ICYUMWERU CYA 15 MU BYUMWERU BISANZWE
11 nyakanga 2010 umwaka C
Ivg 30,10-14
Kol 1,15-20
Lk 10,25-37
Hari amasomo yo bibiliya twumva gusa intangiriro, tukaba twabwira usoma ko ashatse yakwiruhukira kuko ibikurikira twabifashe mu mutwe. Ivanjii y'iki cyumweru nayo ni uko iteye. Iri muri ya masomo twibaza Yezu ako yabigenzaga ngo abone igisubizo kandi cyumvikana ku kibazo yabaga abajijwe. Ngo mugenzi wanjye ni nde? Yezu ati: umugabo yamanutse i Yeriko yerekeza i Yeruzalemu. Ariko uretse uriya mwigishamategeko wifuza kwinja Yezu, ubundi kiriya ni ikibazo. Mugenzi wanjye ni nde? Ibi bisa n'imvugo y'iwacu mu Rwanda: umuvandiwe wanjye ni nde? Uwo dusangira ababyeyi? Uwo dufitanye isano y'amaraso? Uwo duhurira ku murimo? Uwo duhuje inyungu?... Ku bayahudi ariko twibuke ko itegeko riruta ayandi ryari iryo gukunda Imana kuruta byose. Iri tegeko Yezu azaryungaho irindi bisa ryo gukunda mugenzi wacu nk'uko twikunda. Kubaza rero ngo mugenzi wanjye ni nde, birasa no kuvuga ngo nakunda abantu kugeza kuri nde? Petero intumwa we azabibaza mu yandi magambo ati: umuvandimwe wanjye ankoshereje namubabarira kugeza kuri kangahe? Ijambo rigize umutima wa bibiliya ni inshinga "gukuda" itondaguye mu nzagihe niba ariko bakibyita mu ishuri abiga ubu. Uzakunde. Mutagatifu Agusitini azayihindura ho gato ngo kunda ubundi ukore icyo ushaka. Ubuzima ariko si igikorwa twateganya maze ngo nitukirangiza twumve ari sawa. Ni umushinga uterurwa n'Imana ukazarangizwa nayo. Twe gusa tugiramo uruhare rutanari runini kuko akanya gato twibwira ko dushobora gukoresha ubuzima bwacu uko tubyumva, ntaho gahurira n'ibyo Imana iduteganyiriza. Niyo ubwayo itwibutsa ko mbere yo kuturemera mu nda y'abatwibarutse, Yo yari ituzi. Kwibaza rero ngo twakora iki ngo turonke ubugingo bw'iteka, yego bifite ishingiro, ariko sicyo gikuru. Ahubwo twakora iki ngo iyi ngabire twatatswe tutayipfusha ubusa. Kubahiriza amategeko? Nabyo si bibi ariko siyo nzira kuko tutanabasha kuyubahiriza uko ari kabone nubwo Imana itwibutsa ko amategeko yayo atari akadashoboka; yayashyize mu mutima wacu ngo abe ari yo atuyobora. Hirya y'amategeko, umugani w'umusamaritani w'impuhwe, iradukurugutura. Ikibazo si ukumenya mugenzi wanjye uwo ari we, uwo ngomba gukunda ( kwanga simbivuze kandi ntihanagire ubirota), ikibazo ni ukumenya uko twasangira n'abandi ingabire twahawe. Mugenzi wanjye ni nde? Ahubwo ni nde waba akeneye ko muba hafi? Ibi ntibisaba kwiga menshi, cyangwa guhirwa. Bisaba gusa gufungura amaso no kureka umutima wacu ukatwigisha. Umusaserdoti ntakeneye kwigishwa ko ntawe utererana uri mu kaga ngo ngaho aratanya asanga Imana mu ngoro, cyangwa ngo atihumanya kandi agiye gutura igitambo. Umuleviti siwe wari kubitozwa kandi nawe yari azobereye mu mategeko kuko impuruza y'akaga kaba akacu cyangwa ak'abandi igera ku mutima wa buri wese. Wenda twahimba urwitwazo ariko byo tuba twumvize. Sinzi niba koko uyu wari umugani, cyangwa niba Yezu yarabatekerereje inkuru y'ukuri cyane ko amabandi ntaho yagiye kandi n'abagenda bararamye turahari. Ibi ndabivugira ko inyigisho ya mbere y'iki cyumweru ikubiye mu jambo rya Yezu risubiza ikibazo cy'uriya mwigishamatekego: genda nawe ugenze utyo. Nte se? Wegere uri mu kaga, umuhe igihe cyawe, umwomore ukoreshe utwo ufite yaba divayi cyangwa amavuta. Tugahagarara gato kuko nta kandi gasaro dushobora gushaka ngo n'indege zo mu kirere zihagare uretse gutabara uwaba wese ataka. Ubundi dushobora gukomeza urugendo tumaze kumugeza kubamwunganira kuturusha. Ntibizabe nk'iby'ino mu mahanga ngo yateye imbere aho ubona uri mu kaga, ugahamagara abapolisi cyangwa izindi zego zibishinzwe ngo hato utamukoraho bikagukoraho ari wowe. Yezu ati genda nawe ugenze utyo. Usibye ba mutima muke, ntawe utumva uko yagenza. Ngaho rero twoye gutuma ijambo rya Yezu rigwa mu butaka bw'agasi cyangwa muri nyiramubande ngo ryomongane ryisubirire kwa Nyiraryo. Kaba ari akanga. Genda ukunde nk'uko Imana igukunda. Genda ubabarire nk'uko Imana ikubabarira. Genda uhumurize abandi nk'uko Uwiteka aguhumuriza. Genda ugenze utyo nibwo buzima.