mercredi 4 mars 2009

[ICYUMWERU CYA MBERE CY’IGISIBO 2209 B]

ICYUMWERU CYA MBERE CY'IGISIBO

01 werurwe 2009 umwaka B


 

Intg 9,8-15

1Pet 3,18-22

Mk 1,12-15

kuwa gatatu w'iki cyumweru turangije, twatangiye igihe cy'igisibo twitabira umuhango wo gusigwa ivu ku gahanga, umuhango watwibutsaga ko twavuye mu gitaka kandi tuzasubira mu gitaka. Biryo tukaba tugomba guhinduka tukakira Inkuru nziza ya Yezu Kristu. Kuri iki cyumweru cya mbere cy'igisibo, amasomo matagatifu araturarikira ingingo ebyiri: iya mbere turayisanga mu gitabo cy'Intangiriro, aho nyuma y'umwuzure wahitanye abantu bose hakarokoka Nowe n'umuryango we kuko ari bo bari intungane, Imana yamuhaye umugisha maze imusezerenya ko itazongera na rimwe kurimbura abantu ikoresheje umwuzure. Ikimenyetso cy'umukororombyi kikazashushanya iryo sezerano n'uwo mugisha by'Imana. Gusa rero niba muntu yari yazize uko yitwara, nk'uko bizagendera abaturage ba Sodoma na Gomora, ntabwo azahinduka atya by'akanya gato ngo yoye kongera kugwa mu ngeso mbi. Bisazaba ubushake bukomeye nk'abaturage ba Ninive, bo bakiriye inyigisho ya Yonasi bagahinduka kabone n'ubwo yahinyujije yiruka kuko ngo kuri we yari azi ko Imana ari inyambabazi, itazarimbura abaturage ba Ninive. Ni koko Imana ni inyambabazi kandi nibyo Kristu yaje kutwigisha. Ntiyaje ariko ari umunyabubasha, umuntu utagira aho ahurira natwe abanyabyaha bahora batsikira bakagwa kabone n'iyo bafata ingamba zikaze gute. Yaje ari umwe muri twe, ndetse yemera kwicisha bugufi no kugeragezwa na Sekibi mu bitayu. Tumenyereye ko ivanjiri y'icyumweru cya mbere cy'igsibo itubwira inkuru y'uko Yezu yagiye mu butayu ayobowe na Roho Mutagatifu maze akahamagara iminsi 40 ageragezwa na Shitani. Si ngombwa gukomeza kwibaza ibibazo bijyane n'ubuzima bwa Yezu, niba koko nk'Imana nyirizina, Shitani yamuhangara, niba ubuzima bwe nk'umuntu bufite agaciro kangana n'ak'ubwacu twe duhozwa ku nkeke, bambe ku butaka n'imitego ya Shitani, niba... niba... Iyo duhagamye gusa muri ibi bibazo, uretse ko tutanabibonera igisubizo, tuba dupfobya ineza Imana yatugiriye, ubwo yatwohererzaga Umwana wayo ngo itwereke ko amasezerano yose yagiye igirana n'abantu atari icyuka, ahubwo ukuri n'urukundo bitagira ingano. Yezu ariko, mu mugambi we wo kuturokora, ntashaka kudushiraho igitugu. Kuba yaragiye mu butayu akemera kugeragezwa na shitani, kuba umutumwa bwe abutangiza ririya jambo Mariko yanditse ati: igihe kiregereje, nimuhinduke kandi mwemere Inkuru nziza, ni uburyo bwo kutubwirako, ushaka kwiharira ubuzima bwe nta kabuza ntazatsinda imitego ya shitani, iyi itanatinya guhangara Umwana w'Imana. Ushaka rero kuzayirokoka ni uzaba yarahisemo inzira ya Yezu. Tuzi kandi ko mu mvugo ya Bibiliya, ubutayu budasobanura gusa ahatuye ibinyamaswa by'ishyamba, ibi bishushanya ibidukura umutima byose. Hanashushanya ahantu hatuje, hatarangwa urusaku, aho abakundanye baganira nta kirogoya. Umuhanuzi Amosi niwe ukoresha ikimenyetso y'ubutayu yibutsa ko Uhoraho azajyana Isiraheli mu Butayu maze akazayikunda nk'uko umusore areshya umugeni we. Nidukundira Yezu rero akatunyuza mu butayu, uretse no kuzarokoka imitego ya Shitani, tuzanabona akanya ko kuganira nawe, tumwumve nawe atwumve, dusabane bityo dusubirane ineza n'ubutungane twahanganwe. Ngizi rero imbaraga zo gutunganya neza igisibo bityo tukazazukana na Kirstu kuri pasika. Ntitwibagirwe ariko no gutunganya ibikorwa by'ubuyoboke bijyane n'igisibi, aribyo isengesho, kwigomwa ngo dasangire na'abatifite kimwe no guhashya irari ry'umubiri. Imana ibahe umugisha kandi ineza yayo ibarinde.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere