ICYUMWERU CYA GATANDATU MU BYUMWERU BISANZWE
15 gashyantare 2009 umwaka B
Lev 13,1-2.45-46
1Kor 10,31-11,1
MK 1,40-45
Inkuru ziza y'iki cyumweru irashingira ku gitangaza Yezu yakoze akiza umubembe ariko akamwihanangiriza ngo ntabisakuze ahubwo ngo agende abibwire abasaserdoti nk'uko amategeko ya Musa yabiteganyaga. Mbere yo kuvuga ku nyigisho ya Yezu ariko twibukiranye uko umubembe yafatwaga mu muryango wa Isiraheli. Isomo rya mbere ritubwira uko abarwayi b'ibibembe babafataga. Ngo iyo umuntu yabaga amaze kumenya ko yarwaye ibibemhe yahitaga atangira kwambara ibyenda by'ibishwangi, no kwipfukirana akanagenda atangaza hose ko yahumanye ngo abantu bamwitaze. Ibi kandi yabikoraga yaranavuye aho abandi batuye yibana ahe ha wenyine. Hari n'abongeraho ko yagombaga kugenda avuza akayogera ngo abantu bave mu nzira. Iyi ndwara rero uretse no kuba itari yoroshye, yanafatwaga nk'igihano ngo kubera ibyaha umuntu yabaga yarakoze. Ni nayo mpamvu uwayirwaraga yagombaga kwiyereka abaseserdoti ngo bemeze ko aciwe maze yazakira akongera ikiyerekana ko yakize. Birumvikana ko Yezu atashoboraga guhera muri aya mategeko, ngo aze yigisha umwaka w'impuhwe za Nyagasani kandi nawe aheza abantu kubera amategeko. Ibitangaza bya Yezu rero ni ibimenyetso –nk'uko Yohani abyandika mu ivanjiri ye- bigaragaza ko isi irimo ihinduka, ko nta mbibi ziba hagati y'Imana n'abantu kandi ko zitanagombye kuba hagati yacu. Yezu ntayobewe amategeko ibyo turabizi kuko hari n'igihe ayakoresha ngo yereke abamuburanyaga ko nayo ayazi ariko atari amategeko akiza ahubwo Imana. Yezu ntayobewe kandi ububi bw'ibyago biba ku isi byaba ibibembe, roho mbi, inzara n'ibindi byibasira abantu bikababuza kubaho neza. Yezu ariko ntiyaje gusa gukiza ibyo byago bitugwirira, yaje kutwereka urukundo rw'Imana Se ahumura amaso y'umutima wacu ngo tumwigireho kwakira iyo neza Imana iduha no kuyisangira n'abayo. Ibitangaza cyangwa ibimenyetso ni gihamya ko ibyo Yezu yigisha atari amagambo gusa. Reka ariko tugaruke ku gitangaza cyo gukiza umubembe. Dutekereze ako ibintu byari bimeze. Nta kabuza uriya murwayi yari yaramenye inkuru y'imyitwarire ya Yezu akumva nta kundi azamwijungunya imbere ikiba kikaba, wenda nawe akamuhinda cyangwa se akamukiza. Igitera Yezu kumva isengesho ry'uyu murwayi ni uburyo amutakambira. Ibi kandi tubibona henshi mu mavanjiri: ababembe icumi, umugore w'umunyakananeya wageze n'aho yigereranya n'akabwana karya utuvungukira tugwa mu nsi y'ameza, umusirikare w'i Kafarinawumu wingingaga ngo rwose niyo Yezu yavuga ijambo rimwe umwana we yakira atiri we agomba kumusanga imuhira, umugore wemeye ko nakora ku gishura bimuha gukira.... kugeza kuri Mariya mu bukwe bw'i Kana aho yagamburuzaga –mbyite ntyo- umwana we ngo agoboke abari bashiriwe na divayi. Imana rero igamburuzwa cyangwa ntishobora kutikiriza ijwi ry'uyemera. Uko gutabaza nizo mbaraga zikingura umutima w'Imana. Isenegsho ntiriba rigamije kubwira Imana ibyo itazi mu buzima bwacu kuko ituzi kurusha uko twiyizi kandi udushakira ineza irenze kure iyo twakwifuriza. Hubwo isengesho riba rigamije kwereka Imana ko turi abayo, turi mu maboko yayo, ko ariyo yonyine yadutabara. Uburyo Imana idutabara niyo ibugena. Kuri uyu murwayi Yezu aramegera akamukoraho akamukiza atitaye ku burwayi bwe n'ibyo amategeko ateganya. Ahandi Yezu azabwira abarwaye ibibembe ngo bajye kwiyereka abasaserdoti bakuru. Ubundi azakora ku kiriba cy'umwana wari wapfuye bari abgiye guhamba. Ahandi Yezu avuga ijambo rikijyana.... Birumvikana ko icya ngombwa kuri twe ari ugukira. Ariko no kwigira kuri Yezu uko twagombye guhafa bagenzi bacu si isomo rito. Guhamaga mu mategeko twishyiriyeho ngo duheze abandi kubera uburwayi bwabo, kumva ko umurwayi aba yahanwe n'Imana bityo natwe tukungamo akacu, kwibwira ko hari isi y'abibone n'iy'abahanwe... ni uburyo bwo kwitera amajeke tukibeshya ko Imana turi kumwe bityo tukiha ububasha bwo gukemura ibibazo mu mwanya w'Imana. Isomo ry'iki cyumweru risozwe n'amagambo ya Pawulo Mutagatifu ubwira abanyakorinti ati: ibyo mukora byose bijye bihesha Imana ikuzo kandi mwirinde kugira uwo mubera impamvu yo kugwa. Mundebereho mu migenzereze yanyu nk'uko nanjye ndebera kuri Kristu. Sinabona imbaraga zingana n'iza Pawulo zo kwitangaho urugero ariko nabahamagarira mwese kurebe kuri Kristu. Nahabwe ikuzo ubu n'iteka ryose. Amina