ICYUMWERU CYA 13 MU BYUMWERU BISANZWE
28 kamena 2009 umwaka B
Buh 1,13-15;2,23-24
2 Kor 8,7.9.13-15
Mk 5,21-43
"Talità kum. Mukobwa ndabikubwiye: haguruka". Inkuru ziza y'iki cyumweru irashimangira ko Imana ari isoko y'ubuzima kandi ko abayemera bazagira ubuzima bwuzuye. Igitabo cy'Ubuhanga kitwibutsa ko Imana itaremye urupfu, ko ibyaremwe byose bigenerwa gutanga ubuzima, nta burozi bw'urupfu bubirangwamo, n'ububasha bw'ikuzimu ntibutegeka isi kuko ubutabera budashobora gupfa. Aya magambo arakomeye kandi akwiye kwiringirwa. Ikibazo cy'urupfu n'ububabare bujyana na rwo ni ingingo ikomeye yamye ivugisha menshi abahanga b'amoko yose. Abibaza aho urupfu rwavuye, abakeka ko wenda haba ibinyabubasha bibiri nka kwa kwemera kw'abasokuruza bacu bemera Rurema isumbabyose na ruremankwashi, abakeka ko Imana itwigizaho nkana iduhana kubera amakosa yacu maze ikatugabiza urupfu, abahagama ku rwandiko ikibaye cyose bakagitwerera Imana, n'ibindi ntarondora. Igitabo cy'Ubuhanga gikomeza kitwibutsa ko urupfu rwakuruwe n'ishyari rya sekibi maze rwigarurira abamuyoboka. Itsinzi y'urupfu si ukubyara nk'uko abakurambere bacu babyibwiraga ko indagu y'urupfu ari ukubyara. Itsinzi y'urupfu ni ubutabera bwagaragariye muri Yezu mu rupfu rwe n'izuka rye. Ni byo Yezu yagiye yereka abigishwa be. Ivanjiri ya Mariko iratwereka Yezu akiza umugore wari warakoronijwe n'indwara imyaka na yindi akaza kwihara kubera ukwemera agakora ku gishura cya Yezu yizera ko ari bukire. Ubuhanga bw'Imana ni uko nta kiyicika n'iyo haba mu ruvunge. Akenshi ndetse biratungurana kumva kiriya kibazo cya Yezu ngo ninde ukonzeho. Ese burya tujya twibaza ko iyo twegera amaze matagatifu, rimwe na rimwe mu mirongo idasobanutse, dushobora kuhakirira, bambe tuhakirira? Tuzabe se nka wa mutwa wabonye abatambagizaga isakaramentu ritagatifu, akibwira ko baniganira ikintu gikomeye. Akavunda, akavunda yagera ku kitabasha akiyamira ati: ni Kashyengo!! (Kashyengo yari umupadiri wa Nyundo, watambagizaga isakaramentu muri iyi nkuru y'uyu mutwa). Uriya mutwa yatahiye aho ndetse ashobora no kuba yaratashye ababaye ko nta cyo aronse. Nyamara uriya mugore wo mu ivanjiri yarakize. Undi Yezu akiza ni umwana wa Yayiro wari wapfuye maze yezu akamutegeka kwongera kubaho. Inkuru nziza ya none iraduhamagarira kubaho kuko Yezu ari isoko y'ubuzima. Ubumuga bwacu bwose tubwereke Yezu ni we muganga utagira ikimusoba. Natwe ariko tuhamagariwe gutanga ubuzima, tugaca ukubiri na sekibi we soko y'urupfu. Pawulo mutagatifu aradufasha kubyumva kuko aduha urugero rwo gutabarana. Ati: simbasaba kwikokora, ariko icy'akarusho mutunze, kizatabarure abari mu bwinazi maze icyo nabo bazabarusha kizabatabare mu bukene banyu kuko ngo awayoye byinshi nta cyo yarengejeho n'uwayoye bike nta cyo yabuzeho. Twebwe ubanza atari uko tubyumva. Dushobora kuba nk'abigishwa batangazwa no kumva Yezu abaza umukozeho cyangwa nka bariya batumvise imvugo ya Yezu wemezaga ko uriya mukobwa wa Yayiro atari yapfuye ahubwo yari asinziriye. Uko biri kose, Kristu niwe Gakiza kacu, tumugane tumwiringiye, tumwiroheho nta cyo tumukinze kuko azadukiza, detse ahubwo yaradukijije. None se ntituririmba ngo yaradutoye aduha ibidutunga kandi atugira abatoni. Twamuburana iki se niba tumwemera koko. Naharirwe ibisingizo bimurata ubu n'iteka ryose, amina.