samedi 10 octobre 2009

ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE 2009B

ICYUMWERU CYA 28 MU BYUMWERU BISANZWE

11 ukwakira 2009 umwaka B


 


 

Buh 7,7-11

Heb 4,12-13

Mk 10,17-30

"Mwigisha, nakora iki ngo ndonke ubugingo bw'iteka"? Imihangayiko yo kubaho ni ikibazo cya buri muntu kandi ntikireba gusa abemera Imana kuko mbere yo guharanira ubuzima bw'iteka, ni ngombwa no kumenya niba n'ubu buzima buhita tubufite. Nta gihugu na kimwe kitagira inzego zishinzwe imibereho myiza y'abaturage nk'uko buri muntu wese agira uburyo bwe bwo kwiteganyiriza imibereho imunogeye, na none hakurikijwe amikoro ndetse n'ubwenge bwo kugera kuri iyo ntego. Kabone n'iyo twirirwa tuganya ngo turi mu isi yuzuye amaganya. Papa Yohani wa 23 niwe wavugaga ati. Iyi si yuzuye amaganya jyewe iraryoheye, Nyagasani ndagusabye ntuzayinkuremo vuba. Birumvikana ariko ntibibe kunyurwa n'ubu buzima gusa, ahubwo tukaniteganyiriza ubuzaza. N'uyu musore wo mu ivanjiri yifuzaga kugira ikizere cyo kutazacikanwa n'ubuzima bw'iteka kandi nkurikije ibisubizo bye yari afite imigambi mizima dore ko yivugira ko amategeko y'Imana yayubahirije kuva akibyiruka. Nyamara ubanza atari yaranyuzwe. Ku mugani wa ya mvugo ngo urawumwa, umuti wa Yezu ntiworoshye: genda ugurishe ibyo utunze, amafaranga uyahe amakene maze uze unkurikire. Iki gisubizo ngo cyaramutunguye kandi natwe nticyabura abo gitungura. Si uko jyewe ariya magambo ya Yezu nyumva kurusha abandi cyangwa nyakurikiza, ahubwo ni uko yaba uriya musore, yaba undi wese wakumva amagambo ya Yezu, ni ngombwa kumva ko Yezu ari we buzima bw'iteka kandi ko umukurikiye aba aronze umukiro uruta ibyo twaba dutunze byose. Yezu azakomeza gushimangira ko ari we rembo riganisha mu gikumba kimwe, ari we mugati utanga ubuzima, ari we nzira, ukuri n'ubugingo, ari we kimenyetso cy'umukiro, n'ubundi buryo butandukanye bwo kudusobanurira ko igisubizo cya byose ari Kristu. Ngo nyamusore yagiye yijimye. Ni ngombwa. Niba se uwo mutungo wari umuboshyeho, cyangwa yarawiboshyeho, birumvikana ko kuwugurisha byamusabaga kwigurisha. Ingorane ye kandi ishobora no guterwa n'uko yumvaga ubuzima bw'iteka. Karl Marx uzwi kuba yarigishije le communisme, yemeza ko ifaranga ari musemakweli aka wa mugani w'iwacu. Ngo iyo urifite uravuga rikijyana, uba ari nyirububasha, ntacyo utatunga nta n'ikigusoba. Ati niba ucumbagira, wagura igare ry'amafarasi abiri, mwanya wo kutagenda ahubwo ukagendesha amaguru umunani (hari mu gihe cye, ubu yajya muri cyogajuru). Uwashaka yakomeza ingero agasanga nyine ufite inoti agenga isi, atunga kurusha, yambara icyo umutima ushaka, yemwe ashobora no kwicongesha agasa uko yishakiye. Nyamara yatunga yagira, ntibimubuza gusonza, guhangayika, kurwara, n'izindi ngorane dusangira twese abantu twaba dukize cyangwa dukennye. Igisubizo cya Yezu rero kidusaba kurenza amaso ubu buzima ngo twiteganyirize mu buzaza, aho imungu n'umuswa bitagera kandi ngo uzaba yariteganyirije atyo azaronga inyngu inshuro ijana. Ubanza Yezu adushuka si gusa! None se ko amabanki y'iwacu adushukisha inyungu mu kubitsa kandi mu kuguza akadukama, ubwo Yezu ikizere aduha ni ikihe ngo hato tutagurisha utwacu ejo tukayatamo nka ba baturage bagurishaga amasambu ngo bagiye gukirira muri Tazaniya bwacya ikabatugarurira amara masa? Ibya Yezu nabyita "Biryuwiziritse" kuko yungamo ati abazaba barasize byose kubera jyewe, bazabironka inshuro ijana ariko n'ibitotezo rugeretse. Igitotezo cya mbere ni icyo kwiyaka iby'isi, tukabiha agaciro kabyo, ntitube abagaragu b'ibyo twaronse twiyushye akuya. Simvuze ngo nimurebe ingero ku bakungu baturimo, ahubwo buri wese niyikebuke, yibaze iyo aba uriya musore uko yari kubigenza. Uti ibyiza ni ukudasanga Yezu. Mbyemere ntyo. Ariko ukuri kuri mu mutima wawe kandi amaherezo y'inzira ni mu mbere. Jyewe sinzi icyo nari gusubiza, ariko nasaba ngo Yezu amurikire mbashe kubona igikwiye kandi ampe n'imbaraga zo kugikurikiza.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere