samedi 16 janvier 2010

ICYUMWERU CYA 2 MU BYUMWERU BISANZWE 2010C

ICYUMWERU CYA 2 MU BYUMWERU BISANZWE

17 mutarama 2010 umwaka C


 


 

Iz 62,1-5

1 Kor 12,4-11

Yh 2,1-12

Ivanjiri y'iki cyumweru itubwira inkuru y'ikimenyetso cya mbere Yezu yakoze ahindura amazi divayi mu bukwe bw'i Kana. Iyi vanjiri bakunze kuyishingiraho berekana ko Yezu yatangiye ubutumwa bwe atagatifuza abashakanye nk'uko Imana irema muntu yabaremye ari umugabo n'umugore. Ibi kandi bishimangirwa n'amagambo yo mu isomo rya mbere, aho umuhanuzi Izayi yibutsa ko Imana ikunda umuryango wayo nk'uko umugabo akunda umugore we. Ndetse ikitegererezo cy'urukundo rw'abashakanye gishingira ku rukundo Kristu akunda Kiriziya. Ibi birumvikana. Ivanjiri ariko y'uyu munsi ntivuga gusa ku rukundo rw'abashakanye, ahubwo yibanda ku ngorane ishobora kuvuka iyo divayi ishize. Iyo abashakanye batabashije gukemeza guha urugo rwabo kimwe n'abarugana divayi y'umunezero waabo. Yezu yari yatumiwe nk'abandi, ariko turabizi si umushyitsi usanzwe kandi na Mariya si umubyeyi usanzwe kuko bombi bafite umutima wuje ubuntu n'ineza. Yezu we birumvika ni Imana kandi ni cyo cyamuzanye: kugaragaza urukundo rw'Imana. Tugarutse kuri iyi vanjiri, imbarutso yabaye divayi yashize. Wenda ntako bari bimereye cyangwa umunyabintu yari yabyitwayemo nabi. Sinibwira ko Mariya ariwe wabibonye bwa mbere, birashoboka ko inkuru yari yabaye kimomo ko ubukwe bugiye kurangira nabi. Ibya wa mugani, Imana igira itya irahagoboka. Si ngombwa gusubira mu nkuru, gusa twareba icyo iyi vanjiri yatwungura. Yezu yatumiwe mu bukwe ariko dushobora no kumutumira mu zindi manza. Si nawe gusa kandi dutumira, duhora dusabana n'abandi haba mu byiza cynagwa mu byago. Ikindi Yezu yasize araze abe ubutumwa bwo gukwiza hose inkuru y'ineza n'amahoro. Uyu munsi nitwe dutumirwa tukagomba kubera abandi Yezu na Mariya. Ibi bivuga ko nta ndorerezi cyangwa abashukamirizi bagombye kubaho mu buzima. Uwakiriye ukwemera akishushanya na Kristu muri batisimu aba yahindutse Kristu, bityo agasabwa kuhoza ijisho ku buzima bwe n'ubwa mugenzi we. Kumenya ko urugo rw'abageni rutagifite divayi no kwibuka kubibwira Yezu ni inshingano ikomeye abakristu bagomba kugira. Ikigezweho ubu ni uko iyo akabazo kavutse haba mu bashakanya cyangwa n'ahandi, tubimenyera mu binyamakuru. Ubwo ga bikaba inkuru mu zindi maze uri mu kaga akaba ayatayemo. Pawulo mutagatifu aratwibutsa mu ibarowa yandikiye abanyakorinti ko Roho utanga ingabire ari umwe ariko akazigena uko yishakiye kubera akamaro k'umuryango wose ari wo Kiriziya. Muri izo ngabire harimo n'iyo gusabira abandi no gutura Imana ingorane zabo. Kuri icyi cyumweru twibuke abantu bose bahora badusaba kubasabira, tukikiriza bwangu ariko wenda bigacira aho. Tubasabire guhorana divayi, ni ukuvuga akanyamuneza k'ubukwe. Natwe ariko ntitwiyibagirwe kuko wenda wasanga dusigaye turi ibikatsi, Yezu atwongerere ubuntu. Igikomeye ariko ni ijambo rya Maryia yabwiye abahereza ngo: icyo abategeka cyose mu gikore. Roho Mutagatifu aduhe imbaraga zo kumva iryo jwi rya Bikira Mariya kandi no guhora twibutsa bose ko ara nta handi hari umukiro atari muri Yezu: icyo adutegeka cyose tuge tugikora.


 

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere