ICYUMWERU CYA 33 MU BYUMWERU BISANZWE
15 ugushyingo 2009
Dan 12,1-3
Heb 10,11-14.18
Mk 13,24-32
Impera z'umwaka wa kiriziya ziri hafi kuko icyumweru gitaha ari umunsi wa Kristu Mwami, umunsi uzoza umwaka, tugatangira igihe cya Adventi. Amasomo y'iki cyumweru aratubwira iby'ishira ry'isi. umuhanuzi Danyeli ati: umunsi w'Uhoraho azaza ari gica kandi uteye ubwoba. Uzaba umunsi w'agakiza k'umuryango w'Imana kimwe n'abazaba banditse mu gitabo cyayo. Abantu bose bazazuka bamwe bahemberwe ibyiza bakozwe, abandi bakozwe isoni kubera uko bitwaye. Kristu, mu ivanjiri ya Mariko, ati: amagambo yanjye ntazashira. Ari byo bivuga ngo ibyanditswe bizuzuzwa ko Kristu azagaruka gucira abantu bose urubanza. Amagambo ya Yezu ntagamije kuvuga ko isi izashira cyane ko hari n'abibwira ko isi izayoyoka, bakaba batenemera isi nshya tuzabanamo n'Imana ubuziraherezo. Ndetse abandi barangije kugena igihe izarangirira. Iyo ni cenema yenda gusohoka ivuga ko isi izashira kuri 12 ukwakira 2012. Ngo bahereye ku mibare n'ubushakashatsi, kuri iriya taliki hazaba ibintu bikomeye cyane. Abo ni abishingikiriza ubuhanga bw'iyi si cyangwa abaterwa ubwoba n'imyitwarire ya muntu mu buhanga bwe. Nihazabura umusazi nk'umwami Neron watwitse umugi akarenga akabeshyera abakristu, cyangwa uwahimbye bombe atomique yamaze imbaga mu Buyapani. Bya bisasu bya kirimbuzi Bush yabuze muri Irak wenda ntihabuze ubitunze rwihishwa hazagira umurakaza akatwereka aho abera akaga. Erega ni kimwe nutegura gahunda yo kurimbura imbaga (génocide) ngo ngaho aramaranira gutegeka. Ubutumwa bwa Yezu bugamije kutwibutsa agaciro k'ubuzima. Agapande kabanziriza ivanjiri y'iki cyumweru katubwira ko ngo hazaduka abigisha binyoma biyitirira ubutumwa bw'Imana ngo barindagize abatagira ukwemera. Kristu ati: ntimuzabumve cyangwa ngo mubakurikire. Ijambo tugomba guhoza ku mutima ni uko Kristu azaza gucira isi urubanza, buri wese akagororerwa hakurikijwe uko yitwaye. Bitumye nibuka umuntu wari waranditse ku rugi rwe imbere mu cyumba ati wakirwa uko winjiye, ugasezererwa uko witwaye cyangwa wa wundi wanditse ngo frappez on vous ouvrira et ouvrez on vous frappera. Birenda gusa n'ubukristu bwacu. Gukingurirwa Imana yarabikoze ndetse ngo niba Kristu yarapfuye kubera twe si ngombwa kongera gutura ituro ryo guhongerera ibyaha byacu. Aya ni amagambo yo mu isomo rya kabiri. Ariko uwacunguwe agomba kuba maso, agasenga kandi akirinda gutwarwa n'ibidahuje n'ukwemera kwe naho ubundi azakanguka umunsi w'Imana wamuguye gitumo bityo akorwe n'isoni. Mwagira ngo bisaba ko umntu aba yapfuye, ndavuga yarangije urwe; igihe cyose ubuzima bwacu bwatannye, butacyumvira ijambo ry'Uwaduhanze, burya urubanza ruba rwakaswe. Gusa nyine tuba tugifite umanya wo kwisuzuma ngo tugarure ibintu mu buryo tubikesha ingabire y'Imana dukomora aha nini mu iskaramentu ry'ukaristiya no muri penetinsiya. Ko hazabaho ibimenyetso bikomeye, ni agahoraho mu buzima bwacu, turiyimbire gusa ni duherera muri ayo maze ntituzamenye igihe Imana izatugenderera. Erega buri munsi Imana iradusura ikaduha ihumera cyane cyane iyo turi mu bihe bibi. Ariko uzaba ataramenyereye kwakira Imana iwe, ninaza ku munsi w'imperuka si mpamya ko azabimenya. Twisabire ngo twoye gutwarwa n'ibyaduka by'iyi si, ahubwo duhore turangamiye Imana.