ICYUMWERU CYA MBERE CY'ADIVENTI
29 ugushyingo 2009 Umwaka C
Yer 33,14-16
1 Tes 3,12- 4,2
Lk 21,25-28.34-36
Dutangiye igihe cy'adiventi kidutegurira kuzahimbaza Noheli, ivuka rya Nyagasani Yezu. Adiventi niyo kandi itangira umwaka wa kiriziya. Ku bakenera kumenya uko amasomo atoranywa, bamenye dutangiye umwaka wa C. Iyo umwaka utangiye akenshi usanga tuba dufite ibyufuzo bishya twabwira Imana ndetse n'imigami mishya y'ibyo twifuza kuzageraho. Kiriziya itwibutsa ko icyifuzo kiruta ibindi ari ukwibuka ugucungurwa kwacu duhimbaza kuri Noheli no guhoza agatima ku isezereno rya Kristu ko azagaruka kujyana abe. Adiventi ni cyo idufasha kuzirikana kandi amasomo y'icyi cyumweru arabishimangira. Gusa ariko hari ingingo nkuru tutagombye kwibagirwa mu kwitegura Kristu; ni ukwizera kuko kubaho ni ukwizera kandi kwizera ni ko kubaho. Ngo mu ntangiriro y'umwaka umuntu yagiye kugura kalendari ku mucuruzi ariko nk'uko twese tubigenza iyo dufite akanya, arabanza amuterera inkuru. Wenda yifuzaga ko agabanya gato. Ati: ese ukeka uyu mwaka uzaba mwiza kurusha ushize? Umucuruzi ati: cyane. Undi ati: ukagenda nk'uwo turangije. Umucuruzi ati: uzawurusha kuba mwiza. Ati: ese byagushimisha uyu mwaka ukugendekeye nk'umwe mu myaka makumyabiri ishize? Umucuruzi ati: Nyagasani azabindinde. Nyamuguzi ati: ese wakwifuza gutangirira kuri zero ukongera ukabaho nk'uko wabayeho kuva wavuka? Undi ati: Imana ibishatse, byaba. Ati: ubwo se wumva wasubiramo byose, byaba ibyakunyuze cyangwa ibyakubihiye n'ibyakuvunnye? Wa mucuruzi ati: ndakanyagwa kuko byaba ari akaga. Wa muguzi ati: ubwo wumva ubuzima wifuza bwaba bumeze gute? Undi ati: nifuza ubuzima nk'ubu mbaho, nk'uko Imana yabumpaye. Wa muguzi yumvise anyuzwe nawe yungamo ati: nanjye numva ubuzima bwiza atari ubwo naba narabayeho ahubwo ubwo ngomba kubaho kuko ubuzima ni ubwerekeza imbere si ubudusubiza mu byarangiye. Wenda birasa na ya mvugo ngo ibyiza biri imbere ariko na none nta cyanga ubuzima bwagira niba ari mu gusubira mu byahise. Ikizere cyo kubaho ni iha gishingiye. Akenshi ariko iyo tuvuga kwizera Imana n'amasezerano yayo, hari igihe tubyitiranya no kubyaza Imana ibyo twifuza. Ugasanga Imana iturimo umwenda kuko twayisabye ibi n'ibi none ikaba itarabikora, tukaba twaravuze za rozari ku babishobora dusaba umugisha, amahoro mu rugo, gukizwa... hanyuma Imana ikaba itaradusubiza. Nyamara twiregagiza ko Imana nayo buri mwaka iba yizera ko wayibera mwiza, ikatubona dutunganye, twitanga kurusha, dukundana kurusha, nta nabi, nta nda y'umujinya. Erega burya nayo ayo masengesho yarayavuze ubwo itubwira iti: iyaba uyu munsi wumvaga ijwi ryanjye ntunangire umutima. Tekereza rero niba ufite nk'ibirarane mirongo by'imyaka Imana imaze yifuza umwaka mwiza iwawe. Sinavuze umubare kuko buri wese yafata imyaka ye agakuraho gusa ya yindi yari igitambambuga ataraca akenge. Ngo ukwizera kw'Imana gushingira mu guhinduka kwa muntu kandi aha ubanza hatoroha cyangwa ubanza iki kibazo tugisimbuka tukiha ikindi aka wa munyeshuri wabonye ibyo yabajijwe atabiva imbere akihimbira ibye ati wenda mwarimu azabona ko n'ubwo ntashubije ibyo yambajije, isomo rye ntarisibye ryose. Mu gukosora yasanze handitseho HS aribyo bisobanura HORS SUJET. Twebwe Imana si uko izandika. N'uwakwiha ikibazo ntiyabura inota keretse gusa nahusha matière. Reka tuyibukiranye: Imana ni urukundo kandi n'abayo bagomba gukundana. Ikindi kibazo twaba dutegura ni uko amasezerano y'Imana izuzuzwa nta kabuza. Ubwo ga si ngombwa ko hongera kuvuga Bikira Mariya, Yohani Batisita, Elizabeti,... Uyu mwaka noheli izaba nziza binyuze kuri wowe. Ineza y'Imana izigaragaza binyuze muri twe abayemera kandi bayiringira. Ubu nibwo buryo Yezu atubwira ngo nitubona ibintu hirya no hino byadogereye, tuzubure umutwe turangamire aho Imana iganje kuko izatugenderera nta kabuza. Hahirwa abayitegereza mu kwizera n'urukundo.