuza cyangwa tugomba gutegereza undi mukiza? Igisubizo tugomba kugitanda: wowe mugabo mu rugo, wowe muganga, wowe mucamanza, wowe ushinzwe gucunga ibya rubanda, waba uhamya ko Yezu ari mucunguzi twari dutegere, bityo ukabaho koko ugaragaza ineza imukomokaho. Aho iwawe ntibyabayobeye bakaba bahora bararikiye uwabagoborera undi mucunguzi? Niba udashobora gusubiza iki kibazo, niba wumva utatinyuka guhamya ko Yezu ari mucunguzi wacu, humura Zuba ry'ubutabare araye ari bukurasire, maze azaguhaze ineza ye. Guhamya ko Yezu ari umucunguzi wacu bisobanura ko aho yadushyize ngo tumubere abahamya tugomba kuhahagarara gitwari, na none tutigerezaho nk'aho ari twe Yezu. Turi abahamya n'integuza, ntituri Imana; turi nka Yohani Batisita, ntituri Kristu. Ibi nibyo Yakobo intumwa yatubwiye adusaba kurangwa no kwihangana, tugategereza tutarambirwa nka kurya umuhinzi atereza yitonze imvura ya mbere n'iya nyuma. Gusarura bisaba kudashyuhaguzwa kuko Imana uwo iha iramugenera kandi imuha umuhaza. Duhumure nta n'umwe uzacikanwa. Iminsi isigaye ngo duhimbaze noheli nidufashe kumva ko twacunguwe byo gutuma ntacyo twakwikanga. Yezu Rumuri rw'amahanga azasange twese dukereye kumwakira.
Aragahoraho.