Ubutumwa bw'igisibo 2009
Abemera Kristu bibumbiye mu muryango wa Kiriziya Gatolika uyu munsi batangiye igihe cy'igisibo. Ni igihe kidutegurira guhimbaza umunsi mukuru wa Pasika. Mu mateka ya Kiriziya, igisibo gitangirwa n'umuhango wo kwisigwa ivu ku gahanga, aho umusaserdoti yibutsa urisizwe kwibuka ko yavuye mu gitaka kandi azasubira mu gitaka bityo akamurarikira guhinduka no kwemera ivanjiri ya Kristu. Mu ntango ya Kiriziya, iki gihe cy'igisibo cyarangwaga n'ibikorwa bibiri by'ingenzi: inyigisho zitegura abigishwa kuzahabwa isakaramentu rya Batisimu mu ijiro rya Pasika kimwe n'umuhango wo kwicuza wagenerwaga abanyabyaha. Kwigisha no gutegura abazabatizwa na nubu birakorwa ariko atari cyane nko mu minsi ya mbere ya Kiriziya. Naho kwakira ukwicuza kw'abanyabyaha Kiriziya irabishishikaza ariko ntawe ishyize ahe hihariye cyangwa mu myanya yabaga yaragewe nyine abo babaga bagomba kwicuza. Ikimenyetso kindi cyarangaga igihe cy'igisibo n'imigenzo itatu ikomeye na n'ubu Kiriziya igishishikariza abayo ngo bashobore kuzahimbaza Pasika koko bakeye ku mutima. Iyi migenzo ni ugusenga, kwigomwa no gusiba. Ivanjiri ya Matayo isomwa mu misa yo kuwa gatatu w'ivu, itwibutsa ko iyo migenzo tutagomba kuyikora ngo dukunde dushimye, ahubwo tuyikorera Imana Data iri mu ijuru. Tunayikora kandi kugira ngo idufashe kwegera Imana n'abavandimwe kurushaho. Ngo niba ushatse gutanga ituro, ntukavuze inzongera, ngo urarike isoko n'amaduka. Ahubwo indyo yawe ntikarabukwe icyo imoso yakoze. Atari ibyo nta kindi gihembo wazasaba. Ibi kandi bijyana no gusenga kimwe no gusiba kurya. Ufite akanya yasoma yitonze iyi vanjiri (Mt 6,1-6.16-18). Iyi nyigisho kandi si nshya mu mateka y'Imana n'abantu. Mu isezerano rya kera, umuhanuzi Yoweri yari yarabivuze ati: icyo Imana ishaka si uko dushishimura imyambaro, ahubwo imitima, tukayigarukira kandi tukayitunganira. Abahanuzi bose bagiye bagaruka kuri iyi ngingo yo kunogera Imana mu migenzereze myiza irangwa n'ubutabera n'urukundo aho kuta igihe mu mihango y'inyuma gusa. Pawulo Mutangatifu nawe ati: rwose turabingize nimureke Imana ibigarurire, nimwiyunge nayo maze izabasubize ubushyashya. Intego rero twagenderaho muri iki gisibo ni ukunoza umubano wacu n'Imana maze Pasika igahora itubera impamvu yo kwishimana na Kristu wazutse. Birumvikana iyi si Pasika ya mbere tuzaba duhimbaje, yewe n'iki gisibo sicyo cya mbere. Hari n'abavuga ngo bo igisibo bagihoramo kuko kubona icyo babeshya inzara bitagishoboka, kwigomwa byabaye itegeko kuko nta kundi bagenza, gusenga nabyo ubwo Imana iba ireba akaga barimo siyo yabagondoza. Ibi bisa no kwibera, bikaba ntaho bitaniye no kuvuza inzogera iyo hari agakorwa twibwira ko twatunganyije. Niba tuzatunganira Imana tumaze gukiranuka n'ibibazo, ubanza bitazoroha. Reka nsozereze kuri aka gatekerezo: waba urwaye inkorora, humura byikugora urupfu nirwo rubi. Waba urwaye ibicurane, wihangayika, urupfu nirwo rubi. Waba wumva umutwe ukurya, byikuraza ku nkeke, urupfu nirwo rubi. Waba wumva wafashwe na maraliya, ihangane ntihwanye n'urupfu. Waba wumva warapfuye, urahirwa kuko icyago kibi waragisimbutse.
Igisobo cyiza kandi Imana ibahe umugisha.
NB: Uwakenera kuzirikana ku masomo ya misa y'uwa gatatu w'ivu, yareba: Yw 2,12-18
2Kor 5,20 - 6,2
Mt 6,1-6.16-18