vendredi 27 novembre 2009

ICYUMWERU CYA MBERE CY’ADIVENTI 2009C

ICYUMWERU CYA MBERE CY'ADIVENTI

29 ugushyingo 2009 Umwaka C


 

Yer 33,14-16

1 Tes 3,12- 4,2

Lk 21,25-28.34-36

Dutangiye igihe cy'adiventi kidutegurira kuzahimbaza Noheli, ivuka rya Nyagasani Yezu. Adiventi niyo kandi itangira umwaka wa kiriziya. Ku bakenera kumenya uko amasomo atoranywa, bamenye dutangiye umwaka wa C. Iyo umwaka utangiye akenshi usanga tuba dufite ibyufuzo bishya twabwira Imana ndetse n'imigami mishya y'ibyo twifuza kuzageraho. Kiriziya itwibutsa ko icyifuzo kiruta ibindi ari ukwibuka ugucungurwa kwacu duhimbaza kuri Noheli no guhoza agatima ku isezereno rya Kristu ko azagaruka kujyana abe. Adiventi ni cyo idufasha kuzirikana kandi amasomo y'icyi cyumweru arabishimangira. Gusa ariko hari ingingo nkuru tutagombye kwibagirwa mu kwitegura Kristu; ni ukwizera kuko kubaho ni ukwizera kandi kwizera ni ko kubaho. Ngo mu ntangiriro y'umwaka umuntu yagiye kugura kalendari ku mucuruzi ariko nk'uko twese tubigenza iyo dufite akanya, arabanza amuterera inkuru. Wenda yifuzaga ko agabanya gato. Ati: ese ukeka uyu mwaka uzaba mwiza kurusha ushize? Umucuruzi ati: cyane. Undi ati: ukagenda nk'uwo turangije. Umucuruzi ati: uzawurusha kuba mwiza. Ati: ese byagushimisha uyu mwaka ukugendekeye nk'umwe mu myaka makumyabiri ishize? Umucuruzi ati: Nyagasani azabindinde. Nyamuguzi ati: ese wakwifuza gutangirira kuri zero ukongera ukabaho nk'uko wabayeho kuva wavuka? Undi ati: Imana ibishatse, byaba. Ati: ubwo se wumva wasubiramo byose, byaba ibyakunyuze cyangwa ibyakubihiye n'ibyakuvunnye? Wa mucuruzi ati: ndakanyagwa kuko byaba ari akaga. Wa muguzi ati: ubwo wumva ubuzima wifuza bwaba bumeze gute? Undi ati: nifuza ubuzima nk'ubu mbaho, nk'uko Imana yabumpaye. Wa muguzi yumvise anyuzwe nawe yungamo ati: nanjye numva ubuzima bwiza atari ubwo naba narabayeho ahubwo ubwo ngomba kubaho kuko ubuzima ni ubwerekeza imbere si ubudusubiza mu byarangiye. Wenda birasa na ya mvugo ngo ibyiza biri imbere ariko na none nta cyanga ubuzima bwagira niba ari mu gusubira mu byahise. Ikizere cyo kubaho ni iha gishingiye. Akenshi ariko iyo tuvuga kwizera Imana n'amasezerano yayo, hari igihe tubyitiranya no kubyaza Imana ibyo twifuza. Ugasanga Imana iturimo umwenda kuko twayisabye ibi n'ibi none ikaba itarabikora, tukaba twaravuze za rozari ku babishobora dusaba umugisha, amahoro mu rugo, gukizwa... hanyuma Imana ikaba itaradusubiza. Nyamara twiregagiza ko Imana nayo buri mwaka iba yizera ko wayibera mwiza, ikatubona dutunganye, twitanga kurusha, dukundana kurusha, nta nabi, nta nda y'umujinya. Erega burya nayo ayo masengesho yarayavuze ubwo itubwira iti: iyaba uyu munsi wumvaga ijwi ryanjye ntunangire umutima. Tekereza rero niba ufite nk'ibirarane mirongo by'imyaka Imana imaze yifuza umwaka mwiza iwawe. Sinavuze umubare kuko buri wese yafata imyaka ye agakuraho gusa ya yindi yari igitambambuga ataraca akenge. Ngo ukwizera kw'Imana gushingira mu guhinduka kwa muntu kandi aha ubanza hatoroha cyangwa ubanza iki kibazo tugisimbuka tukiha ikindi aka wa munyeshuri wabonye ibyo yabajijwe atabiva imbere akihimbira ibye ati wenda mwarimu azabona ko n'ubwo ntashubije ibyo yambajije, isomo rye ntarisibye ryose. Mu gukosora yasanze handitseho HS aribyo bisobanura HORS SUJET. Twebwe Imana si uko izandika. N'uwakwiha ikibazo ntiyabura inota keretse gusa nahusha matière. Reka tuyibukiranye: Imana ni urukundo kandi n'abayo bagomba gukundana. Ikindi kibazo twaba dutegura ni uko amasezerano y'Imana izuzuzwa nta kabuza. Ubwo ga si ngombwa ko hongera kuvuga Bikira Mariya, Yohani Batisita, Elizabeti,... Uyu mwaka noheli izaba nziza binyuze kuri wowe. Ineza y'Imana izigaragaza binyuze muri twe abayemera kandi bayiringira. Ubu nibwo buryo Yezu atubwira ngo nitubona ibintu hirya no hino byadogereye, tuzubure umutwe turangamire aho Imana iganje kuko izatugenderera nta kabuza. Hahirwa abayitegereza mu kwizera n'urukundo.


 


 

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere