ICYUMWERU CYA MBERE CY'IGISIBO
10 gashyantare 2008 umwaka A
Intg 2,7-9;3,1-7
Rom 5,12-15
Mt 4,1-11
Ku wa gatatu ushize twatangiye igihe cy'igisibo kidutegurira kuzahimbaza umunsi wa pasika. Mbere nka wa wundi ngo "inyama ntitinda kuba inyana, iyi ntiyahoze itema aho narishaga"! Nta habura utangara ati n'akanya igisibo kiratangiye! Ko uyu mwaka unyaruka! Ubu tugiye mu gisibo, ejo hazateho pasika, iwacu mu Rwanda tube tugeze mu cyunamo, duhumbye rimwe tube tugeze mu cyi maze umwaka ube uratambutse. Wenda hari n'uwifitiye urubanza, ubona igisibo kizamutinza ngo yitunganyirize gahunda ze. Aha ndatekereza abafite ubukwe. Ibihe birahita, ibyo ni ihame nta cyo twahindura. Rimwe tukabona binyaruka, ubundi bikaturambira, bitewe n'uko twaramutse cyangwa n'imigambi dufite. Nyamara se ko nshimye bihita, twebwe nk'abemera Imana, dusigarana iki? Iki gisibo dutangiye, kimwe n'ibindi ntazi umubare twakoze, aho nticyahita turebera, aka aya ndirimbo ngo "ibihe biha ibindi, mwana wanjye". Intego nyayo ni ugutangirana hakiri kare maze uwitegura kuzahimbaza pasika ya Nyagasani akabizirikana iminsi ikiri yose. Amasomo y'icyumweru cya mbere arakomoza ku ngingo y'ibigeragezo. Igitabo cy'Intangiriro kiratubwira iby'icyaha cy'inkomoko, naho ivanjiri ya Matayo, ikagaruka ku bishuko bya Yezu. Pawulo mutagatifu aragerageza gushyira isano hagati y'amasomo yombi, yerekana ko Kristu ari Adamo mushya utugeza ku kumvira nyako. Iyo tuvuga isengesho rya "Dawe uri mu ijuru", dusoza tuvunga ngo "ntudutererena mu bitwoshya". Nibyo turi abanyantege nke, ariko ibyo si iturufu twarisha buri gihe ngo igisubizo cyacu gihore ari narashutswe, naganjwe, si jye na njye, naho miseke ndarwana,...Ivanjiri ya none iratwereka uko umukristu yagombye gutsinda ibigeragezo. Ivanjiri ibihinira mu ngingo eshatu, arizo: ubukungu, ubutegetsi n'ububasha. Yezu yatsinze shitani ahereye ku ijambo ry'Imana, usibye ko na shitani yamushutse ariho ihereye. Umuntu ntagizwe n'inda gusa cyangwa ngo abereho kwishimisha; Ubutegetsi nyabwo ni ukumvira Umuremyi kandi kwinja Imana ni ukwigerezaho; Ikuzo nyaryo ni iryo duhabwa n'Uwaduhanze, twacumura akaducungura, aka ya mvugo bamwe bandika mu mazu yabo ngo "ca bugufi ikuzo ni iry'Uhoraho". Ibishuko bya Yezu si ikinamico ngo kuko yari Imana, shitani izamukurikira mpaka ku musaraba, aho rubanda rwamukwenaga ngo niba ari Imana, niyimanure ku musaraba. Yezu aratwereka uko twatsinda natwe ibigeragezo, cyane cyane dusenga kandi dusiba; twigomwa kandi dusangira n'abatifite. Isengesho ricumbya irari ry'umubiri wacu maze tukabasha kumva neza ijwi ry'uduhamagara. Gusiba no kwigomwa biduha kuryoherwa n'ubuzima kuko bituma twibuka ko tutaremewe kurya no kunywa n'ibindi nk'ibyo, ahubwo guhesha Imana ikuzo. Igisibo cyiza rero kuri mwese kandi ubwo tukiri mu ntango, buri wese yihe umugambi wo kuzagera kuri Pasika hari akabyizi yihaye mu nzira yo kurushaho kwegera Imana n'abayo.
Imana nyirineza ibagwirize imigisha mwe n'abanyu bose.