UMUNSI MUKURU W'UBUNANI 2009
O1 mutarama 2009 umwaka B
Ibar 6, 22-27
Gal 4,4-7
Lk 2,16-21
Kiiziya irahimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo, umunsi uhurirana n'ubunani aho kiriziya idushishikariza gusaba amahoro ku isi. Kiriziya ihimbaza umunsi wa Bikira Mariya nyina wa Jambo kugira ngo iduhe uburyo n'imbaraga zo gutangirana nawe umwaka bityo tugengere mu rukundo rwe. Amasomo y'uyu munsi aratwinjiza mu birori by'ubunani. Igitabo cy'Ibarura kitubwira uko Imana yifuzaga ko Musa na Aroni baha umuryango wayo umugisha. Dore amagambo Uhoraho yari yarategetse gukoresha batanga umugisha: Nyagasani aguhe umugisha kandi akurinde! Uhoraho akurebane impuhwe kandi agusakazemo inema ze! Uhoraho akwiteho kandi aguhe amahoro! Hari se ikindi twakwifurizanya uyu munsi uretse inema n'amahoro bituruka ku Mana? Nta n'ikindi twaharanira gutunga cyagereranywa n'inema y'Uhoraho. Iyi neza kandi yujurijwe muri Kiriziya ubwo Jambo yemeraga kwigira umuntu maze akabyarwa na Bikira Mariya. Uwari asanzwe ari Imana itagaragara yemeye kuvuka no kugengwa n'amategeko. Uwo abashumba bagiye kuramya nk'uko ivanjiri ibitwibutsa niwe uje kunganira intege nke zacu ngo atuzahure atuvane mu nzarwe z'icyaha n'urupfu maze azadusohoze kwa Se dukeye kandi tubengerana ubutungane nka Mariya Umubyeyi we. Ngiyo rero gahunda y'Imana mu bayo kandi ikaba nyine na gahunda yacu mu ntango y'umwaka. Tumenyereye kandi ko umunsi w'ubunani ari umunsi wo gusaba amahoro ku isi. Buri mwaka Papa yoherereza abemera bose ubutumwa bwo kuzirikana kuri uyu munsi wo gusaba amahoro ku isi. Uyu mwaka intego tuzirikana ni "kurwanya ubukene niko kubaka amahoro". Papa arahera ku butumwa bw'uwo yasimbuye Papa Yohani Pawulo wa kabiri akibutsa ko ikibazo cya Globalisation kitareba gusa abashinzwe ubukungu ku isi cyangwa ibihungu bike kuko byahiriwe bikaba bikize, ko ahubwo kigomba kuba ikibazo cya bose, ko ubukene butareba gusa gutagira ibyangombwa byo kubaho neza, ahubwo Ko ubukene bureba na roho kuko n'abatunze ibya Mirenge bashobora kuba bakennye umutima wo gusangira n'abandi ibyo batunze. Dore rero zimwe mu ntego Papa yibandaho zadufasha kurwanya ubukene no kubaka amahoro ku isi:
- Kutirengagiza ikibazo cy'ukwiyongera kw'abatuye isi. Ubwo hamwe ibihungu biba byingingira ababituye kubyara ngo hato ibyo bihugu bidasigara bituwe gusa n'abasaza n'abakecuru, ibindi bihugu ntibifite ubushobozi bwo gutunga abibituye kubera ubwinshi bwabo. Aha kandi hakaziramo guhata ibihugu bikennye kuringaniza ibyaro akenshi bakoresheshe uburyo butubaha kamere muntu.
- Ikibazo k'indwara z'ibyorezo nka malariya, igituntu na SIDA ubu byajegeje abaturage rimwe na rimwe ibihugu bikennye bikaba bitsikamirwa cyangwa bigirwa ingwate n'ibyemezo byo kubigoboka mu gukemura ibibazo b'ubuzima bw'ababituye.
- Ikibazo cy'ubukene buzonga cyane abana kuko iyo mu muryango hari ikibazo, abana nibo ba mbere bagira ingaruka kandi bagombye kwitabwaho ngo bakure neza.
- Ikibazo cy'imikoreshereze y'imari mu gushyigikira intambara bityo akayabo k'amafaranga kagashirira mu kugura intwaro ubusabusa bikagenerwa kuzahura abakennye.
- Ikibazo cy'ubuke bw'ibiribwa bwiganje mu bihugu bikennye aho kubura ifunguro ryuzuye bisigaye bimeze nk'inzozi ku buturage benshi bugarijwe n'inzara.
Mu gukemura ibi bibazo Papa irasaba bantu bose na za Leta ubufatanye muri byose (solidarité globale) kandi akibutsa, ahereye ku bibazo by'ubukungu byugarije isi muri iki gihe cyane cyane ibyadutse muri za banki, ko hagombye uburyo bushya kandi butarimo nkongwa bwo guteganiriza ubukungu ku isi. Bityo kurwanya ubukene bikaba ari yo nzira yo kubaka amahoro ku isi.
Reka ndangize mbifuriza umwaka mwiza, umwaka w'amata n'ubuki nkuko tumenyere kubivuga. Kandi Mariya Nyina wa Jambo akaba n'umubyeyi wacu azatebe hafi. Umugisha w'Imana isumbabyose, Soko y'ibyo dukena kandi dusonzera, ibatagatifuze kandi ibarinde ubu n'iteka ryose Amina.