UMUNSI MUKURU WA NOHELI
25 ukuboza 2010 Umwaka A
Iz 52,7-10
Hb1,1-6
Yh 1, 1-18
«Imana nisingizwe mu ijuru no munsi abantu ikunda bahorane amahoro». Ngiyo indirimbo abamalayika bateye umwana Yezu amaze kuvuka, igihe Imana yongeraga kuzamura ibendera ryayo ku isi nka mbere y'icumura rya Adamu na Eva. Ivanjiri ya Luka isomwa mu misa yo mu gicuku (Lk 2,1-14) niyo itubwira ko inteko y'abamalayika yungikiranije amajwi ishima ineza Imana yari imaze kugirira abantu yemera kohereza Umwana wayo ngo azabacungure. Ni koko Imana nisingizwe mu ijru kuko izina rya yo ari ritagatifu, ni iriziranenge. Imana nisingizwe mu ijuru kuko yasohoje isezerano ryayo ititaye ku myitwarire yacu. Imana nisingizwe mu ijuru kuko ntako isa, yadukijije ikimwaro twagendanaga kubera ipfunwe ry'icyaha maze, muri Kristu, ituma dusubirana ishema ryo kwitwa abana bayo. Ikuzo ry'Imana tuzi ko ari umuntu muzima, ariko n'ishema rya muntu rikaba kurangamira Imana. Ngiyo mpamvu, indirimbo y'abamalayika ifite icyika cya kabiri: amahoro asagambe ku bantu Imana ikunda. Ni byo, amahoro nasagambe ku bantu bose biringiye Imana kandi bayitezeho amizero. Abo bose ibitabo bitagatifu bitubwira ko bari intungane kandi bategereje ugucungurwa ku muryango wabo. Abo bose bahora bashakashaka Imana n'umutima utaryarya kandi bayikorera amanywa n'ijoro, baba abayimenyeshwejwe ku buryo butaziguye cyangwa abakurikira umutimanama wabo. Amahoro nasagambe kuko Imana yumvise amasengesho n'amaganya yabo, none ikaba ije ngo ibifashishe mu gukwiza hose ingoma yayo. Umuhanuzi Izayi yatubwiraga mu isomo rya mbere ngo mbega ngo biraba byiza ibirenge by'intumwa yamamaza inkuru nziza, itangaza hose ko Iman ayacu iganje. Uyu munsi rero wa noheli ni umunsi w'ibyishimo, atari ibishingiye gusa ku ngoma n'izongera ziri bunihire kuri za paruwase, ahubwo kuko ijuru n'isi byiyunze maze Kristu wabyawe na Bikira Mariya, isi igatemba ineza y'Imana biruta kure amata n'ubuki tujya twifurizanya.
Gusa rero biroroshye kuzirikana kuri noheli wenda duheze ku masomo matagatifu, iriko bikaba bigoye cyane cyane iyo turebye uko iyi si yacu ubu iteye nyuma y'imyaka irenga ibihumbi bibiri iyo ndirimbo y'ineza itewe n'abamalayika. Isi yo ubanza itararabutswe ko Kristu yaje kuyicungura cyane ko anavuka ibikomerezwa byari bihugiye mu ibarura ngo bamenye umubare w'abo bayobora. Ntibari no kubimenya kuko yavukiye ahantu hadasobanutse mu kirugu nk'amatungo –nanze kuvuga inyamaswa kuko yaba ibaye imvugo nyandagazi-. Naho kandi babimenyeye, siko bose byabashishikaje. Yego abashumba baramwakiriye ndetse n'abami baturutse iyo bigwa baza kumuramya, ariko Herode byaramuvangiye bituma arimbura impinja zose zavutse mu gihe kimwe na Yezu ngo wenda nawe yagendana nabo. Bizi Yozefu wafashe iy'ubuhunzi ajyanye n'umugore wari ukimara kubyara. Ntibyaciriye aho kuko n'ubu inkuru y'ineza y'Imana yakirwa na bamwe, abandi bayihinda. Abaciye bugufi barayakira naho ba Herodi baracyamanitse icumu: icumu ry'urugomo, inabi, ubusambo, ubusinzi, ubusambanyi n'indi migenzereze idahesha Imana ikuzo ngo inatume muntu agira amahoro cyangwa se byibura agahenge. Si ibyo gusa kandi, abana b'iyi si bazi ubwenge kuko noheli bayihinduye business guhera ku nganda zikora cadeaux za noheli kugeza kuri ba bana b'iwacu bacuruza bombo imbere ya kiriziya. Ni byo Imana itunga abayo, ariko se si aho noheli yahindutse icyo gusa impamvu yo kwigusha neza? Abantu, ndavuga cyane ab'ino aha mu burayi, basesagura amafaranga atabarika ngo baragura impano za noheli bazaba bajugunye nyuma gato y'ubunani –ntizinagera muri caguwa ngo abakene bihahire!-. Yego iwacu si cyane dore ko n'ubukene bunuma, ariko burya natwe karimo. Ntituramenya ko inyigisho ya mbere ya noheli ari nyine ubwo busabane butuma Imana yemera kuvukira mu kiraro kugira ngo natwe twige kwicisha bugufi nka yo.
Kristu mwana wa Mariya, turakwiringiye ngo ivuka ryawe rituvugurure kandi ridutere koko kwishima. Shyira mu mitima yacu bya binezaneza byateye abamalayika guhanika indirimbo y'ibisingizo maze natwe tunihirize tuti: Imana nisingizwe mu ijuru no mu nsi abantu ikunda bakayikundira bahorane amahoro.
Noheli nziza kandi Imana ibahe umugisha.