ICYUMWERU CYA 12 MU BYUMWERU BISANZWE
20 kamena 2010 Umwaka C
Zak 12,10-11;13,1
Gal 3,26-29
Lk 9,18-24
"Rubanda ruvuga ko ndi nde?", "Mwembwe se muvuga ko ndi nde?". Ivanjiri y'iki cyumweru igizwe n'ibibazo bibiri Yezu yabajije abigishwa be ashaka kumenya niba bamuzi ariko ahanini agambiriye kubahishurira uko ubutumwa bwe buteye. Ngo rubanda bavuga ko uri Yohani Batisita, Eliya cyangwa umwe mu bahanuzi bakomeye. Rubanda hari icyo yabonye muri Yezu gituma bamuha izina ribibutsa abahanuzi bakomeye Uhoraho yoherereje umuryango we. Rubanda ikenshi iba itanga amakuru, aya twumvira mu mpaka no mu biganiro bya buri munsi. Ikiza cya rubanda ariko nuko amakuru itanga akenshi nta kindi aba agambije uretse kwiganirira. Iyo bikomeye, iyo hari impamvu ituma iryavuzwe rigomba gusubirwamo rubanda irabura, ugasanga abasangiraga ikiganiro bitana ba mwana. Ikibazo cya kabiri kireba abigishwa be: mwebwe muvuga ko ndi nde? Wowe uvuga ko ndi nde? Waba se usubira mu mvugo ya rubanda? Waba se utashobora gusubiza? Waba se utaramenya Yezu byo kuba nta jambo wamvugaho? Kuri wowe, kuri jye Yezu ni nde? Guhera ku ntumwa zabanye na we kugeza uyu munsi –kandi ubanza ariko bizahora-, imyitwarire yacu ijyana nuko dusubiza iki kibazo. Iyo tubangukiwe no kusubiramo uko rubanda bamubona cyangwa itangazamakuru, akenshi duhagama aha nta gikorwa cyangwa imyitwaire twagira irangwa n'uburyo tuzi Yezu. Tubashije gusubiza nka Petero byatuma tuboneraho kugengwa nyine n'uko kwemera kwacu. Petero ariko nubwo yasubije neza, Yezu yamwihanangirije we na bagenzi be kutagira uwo bambwira iryo banga bari barahishuriwe na Roho w'Imana nk'uko mu yandi mavanjiri tubisoma. Si uko Yezu yari yanze kumenyekana, ni uko abigishwa batari basobanukirwa n'inzira Yezu yagombaga kunyuramo ngo yerekane ko ari we koko Umucunguzi Imana yoherereje isi: inzira y'umusaraba. Kumenya Imana bijyana no kubaho nk'uko ibishaka kuko ubumenyi nyabwo ni ubutuma turonkeramo agakiza. Kuba rero agakiza kacu tugakesha umusaraba si ibintu byoroshye kumvwa yemwe no kwemerwa. Twabona ingorane cyangwa amakuba bitugwirira, ariko ntibyoroha kumva ko ku mbwende bwacu tugombwa kwikorera umusara tugakurikira Yezu kandi buri munsi, nta karuho. Umuhanuzi Zakariya atwibutsa ko Imana yari yarasezeranije umuryango wayo Umukiza boze bazarangamira. Uwo tugomba kurangamira rero ni Kristu wabambwe ku musaraba agapfa akazukira kudukiza; ni Kristu utubumbira hamwe twese nk'uko Pawulo Mutagatifu abisobanura mu kandiko yoherereje abakristu b'i Galati. Ngaho rero nawe ntanga igisubizo cyawe, ubwire Yezu uwo ari we, icyo wumva muhuriye n'uko umukurikira. Ndibwira utari busubire mu bisubizo bya rubanda cyangwa by'abanditse bashashatse ngo basobanure Yezu uwo ari we. Ndizera kandi utagomba no kurya iminwa ngo ubure ijambo imbere ya Yezu kuko kuvuga ko utamuzi byo byaba ari akaga. Ndanizera ko igisubizo cyanwe kiri buhure n'uburyo wihatira gutwara umusaraba. Wenda nawe waba ukeneye igihe cyo kumva neza imvugo ya Yezu. Ni byo byiza hato ukwemera kutavaho kwivanga n'amarangamutima cyangwa se n'uko rubanda bambyumva. Imana yo soko y'ubuhanga nyabwo, imurikire imitima y'abemera maze barusheho kumenya Yezu, Umukiza twohererejwe no kubasha kumukurikira buri wese n'umusaraba we.