UMUNSI MUKURU WA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
15 kanama 2008 umwaka A
His 11,19; 12,1-6.10
1Kor 15,20-26
Lk 1,39-56
Kiriziya irahimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru. Ni umwe mu minsi ikomeye ya Bikira Mariya, umunsi iwacu mu Rwanda uhuruza abantu benshi bagateranira mu nsengero nitiriwe Bikira Mariya nka Kibeho, Mwurire, n'ahandi hatandukanye abantu bateranira ngo bashime Imana kubera ineza yagiriye bene muntu ibinyujije mu mubyeyi Bikira Mariya. Ni koko Imana yangiriye ibintu by'agatangaza, izina rayo ni ritagatifu. Aya ni amagambo umuhire Mariya yavuze ubwo yajyaga gusura mubyara we Elisabeta. Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya kuri twebwe abemera ni ikintu gikomeye cyane kuko tuhafite umubyeyi utuvuganira iruhande rw'Ubutatu butagatifu. Ubundi mu mateka y'ugucungurwa kwacu, dusoma mu gitabo cy'Itangiriro ko Adamu na Eva bamaze gucumura, baciwe mu busitani ariko Imana ibazeseranya ko inyoko ya bene muntu utazaheranwa n'icyaha (Intg 3,15). Iyo nzira yo gusubirana uburanga twaremenwe yaje kugenda igaragarira mu masezerano Imana yariranye n'umuryango wa Isiraheli, cyane cyane mu bushyinguru bw'amategeko. Ubwo bushyinguro bwashushanyaga amagambo akubiyemo ibyifuzo by'Uhoraho byo kurera umuryango we ngo uzakende umubere umuryango nawe awubere Imana. Ibyo kandi bikagaragazwa n'ikuzo ry'Uhoraho ryaba rituye rwa gati mu muryago we. Ijambo ry'Uhoraho ryaje kwigaragaza ku buryo bunoze mu kwigira umuntu kwa Kristu. Mu ndangakwemera tuvuga ko Yezu yigize umuntu ku bubasha (ikuzo) bwa Roho Mutagatifu, akabyarwa na Bikira Mariya. Ikuzwa rya Bikira Mariya rero mbere na mbere ni iyo neza y'Imana yitoreye Mariya ngo abe Nyina wa Jambo maze isi yose ibone ikuzo dukesha Imana yacu nk'uko tubisomamu ntangiriro y'ivanjiri yanditswe na Yohani. Mariya yatowe kera na kare ngo yambikwe ikamba ryo kuba Nyina w'Imana. Ntawu nkawe wabayeho, nta nundi kawe uzabaho. Si ibi gusa ariko, Mariya yanabaye umwigishwa wa Kristu mu buryo yakiriye Jambo ataravuka, akamurera, nyuma akamukurikira kugera mu nsi y'umusaraba ubwo twamuhaweho umubyeyi. Mariya hamwe n'intumwa yategereje isezerano rya Roho Mutagatifu, umuganura w'ingabire y'izuka rya Kristu. Ku bw'umwiharika ariko, Mariya niwe wasangiye bwa Kristu ikuzo ry'ugutsinda kwe. Abakristu ba mbere ntibigeze bashidikanya kuri uyu munsi duhimbaza w'ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya. Bumvaga nta kuntu Nyina wa Jambo yari gushangukira mu mva kandi uwo yibarutse aganje mu ijuru. Bikira Mariya ariko ntiyajyanwe mu ijuru kuko abakristu babivuga cyanngwa bumva nta kundi byagenda. Ni icyuzuzo cy'ineza y'Imana kuko si Mariya gusa, natwe niyo maherezo yacu. Ntitwarira rero ngo naba nawe yarahiriwe, cyangwa ngo ko tutari se ba "nyina wa Jambo", ayo mahirwe yazatugeraho ate? Turi abahire kuko Mariya ni Umubyeyi wacu, iwacu si muri iyi nyanja y'amaganya, ahuhwo ni hariya aganje abengerana ikuzo. Reka mbaterere ka karirimbo ka Bikira Mariya maze mwikirize: inyange za Mariya ntimugashavure, kandi amaherezo tuzamusanga....
Umunsi mwiza wa Bikira Mariya, umunsi mwiza wacu abana be.