ICYUMWERU CYA MBERE CY'IGISIBO
01 werurwe 2009 umwaka B
Intg 9,8-15
1Pet 3,18-22
Mk 1,12-15
kuwa gatatu w'iki cyumweru turangije, twatangiye igihe cy'igisibo twitabira umuhango wo gusigwa ivu ku gahanga, umuhango watwibutsaga ko twavuye mu gitaka kandi tuzasubira mu gitaka. Biryo tukaba tugomba guhinduka tukakira Inkuru nziza ya Yezu Kristu. Kuri iki cyumweru cya mbere cy'igisibo, amasomo matagatifu araturarikira ingingo ebyiri: iya mbere turayisanga mu gitabo cy'Intangiriro, aho nyuma y'umwuzure wahitanye abantu bose hakarokoka Nowe n'umuryango we kuko ari bo bari intungane, Imana yamuhaye umugisha maze imusezerenya ko itazongera na rimwe kurimbura abantu ikoresheje umwuzure. Ikimenyetso cy'umukororombyi kikazashushanya iryo sezerano n'uwo mugisha by'Imana. Gusa rero niba muntu yari yazize uko yitwara, nk'uko bizagendera abaturage ba Sodoma na Gomora, ntabwo azahinduka atya by'akanya gato ngo yoye kongera kugwa mu ngeso mbi. Bisazaba ubushake bukomeye nk'abaturage ba Ninive, bo bakiriye inyigisho ya Yonasi bagahinduka kabone n'ubwo yahinyujije yiruka kuko ngo kuri we yari azi ko Imana ari inyambabazi, itazarimbura abaturage ba Ninive. Ni koko Imana ni inyambabazi kandi nibyo Kristu yaje kutwigisha. Ntiyaje ariko ari umunyabubasha, umuntu utagira aho ahurira natwe abanyabyaha bahora batsikira bakagwa kabone n'iyo bafata ingamba zikaze gute. Yaje ari umwe muri twe, ndetse yemera kwicisha bugufi no kugeragezwa na Sekibi mu bitayu. Tumenyereye ko ivanjiri y'icyumweru cya mbere cy'igsibo itubwira inkuru y'uko Yezu yagiye mu butayu ayobowe na Roho Mutagatifu maze akahamagara iminsi 40 ageragezwa na Shitani. Si ngombwa gukomeza kwibaza ibibazo bijyane n'ubuzima bwa Yezu, niba koko nk'Imana nyirizina, Shitani yamuhangara, niba ubuzima bwe nk'umuntu bufite agaciro kangana n'ak'ubwacu twe duhozwa ku nkeke, bambe ku butaka n'imitego ya Shitani, niba... niba... Iyo duhagamye gusa muri ibi bibazo, uretse ko tutanabibonera igisubizo, tuba dupfobya ineza Imana yatugiriye, ubwo yatwohererzaga Umwana wayo ngo itwereke ko amasezerano yose yagiye igirana n'abantu atari icyuka, ahubwo ukuri n'urukundo bitagira ingano. Yezu ariko, mu mugambi we wo kuturokora, ntashaka kudushiraho igitugu. Kuba yaragiye mu butayu akemera kugeragezwa na shitani, kuba umutumwa bwe abutangiza ririya jambo Mariko yanditse ati: igihe kiregereje, nimuhinduke kandi mwemere Inkuru nziza, ni uburyo bwo kutubwirako, ushaka kwiharira ubuzima bwe nta kabuza ntazatsinda imitego ya shitani, iyi itanatinya guhangara Umwana w'Imana. Ushaka rero kuzayirokoka ni uzaba yarahisemo inzira ya Yezu. Tuzi kandi ko mu mvugo ya Bibiliya, ubutayu budasobanura gusa ahatuye ibinyamaswa by'ishyamba, ibi bishushanya ibidukura umutima byose. Hanashushanya ahantu hatuje, hatarangwa urusaku, aho abakundanye baganira nta kirogoya. Umuhanuzi Amosi niwe ukoresha ikimenyetso y'ubutayu yibutsa ko Uhoraho azajyana Isiraheli mu Butayu maze akazayikunda nk'uko umusore areshya umugeni we. Nidukundira Yezu rero akatunyuza mu butayu, uretse no kuzarokoka imitego ya Shitani, tuzanabona akanya ko kuganira nawe, tumwumve nawe atwumve, dusabane bityo dusubirane ineza n'ubutungane twahanganwe. Ngizi rero imbaraga zo gutunganya neza igisibo bityo tukazazukana na Kirstu kuri pasika. Ntitwibagirwe ariko no gutunganya ibikorwa by'ubuyoboke bijyane n'igisibi, aribyo isengesho, kwigomwa ngo dasangire na'abatifite kimwe no guhashya irari ry'umubiri. Imana ibahe umugisha kandi ineza yayo ibarinde.