ICYUMWERU CYA 16 MU BYUMWERU BISANZWE BY'UMWAKA
20 nyakanga 2008 umwaka A
Buh 12,13.16-19
Rom 8,26-27
Mt 13,24-43
Nyuma y'umugani w'umubibwi, ivanjiri y'iki cyumweru iragaruka ku kigereranya kirebana n'umurima, umububyi n'imbuto itubwira imigani itatu: urumamvu mu ngano, akabuto ka sinapisi n'umusemburo. Ngo umuhinzi yabibye imbuto nziza hanyuma umwanzi amuca inyuma abibamo urumamvu kandi babibona imbuto zarakuze. Tugarutse ku ivanjiri y'umubibyi yo ku cyumweru gishize, ntibihagije kubiba mu murima mwiza ngo ubundi twidamararire. Ubiba ni Nyirubuntu kandi akorera mu mucyo. Ariko hari n'umwanzi witwikira ijoro, akabiba urumamfu, urwatsi rubi, rwonka ingano. Birumvikana igitekerezo cy'abakozi cyo kurandura urumamvu kuko nicyo kibanguka kandi twibwira ko cyoroshye. Nyamara siko bigomba kugenda kuko uranduye urumamfu rwajyana n'ingano, bityo uwahinze akabura byose. Reka tubishyire nko mu mvugo yacu: abakozi bahagaze ahirengeye cyangwa iruhande rw'umurima bakabona urumamfu rwuzuye mu ngano. Ndibwira atari akatsi kamwe, kuko ntikatera ikibazo. Ikigaragara kandi si uwabiteye kuko hashize iminsi abikoze ndetse akaba ubu yigira nyoninyinshi ngo azumve akabavamo. Ikigaragara ni umurima, ni paruwase yuzuye abakristu, baba abaza n'abataye cyangwa abanditse gusa mu gitabo cy'ubukarane. Turabonamo abantu benshi: abeza, abitabira ubutumwa, ab'akazuyazi, rukurikirizindi, abazanwa no kuca abandi intege,... Ni benshi ndetse byanashoboka kubona ingano zihetse urumamfu n'urumamfu ruzera n'ingano. Turabona yemwe nko mu ndorerwamo na twe ubwacu, rimwe tuzera ingano, ubundi ari urumamfu gusa. Simvuze wa mugani ngo rweze ibamba rwa ruyuzi nari nizeyeho ibihaza. Naba n'urumamfu rwo mu isarura umuntu azaba azi ko ari busarure nk'umuba umwe cyangwa ibiri. Ibamba ryo ushobora no kurimenya mugiye ku meza mwibwira ngo muhishiwe ifunguro. Imana irihangana ngo hato dukurane n'urumamfu ngo tuzere imbuto ariko tutaranduwe kubera urumamfu tutabura n'umubiza bwacu. Ubuzima ntibubagarirwa n'abakora muri bwa musitani bwiza nabonye za Kigali, ubwatsi bugomba kuba buconze neza. Uwakwifuza guconga neza cyangwa kubagara neza, ubanza umurima wasigara weze. Umugani wa kabiri nawe uratubwira ijambo ryiza. Ngo akabuto gato ka sinapisi iyo gakuze kaba kangana n'igiti cy'ingwizamarumbo inyoni zijya kwarikamo. Ineza y'Imana n'umurimo wayo ntibiba bito. Dupfa gusa kemera uko Imana ikora, ntidushyuhaguzwe kugira ngo akabuto kazabe igiti iki kimomeye kandi cyagabye amashami. Ineza niko yagombye kumera kango ga n'ubundi ngo ikurenza impinga. Umugani wa gatatu utubwira umusemburo bashyira mu ifu maze ikayitera gututumba. Ni uko ubwami bw'Imana bukora kuko butuma tugira imbaraga. Uwakiriye Ingoma y'Imana agomba akwiranga, akigiramo imbaraga kuko siwe uba wiyobora, ahubwo ni Imana ubwayo. Uwifitemo kandi imbaraga z'Imana nawe aho atuye aba ari umusemburo; ntashobora kubaho atyo gusa, ngo yitwe umukristu kandi nta bikorwa bimuranga, nta mbuto yera, ubuzima bwe budatutumbya isi ngo buyihindure nshya. Icyo Yezu atwifuriza ni ubuzima bushya, buzabengerana imbere y'Imana ubwo abamalayika bazaza gusarura. Duharanire kuzabarirwa mubo Imana yateguriye ubwami bwayo aho kuzabohwa ngo tujugunywe mu nyenga nk'urumavu. Ngo bene amatwi nibumve.