ICYUMWERU CYA KANE CY'ADIVENTI
23 ukuboza 2007 umwaka A
Iz 7,10-14
Rom 1,1-7
Mt 1,18-24
Tugeze ku cyumweru cya kane cy'adiventi, harabura umunsi umwe gusa tugahimbaza noheli. Uwaba agishyashyana namubwira iki ariko amenye ko ibirori twabitaniye. Amasomo ya none aribanda ku ngingo y'ukwemera (nk'uko bihora iteka) kuko umuhanuzi aributsa umwami Akazi ko Uhoraho ari we ukwiye kwiringirwa kabone n'iyo ibihe byaba bikomeye gute. Izayi avuga ariya magambo, igihugu cya Isiraheli cyari cyagirijwe impande zose, umwami akibaza niba bitaba byiza gushakisha amaboko ku bihugu bari baturanye yibwirako kwiringira gusa Uhoraho bitari bikimuhagije. Umuhanuzi ati: Imana iguhaye ikimenyetso cy'umwari ugiye gusama inda akazabyara umwana uzitwa Emmanuele, Imana turi kumwe. Niba se Imana turi kumwe ni iki cyadukangaranya? Ivanjiri iratubwira uko Yozefu yabonekewe na malayika mu nzozi akamusaba gutwara Mariya bakabana kuko inda yari atwite yari yarayisamye ku bwa Roho Mutagatifu. Ibyo umuhanuzi Izayi yari yarabwiye Akazi, twemera ko byujurijwe ku buryo nyabwo muri Kristu kandi ko kuba Yezu yaravukiye mu muryango w'abantu kimwe na twe twese, ari uburyo bunoze Imana yakoresheje ngo itwereke ko yifuza koko kubana natwe ngo idufashe kuyimenya bityo tureke itwiyoborere. Ni ibi Pawulo mutagatifu yashimangiraga mu ibarowa yandikiye abaromani. Ivanjiri ya none ariko iragaruka ku nkuru y'ukuntu Yozefu ngo amaze kumenya ko Mariya atwite yifuje kumureka ariko ntamuhe rubanda kuko byari kumuviramo igihano cyo kwicishwa amabuye. Ngo umumalayika yamubonekye mu nzozi amusobanurira umugambi w'Imana. Nta kintu gitungurana mu nkuru ya Yozefu nko kubona umuntu wiringira inzozi cyane cyane mu kibaz gikomeye nka kiriya. Kandi si aha bizarangirira kuko Yozefu azagumya kumvira Imana mu nzozi. Kandi ga burya uwiringira Imana ntamenya gutandukanya inzozi n'ibitari inzozi kuko ineza y'Imana isumba kure ubwenge bwa muntu. None se muribwira ko bizorohera Yozefu gusobanura ko abaye se w'umwana w'Imana, ko yinjiye mu mateka y'umuryango wa Isiraheli. Inyigisho ariko tuzirikana uyu munsi ni ukuntu Yezu yahisemo kuvukira mu muryango ngo atagatifuze imiryango yose, ngo isi ihinduke inturo y'Imana. Noheli ni iki isobanura: Imana turi kumwe, Emmanule. Sinzi niba tumva ukuntu Imana yadukunze byo kwemera kubana natwe. Twe abitegura guhimbaza ineza dukesha noheli, dukomeze kwitegura kwakira Yezu uje atugana. Yoye kuzavukira mu kirugo nk'amatungo kandi twujuje imiturirwa; yose kuzakirwa n'abashumba, ndavuga abarara hanze kubera akazi, abandi twibereye mu iraha iwacu mu nzu; yoye kuzayoboka n'abami bazaturuka iyo bigwa kandi twarahishuriwe aho atuye. Ibyo twakota ni byinshi ngo twakirere Yezu n'ineza imukomokaho. Yozefu atugbere urugero.
Noheli nziza kuri mwese.