ICYUMWERU CYA 2 MU BYUMWERU BISANZWE
17 mutarama 2010 umwaka C
Iz 62,1-5
1 Kor 12,4-11
Yh 2,1-12
Ivanjiri y'iki cyumweru itubwira inkuru y'ikimenyetso cya mbere Yezu yakoze ahindura amazi divayi mu bukwe bw'i Kana. Iyi vanjiri bakunze kuyishingiraho berekana ko Yezu yatangiye ubutumwa bwe atagatifuza abashakanye nk'uko Imana irema muntu yabaremye ari umugabo n'umugore. Ibi kandi bishimangirwa n'amagambo yo mu isomo rya mbere, aho umuhanuzi Izayi yibutsa ko Imana ikunda umuryango wayo nk'uko umugabo akunda umugore we. Ndetse ikitegererezo cy'urukundo rw'abashakanye gishingira ku rukundo Kristu akunda Kiriziya. Ibi birumvikana. Ivanjiri ariko y'uyu munsi ntivuga gusa ku rukundo rw'abashakanye, ahubwo yibanda ku ngorane ishobora kuvuka iyo divayi ishize. Iyo abashakanye batabashije gukemeza guha urugo rwabo kimwe n'abarugana divayi y'umunezero waabo. Yezu yari yatumiwe nk'abandi, ariko turabizi si umushyitsi usanzwe kandi na Mariya si umubyeyi usanzwe kuko bombi bafite umutima wuje ubuntu n'ineza. Yezu we birumvika ni Imana kandi ni cyo cyamuzanye: kugaragaza urukundo rw'Imana. Tugarutse kuri iyi vanjiri, imbarutso yabaye divayi yashize. Wenda ntako bari bimereye cyangwa umunyabintu yari yabyitwayemo nabi. Sinibwira ko Mariya ariwe wabibonye bwa mbere, birashoboka ko inkuru yari yabaye kimomo ko ubukwe bugiye kurangira nabi. Ibya wa mugani, Imana igira itya irahagoboka. Si ngombwa gusubira mu nkuru, gusa twareba icyo iyi vanjiri yatwungura. Yezu yatumiwe mu bukwe ariko dushobora no kumutumira mu zindi manza. Si nawe gusa kandi dutumira, duhora dusabana n'abandi haba mu byiza cynagwa mu byago. Ikindi Yezu yasize araze abe ubutumwa bwo gukwiza hose inkuru y'ineza n'amahoro. Uyu munsi nitwe dutumirwa tukagomba kubera abandi Yezu na Mariya. Ibi bivuga ko nta ndorerezi cyangwa abashukamirizi bagombye kubaho mu buzima. Uwakiriye ukwemera akishushanya na Kristu muri batisimu aba yahindutse Kristu, bityo agasabwa kuhoza ijisho ku buzima bwe n'ubwa mugenzi we. Kumenya ko urugo rw'abageni rutagifite divayi no kwibuka kubibwira Yezu ni inshingano ikomeye abakristu bagomba kugira. Ikigezweho ubu ni uko iyo akabazo kavutse haba mu bashakanya cyangwa n'ahandi, tubimenyera mu binyamakuru. Ubwo ga bikaba inkuru mu zindi maze uri mu kaga akaba ayatayemo. Pawulo mutagatifu aratwibutsa mu ibarowa yandikiye abanyakorinti ko Roho utanga ingabire ari umwe ariko akazigena uko yishakiye kubera akamaro k'umuryango wose ari wo Kiriziya. Muri izo ngabire harimo n'iyo gusabira abandi no gutura Imana ingorane zabo. Kuri icyi cyumweru twibuke abantu bose bahora badusaba kubasabira, tukikiriza bwangu ariko wenda bigacira aho. Tubasabire guhorana divayi, ni ukuvuga akanyamuneza k'ubukwe. Natwe ariko ntitwiyibagirwe kuko wenda wasanga dusigaye turi ibikatsi, Yezu atwongerere ubuntu. Igikomeye ariko ni ijambo rya Maryia yabwiye abahereza ngo: icyo abategeka cyose mu gikore. Roho Mutagatifu aduhe imbaraga zo kumva iryo jwi rya Bikira Mariya kandi no guhora twibutsa bose ko ara nta handi hari umukiro atari muri Yezu: icyo adutegeka cyose tuge tugikora.