ICYUMWERU CYA KABIRI NYUMA YA NOHELI
02 mutarama 2011 umwaka A
Sir 24,1-4.12-16
Ef 1,3-6.15-18
Yh 1,1-18
Umunsi umwe umunovisi yegereye umumonaki w'umusaza wari watwawe imbere y'Ubushyinguro butagatifu, aramubaza ati: wambwira uko uba wumva umeze imbere y'Isakaramentu ritagatifu. Umusaza yaramusubije ati: ahubwo gerageza kumva uko Imana iba imeze cyangwa ikureba aho yibereye mu Bushyinguro butagatifu. Akenshi iyo tuvuga cyangwa dusobanura amahame y'ukwemera, uburyo tuzi Imana kandi tugerageza kuyikunda, dukunze kubikora duhereye ku ruhande rwacu, uko tubyumva, uko tubibona, ukwo byagombye kugeda,.... Ntabwo tuba twibeshye ariko biba bidahagije. Umunsi wa Noheli cyane cyane ivanjiri ya Yohani twasomewe ku munsi wa Noheli none Kiriziya ikaba yongeye kuduha uburyo bwo kuyizirikana nibyo idusobanurira. Kwigira umuntu kwa Kristu ni ineza y'Imana ishaka kudusangiza ku rukundo rwayo ngo twoye guhera mu icuraburindi ry'umwijima n'icyaha ahubwo tubeho mu kuri n'urukundo byayo. Jambo wahozeho iteka ryose, uwo byose bikesha kubaho yemeye kubaka inzu iwacu. Bibiliya ikoresha ijambo ihema kuko ari bwo buryo bwariho bwo kubaka amazu, ariko ubwo buryo budufasha no kumva ko Imana yubaka ihema iri rishobora kwimukanywa bitewe n'uko bene ryo bimutse. Imana rero ituye aho muntu atuye, ikaba yimura ihema bitewe n'urukundo idukunda. Ngo yaje mu bayo ariko abayo ntibayakira. Aka ni akaga kumva Imana ibura umwanya iwayo kandi koko niko byagenze kuko Yezu yavukiye mu kiraro cy'amatungo. Muri Kiriziya y'aba Ortodosi, hari abashushanya ikirugu nk'imva. Wenda twakumva ari ugukabya ariko ni kimwe: Yezu yaje mu be bamwima icumbi avukira mu rwango aka ya mazina y'amagenurano ngo Mbamubanzi. Ibi kandi bizageza ku ndunduro ubwo azemera byose agaheka umusaraba kubera ibyaha byacu. Ijambo ryiza ariko nuko abamwemeye yabahaye ububasha bwo kwitwa abana b'Imana, bakaba bavuka ku bwa Roho Mutagatifu. Ese aho twibuka guhuza iri jambo n'indamutso ya Malayika kwa Mariya. Uzasama ku bwa Roho Mutagatifu. Ubwo ga natwe muri Kristu nk'uko Mariya yasamye natwe niko tuvuka tukaba abana b'Imana. Ibi rero bintera imbaraga n'ishema, atari uko ndi icyatwa cyangwa icyamamare, ahubwo kuko ndi umwana w'Imana. Binantera ipfunwe kuko uko nitwara ntibuhuye na mba n'izina Imana yampaye muri Kristu Umwana wayo ariko ndabigendera. Niba se Imana yarabishatse gutyo kuki jyewe ntaryoherwa no kumva inkunze. Ibi kandi nibyo Pawulo intumwa aririmba mu ibarowa yandikiye abanyefezi ati: nihasingizwe Imana Data Se w'Umwami wacu Yezu Kristu kuko yadusendereje ibigisha yo mu ijuru muri Kristu, kuko yaduhisemo isi itararemwa ikatugira abana bayo. Ibindi byose twakwifuza cyangwa twararikira nta gaciro bigira niba tubirutisha urukundo Imana yadukunze kandi ikidukunda muri Kristu Umwana wayo. Ahubwo kubakira kuri iyi neza nibyo byonyine biha agaciro ubuzima bwacu n'imirimo Imana iduha gutunganya hano ku isi. Tureke rero urukundo rw'Imana rusagambe muri twe, tureke Kristu ature rwa gati muri twe maze ineza ye itumurikire.