dimanche 23 décembre 2007

ICYUMWERU CYA KANE CY’ADIVENTI A

ICYUMWERU CYA KANE CY'ADIVENTI

23 ukuboza 2007 umwaka A


 

Iz 7,10-14

Rom 1,1-7

Mt 1,18-24

Tugeze ku cyumweru cya kane cy'adiventi, harabura umunsi umwe gusa tugahimbaza noheli. Uwaba agishyashyana namubwira iki ariko amenye ko ibirori twabitaniye. Amasomo ya none aribanda ku ngingo y'ukwemera (nk'uko bihora iteka) kuko umuhanuzi aributsa umwami Akazi ko Uhoraho ari we ukwiye kwiringirwa kabone n'iyo ibihe byaba bikomeye gute. Izayi avuga ariya magambo, igihugu cya Isiraheli cyari cyagirijwe impande zose, umwami akibaza niba bitaba byiza gushakisha amaboko ku bihugu bari baturanye yibwirako kwiringira gusa Uhoraho bitari bikimuhagije. Umuhanuzi ati: Imana iguhaye ikimenyetso cy'umwari ugiye gusama inda akazabyara umwana uzitwa Emmanuele, Imana turi kumwe. Niba se Imana turi kumwe ni iki cyadukangaranya? Ivanjiri iratubwira uko Yozefu yabonekewe na malayika mu nzozi akamusaba gutwara Mariya bakabana kuko inda yari atwite yari yarayisamye ku bwa Roho Mutagatifu. Ibyo umuhanuzi Izayi yari yarabwiye Akazi, twemera ko byujurijwe ku buryo nyabwo muri Kristu kandi ko kuba Yezu yaravukiye mu muryango w'abantu kimwe na twe twese, ari uburyo bunoze Imana yakoresheje ngo itwereke ko yifuza koko kubana natwe ngo idufashe kuyimenya bityo tureke itwiyoborere. Ni ibi Pawulo mutagatifu yashimangiraga mu ibarowa yandikiye abaromani. Ivanjiri ya none ariko iragaruka ku nkuru y'ukuntu Yozefu ngo amaze kumenya ko Mariya atwite yifuje kumureka ariko ntamuhe rubanda kuko byari kumuviramo igihano cyo kwicishwa amabuye. Ngo umumalayika yamubonekye mu nzozi amusobanurira umugambi w'Imana. Nta kintu gitungurana mu nkuru ya Yozefu nko kubona umuntu wiringira inzozi cyane cyane mu kibaz gikomeye nka kiriya. Kandi si aha bizarangirira kuko Yozefu azagumya kumvira Imana mu nzozi. Kandi ga burya uwiringira Imana ntamenya gutandukanya inzozi n'ibitari inzozi kuko ineza y'Imana isumba kure ubwenge bwa muntu. None se muribwira ko bizorohera Yozefu gusobanura ko abaye se w'umwana w'Imana, ko yinjiye mu mateka y'umuryango wa Isiraheli. Inyigisho ariko tuzirikana uyu munsi ni ukuntu Yezu yahisemo kuvukira mu muryango ngo atagatifuze imiryango yose, ngo isi ihinduke inturo y'Imana. Noheli ni iki isobanura: Imana turi kumwe, Emmanule. Sinzi niba tumva ukuntu Imana yadukunze byo kwemera kubana natwe. Twe abitegura guhimbaza ineza dukesha noheli, dukomeze kwitegura kwakira Yezu uje atugana. Yoye kuzavukira mu kirugo nk'amatungo kandi twujuje imiturirwa; yose kuzakirwa n'abashumba, ndavuga abarara hanze kubera akazi, abandi twibereye mu iraha iwacu mu nzu; yoye kuzayoboka n'abami bazaturuka iyo bigwa kandi twarahishuriwe aho atuye. Ibyo twakota ni byinshi ngo twakirere Yezu n'ineza imukomokaho. Yozefu atugbere urugero.

Noheli nziza kuri mwese.

    

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere