ICYUMWERU CYA GATATU MU BYUMWERU BISANZWE
25 mutarama 2009 umwaka B
Yon 3,1-5.10
1Kor 7,29-31
Mk 1,14-20
"Nimuhinduke kandi mwemere inkuru nziza". Ngaya amagambo Yezu yatangije umurimo we wo kwigisha atangaza ko Ingoma y'Imana iri bugufi. Ati: igihe kirageze bambe kirimo kirarenga. Aya magambo ya Yezu yakurikiwe no guhamagara abigishwa ba mbere, bahise basiga ibyo barimo maze baramukurikira. Interuro rero tuzirikana ni iyo guhinduka no kwemera Ivanjiri. Ijambo guhinduka mu myumvire ya Isiraheli ryasobanuraga guhindura ikerekezo, guhagarara gato ukibaza aho ugana maze wasanga utakiri mu nzira nyayo cyane cyane iyo gukurikiza amategeko, ugakata ugasubira mu nzira nyayo. Mu nyigisho ya Yezu, iyi myumvire irahinduka. Atari uko Yezu atifuza ko abantu babaho bakurikiza amategeko cyangwa ngo bagendere mu nzira nyayo. Ahubwo ko abantu badashobora kwibwira ko Imana ibaha agakiza, ibumva iyo basenga, ahubwo ko agakiza gaturuka ku Mana yakaduhaye, ihora ikaduha ku buntu bwayo. Icyo dusabwa gusa ni ukwemera ko ibyo bishoboka maze tugahindura imibereho. Twakwibuka kandi ko inyigisho yo guhinduka itareba gusa abatarabatizwa, abatemera cyangwa aba biyita abahakanyi. Ntinasobanura kubaho abantu bazinze umunya nkaho kuba umukristu byitiranwe no kuba abarakare cyangwa ba Bakonjeriva. Guhinduka ni ukwakira igabire y'Imana; ni ukwemera ko urukundo rw'Imana rudategereza ababa bibwira ko ijuru n'imigisha biterwa n'imyitwarire yacu. Inzira Kristu yigisha si iyi dusanzwe twibwira ko tugomba kunyura byanze bikunze ngo dushimishe Imana maze nayo ikore mu mufuka iduhereze. Intambwe ya mbere Imana yarayiteye (ndetse yateye intambe 99,99 nkuko dukunze kubivuga), twebwe idusaba gusa kubibona no kubyemera. None se tubyibajijeho neza, niba umukiro w'Imana uzaturuka ku myitwarire yacu, uko dukurikiza amategeko, ububare w'ibikorwa by'urukundo tuzaba twarakoze, ingendo ntagatifu cyangwa ibindi bikorwa by'impuhwe, aho abenshi twisuzumye tutibera ntitwasanga ijuru rituri kure nk'uko inyenyeri tuzibona mu kirere? Ubwo se twazaruha na ryari ngo dusingire aho Imana yibereye? Ubwo ga nayo yajya inyuzamo ikatureba, wenda ikaba yanamwenyura iti: ariko buriya bazabishobora!!! Kandi koko ntituzabishobora cyangwa se tuzihimbira ibitworoheye, ibi duhugiramo mu buzima aho ku bwacu tuba tuzi intungane, inzobere, intore n'andi mazina twihimba twibwira ko kubera duke dukora mu buzima bwa gikiristu Imana twayirangije. Ibyo Imana irabizi ko tudashobora kwikarana ubuzima byo kuba twakwikiza ku mbaraga zacu. Ng'iyi impamvu umukiro wayo ubanziriza umurimo wacu wo kumera. Kwemera ko muri Kristu Imana yakinguye ijuru, kwemera ko twakijijwe bityo tutagomba kubaho gutyo tutagaragaza iyo neza Imana yatugiriye. Birumvikana ko uburyo bwo kwitwara mu nzira y'ubukristu buhinduka. Si umubare w'ibyo dukora uduhesha agakiza, ahubwo ni ingabire n'inema by'Imana bidushobora ibikorwa biranga abemera. Itandukanyirizo rero riranga uwemera Kristu akanakira Inkuru nziza y'umukiro ni imyumvire y'iyo nzira igana Imana. Krustu iyo aduhamagara akanasuba gusiga byose ngo tumukurikire aba adusaba nyine guhumuka tukabona ko inema aduha n'imbaragaza za Roho we ari byo byonyine bishobora kutugeza ku mukiro nyawo. Guhinduka no kwemera rero si ibintu bibiri bitandukanye; ni ikintu kimwe: kwemera ko Imana ituri iruhenda, bambe ituye muri twe byo gutuma imibereho yacu ihorana itoto ry'ubuzima bw'Imana. None se ibi hari ikindi twabirutisha? Uburobyi (niwo murimo abigishwa ba mbere bakoraga), ububaji, ubucuruzi... ibyo twaba dukora byose ntibishobora kuzatugeza ku gakiza nyako niba ari byo twishingikirijeho gusa. Baraba bitatumara inzara y'inyota by'isi, tukumva bizatumara utubazo tw'uruhuri duhura natwo mu buzima? Nyamara ufite ukwemera, ndavuga uzi ko muri Yezu ingabire twahawe idushoboza byose nk'uko Pawulo Mutagatifu abitwibutsa, uwo uburobyi cyangwa ububaji n'undi murimo wose yakora uretse mno kumutunga we n'abo ashinzwe, unamufasha kwitagatifuza. None se ko nyine aba ari mutaraga, ndavuga intore y'Imana ikindi yaba akennye ni iki? "nimuhinduke mwemere Ivanjiri kuko Ingoma y'Imana iri hafi".