ICYUMWERU CYA CYENDA MU BYUMWERU BISANZWE
06 werurwe 2011 umwaka A
Ivug 11,18.26-28.32
Rom 3,21-25a.28
Mt 7,21-27
Ivanjiri Kiriziya yaduteguriye kuri iki cyumweru irasoza inyigisho ya Kristu twagiye twumva muri ibi byumweru. Ngo si abirirwa bavuga "Nyagasani, Nyagasani" bazinjira mu bwami bw'Imana. Ahubwo abumva ijambo ryayo kandi bakarikurikiza. Ngo bameze nk'umuntu wubatse inzu ku mucanga maze imvura yangwa n'imiyaga igahuha bikarundura ya nzu hagasigara itondo. Uwakira ijambo ry'Imana aba yubakiye ku rutare, inzu ye nta nkubiri y'imiyaga iyisenya. Ivanjiri y'uyu munsi kandi igaruka ku ngingo ikomeye: aba bose bazaba barahagamye mu kumva ijambo gusa ariko ntibarikurikize bazahera hanze kabone n'iyo batakamba babwira Yezu ko bahanuye mu izina rye, bakijije amashitani cyangwa se bakoze ibitangaza. Twibaze ko Yezu ababwira ati: nimumvira aha mwa nkozi z'ibibi mwe. Icyumvikana cyo ni uko yaba uwubakiye ku mucanga, yaba uwubakiye ku rutare, bose bararubatse, ntibicaye gusa. Ibi bigasobanura ko umukiro dukesha Yezu udashingiye ku bikorwa tuzaba twarakoze cyangwa ibigwi twakibwira ko dufite muri Kiriziya. Umukiro ushingiye mu kuba twaramenye guhitamo neza, tukubakira kuri Kristu. Ibikorwa biza ariko ikimenyetso cy'iyo neza twaronse aka wa mugani ko uwanyoye inka atayoberana. Pawulo Mutagatifu yabishimangiye cyane ati: umuntu ahabwa kuba intungane n'ukwemera hatagombeye ibikorwa. Iri niryo jambo Imana yari yarabwiye umuryango wayo ibinyujije kuri Musa, iti: ijambo nguhaye uryiteho urimenye. Imbere yawe hari inzira ebyiri. Nuhitamo kubaho uzabaho, ntuhitamo upfa nabwo uzapfa. Birumvika ko nta muntu wahitamo nabi nkana cyangwa ngo asome impyisi yabigambiriye. Aha hazamo gusaba ingabire yo kumva ijambo ariko tukaribonera umwanya n'igihe. Tudashikagurika, tutababwa cyangwa se tutari mu nduruburi zitarangira. Tukaryumva tuzirakana ko ari urumuri mu nzira tugenda, ifunguro rya roho yacu, isoko idakama itumara inyota.... erega nuko inzu yacu iba yubakiye ku rutare. Imiyaga yahuha, imvura yagwa cyangwa inkubiri z'isi zadukoraniraho tugahagarara gitwari kuko umuvugizi wacu, umurengezi wacu aba aturinze. Ukwemera kwacu ntigucubangane, ukwizera ntikudutamaze kandi ari nako urukundo rwacu rugenda rushora imizi rukanera imbuto z'ubutungane n'amahoro. Icya ngobwa rero ni uguhamya intego, inzu yacu tukayubakira ku rutare aho gushingira umusingi ku mucanga. Icyo twakisabira Imana ni ingabire yo kudashyuhaguzwa tukibuka ko uwubakira ku rutare yemera kubakirwa n'Imana.