ICYUMWERU CYA 22 MU BYUMWERU BISANZWE
02 nzeri 2007 umwaka C
SIR 3,17-18. 20.28-29
Heb 12,18-19.22-24a
Lk 14,1.7-14
Isomo tuzirikana kuri iki cyumweru ni umugenzo mwiza wo kwiyoroshya. Abamenyereye gusoma Bibiliya bazi impanuro ziba mu gitabo cya Mwene Siraki, aho agira inama abamwumva ku myitwarire ishimisha Imana. Mu isomo rya none aragira ati mwana wanjye jya uharanira wkwiyoroshya niho uzashimwa kurusha abatanga byinshi. Nubona ugenda utera imbere, ujye uharanira kwicisha bugufi kuko aribyo binyura Imana. Yezu nawe mu ivanjiri ati nuramuka utumiwe mu munsi mukuru, jya wirinda kurwanira imyanya y’imbere, hato uwagutumiye atazavaho agusaba kwimukira uwaba akurusha icyubahiro. Ngo wasubira inyuma n’ikimwaro kurusha uko baguhamagara ngo tambuka wigire imbere. Ngo abikuza bazacishwa bugufi naho abicisha bugufi bazakuzwa. Tumenyereye ko ku isi abantu baharanarira gutera imbere kuko niko gaciro kacu twese. Ntawe ubyuka uvuga ngo uyu munsi ndanebwa, cyangwa ateme ijoro ngo nta kabuza ndaza guhomba cyangwa ntacyo ndiburonke. N’abo bidahira, buri gihe baba bagerageje kereka nyine abogeje akarenge bagatungwa n’imitsi y’abandi. Guharanira gutera imbere hari igihe biduhuma amaso maze inyungu zikivanga n’imigambi mibisha kugeza aho umuntu yakuririra ku bandi ngo akunde ajye ajuru. Igishuko cya Adamu na Eva cyabaye kutanyurwa bakumva ko nabo bahinduka Imana. Nyamara umuririmbyi wa zaburi ya munani aravuga ati muntu ni iki byo gutuma umwitaho? Atangarira Imana yaremye muntu akamutanga byo kwenda kumunganyisha n’abamalayika. Muntu ni agatangaza mu maso y’Uwamuhanze. Ibi bikaba bihagije ngo tubeho dutuje kandi tunezerewe, cyane cyane dushimira Imana kubera ingabire yadutatse. Muntu ni akayobera kuko yahogoje Imana kugeza yemeye kumugurana Umwana wayo wamupfiriye ngo hato ataguma ku ngoyi y’icyaha n’urupfu. Kwicisha bugufi rero ni ukumenya agaciro dufite mu maso y’Imana. Si ukwigayisha cyangwa kwisuzuguza; yemwe sino kwemera akarengane; kwicusha bugufi si ukwishyira mu mwanya wa nyuma twizeyeko bari butubone bakaduhamagara maze abatuzi bakatureba. Kwicisha bugifi ni ukumenya intege zacu: aho dukomeye tukunganira abatishoboye kandi n’aho tujegajega tukirinda kwihuhura. Abibuka umugani wa padiri TALBOT, ubwo ndabwira abanyuze ku iseminari ku Karubanda i Butare, bazi ko yakundaga kuvuga ngo uko inguge itondagira igiti, niko irushaho kwerekana akabuno kayo kandi ngo uko umuntu atondagira mu mubushorishori niko iyo ahanutse arushaho kwangirika. Kwicisha bugufi biturinda kwishyira imbere nk’akaguru kambaye ubusa no kuba twahanantuka mu gihe icyo twari twishingikirije cyadutamaza. Kwiyoroshya ni ukwemera ko tutari akataraboneka, ibyatwa, indasimburwa n’andi mazina wenda twarwanirira ariko ntacyo ahishe uretse ikinyoma. Indi ngingo tuzirikana mu ivanjiri ni agaciro ku kubana n’abandi. Ngo nitugira ibirori ntitugatumire gusa abo twuzura cyangwa abo duhuje urwego. Ngo batazatwishyura bikaba biciriyeho. Ngo tujye dutumira abatifite bityo Imana izatwishyure ku munsi w’izuka. Ko ubanza bitatubangukira gukora turindiriye kuzahembwa ku munsi w’izuka. Tumenyereye iyi mvugo ngo amavuta y’umugabo ni amuraye ku murundi. Ivanjiri itwigisha kuzigamira ijuru. Ntiturebe gusa inyungu za none cyangwa ejo, ahubwo duharanire inyungu ziramba: ubuzima bw’iteka. Ngaho rero duharanire kunguka ubutoni imbere y’Imana: ngo nk’uko amazi azimya umuriro, ni nako kwibuka abatifite bineza Imana. Hahirwa abo Imana izasanga bakereye kubana nayo mu bwami bwayo. Harirwa abicisha bugufi kuko bazabona Imana.
dimanche 2 septembre 2007
Inscription à :
Articles (Atom)
Rechercher dans ce blog
umuryango wa Thomas
MUSENYERI N'URUNGANO
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi
VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel
VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI
VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE
visite pastorale
ishuri ribanza
visite pastorale
ishuri ribaza
visita pastorale
visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri
Visite pastorale
abana n'abakateshisti
Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA
Visite pastorale
accueil
ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe
amafoto
ishusho ya Bikira Mariya
amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka
amafoto yo mu Rwanda
ubusitani
amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali
amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini 2008
inkongoro
ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano
IKIRUGU
YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)
ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO
URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
kiriziya ya mut Patero i Roma
COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA
ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO
MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA
SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)
BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)
Archives du blog
Qui êtes-vous ?
ikaze
mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,...
Imana ibahe umugisha.
ERMO DELLE CARCERI
ASSISI
abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi