ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE
11 ukwakira 2009 umwaka B
Buh 7,7-11
Heb 4,12-13
Mk 10,17-30
"Mwigisha, nakora iki ngo ndonke ubugingo bw'iteka"? Imihangayiko yo kubaho ni ikibazo cya buri muntu kandi ntikireba gusa abemera Imana kuko mbere yo guharanira ubuzima bw'iteka, ni ngombwa no kumenya niba n'ubu buzima buhita tubufite. Nta gihugu na kimwe kitagira inzego zishinzwe imibereho myiza y'abaturage nk'uko buri muntu wese agira uburyo bwe bwo kwiteganyiriza imibereho imunogeye, na none hakurikijwe amikoro ndetse n'ubwenge bwo kugera kuri iyo ntego. Kabone n'iyo twirirwa tuganya ngo turi mu isi yuzuye amaganya. Papa Yohani wa 23 niwe wavugaga ati. Iyi si yuzuye amaganya jyewe iraryoheye, Nyagasani ndagusabye ntuzayinkuremo vuba. Birumvikana ariko ntibibe kunyurwa n'ubu buzima gusa, ahubwo tukaniteganyiriza ubuzaza. N'uyu musore wo mu ivanjiri yifuzaga kugira ikizere cyo kutazacikanwa n'ubuzima bw'iteka kandi nkurikije ibisubizo bye yari afite imigambi mizima dore ko yivugira ko amategeko y'Imana yayubahirije kuva akibyiruka. Nyamara ubanza atari yaranyuzwe. Ku mugani wa ya mvugo ngo urawumwa, umuti wa Yezu ntiworoshye: genda ugurishe ibyo utunze, amafaranga uyahe amakene maze uze unkurikire. Iki gisubizo ngo cyaramutunguye kandi natwe nticyabura abo gitungura. Si uko jyewe ariya magambo ya Yezu nyumva kurusha abandi cyangwa nyakurikiza, ahubwo ni uko yaba uriya musore, yaba undi wese wakumva amagambo ya Yezu, ni ngombwa kumva ko Yezu ari we buzima bw'iteka kandi ko umukurikiye aba aronze umukiro uruta ibyo twaba dutunze byose. Yezu azakomeza gushimangira ko ari we rembo riganisha mu gikumba kimwe, ari we mugati utanga ubuzima, ari we nzira, ukuri n'ubugingo, ari we kimenyetso cy'umukiro, n'ubundi buryo butandukanye bwo kudusobanurira ko igisubizo cya byose ari Kristu. Ngo nyamusore yagiye yijimye. Ni ngombwa. Niba se uwo mutungo wari umuboshyeho, cyangwa yarawiboshyeho, birumvikana ko kuwugurisha byamusabaga kwigurisha. Ingorane ye kandi ishobora no guterwa n'uko yumvaga ubuzima bw'iteka. Karl Marx uzwi kuba yarigishije le communisme, yemeza ko ifaranga ari musemakweli aka wa mugani w'iwacu. Ngo iyo urifite uravuga rikijyana, uba ari nyirububasha, ntacyo utatunga nta n'ikigusoba. Ati niba ucumbagira, wagura igare ry'amafarasi abiri, mwanya wo kutagenda ahubwo ukagendesha amaguru umunani (hari mu gihe cye, ubu yajya muri cyogajuru). Uwashaka yakomeza ingero agasanga nyine ufite inoti agenga isi, atunga kurusha, yambara icyo umutima ushaka, yemwe ashobora no kwicongesha agasa uko yishakiye. Nyamara yatunga yagira, ntibimubuza gusonza, guhangayika, kurwara, n'izindi ngorane dusangira twese abantu twaba dukize cyangwa dukennye. Igisubizo cya Yezu rero kidusaba kurenza amaso ubu buzima ngo twiteganyirize mu buzaza, aho imungu n'umuswa bitagera kandi ngo uzaba yariteganyirije atyo azaronga inyngu inshuro ijana. Ubanza Yezu adushuka si gusa! None se ko amabanki y'iwacu adushukisha inyungu mu kubitsa kandi mu kuguza akadukama, ubwo Yezu ikizere aduha ni ikihe ngo hato tutagurisha utwacu ejo tukayatamo nka ba baturage bagurishaga amasambu ngo bagiye gukirira muri Tazaniya bwacya ikabatugarurira amara masa? Ibya Yezu nabyita "Biryuwiziritse" kuko yungamo ati abazaba barasize byose kubera jyewe, bazabironka inshuro ijana ariko n'ibitotezo rugeretse. Igitotezo cya mbere ni icyo kwiyaka iby'isi, tukabiha agaciro kabyo, ntitube abagaragu b'ibyo twaronse twiyushye akuya. Simvuze ngo nimurebe ingero ku bakungu baturimo, ahubwo buri wese niyikebuke, yibaze iyo aba uriya musore uko yari kubigenza. Uti ibyiza ni ukudasanga Yezu. Mbyemere ntyo. Ariko ukuri kuri mu mutima wawe kandi amaherezo y'inzira ni mu mbere. Jyewe sinzi icyo nari gusubiza, ariko nasaba ngo Yezu amurikire mbashe kubona igikwiye kandi ampe n'imbaraga zo kugikurikiza.