samedi 5 avril 2008

ICYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA

ICYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA

06 mata 2008 Umwaka A


 

Intu 2,14.22-28

1Pet 1,17-21

Lk 24,13-35

Ivanjiri y'abigishwa bajyaga Emawusi iradufasha gusobanukirwa n'izuka rya Kristu no kumenya agaciri k'ubukristu bwacu. Ijambo umwe mu bigishwa yabwiye Yezu rirasobanura ku buryo bunoze uko intumwa zari zimeze mbere yo kumenya no kwakira inkuru y'izuka rya Yezu: «twebwe ho twari twarizeye ko ariwe uzarokora Isiraheli, none...». Kabone n'ubwo Yezu yakomeje kugenda abasobanurira ibyanditswe, bariya bigishwa bari bacitse intege dore ko bari biyemeje kwisubirira iwabo. Nyuma aho bamaze kumumenyera mu imanyura ry'umugati, ikimenyetso yasigiye abe ubwo yababwiraga ati: «ibi mujye mubikora bibe urwibutso rwanjye», bashimishijwe n'uburyo Yezu yari yabahuguye, bityo binababera impamvu yo guhita bajya gutangariza abandi iyo neza Imana yari yabagiriye yo kubarinda kwiheba. Ni mugihe kuko Petero mu ibarowa ye ya mbere, aratwibutsa ko twarokowe n'amaraso y'agaciro gakomeye ya Yezu. Uwaducunguye, uwemeye ko amaraso ye amenerwa ku musaraba, siwe wahindukira ngo ashimishwe no kubona duheranywa n'icuraburindi ry'icyaha. Intego ya Yezu ni iyo kudufasha kumenya Imana, kumenya ineza yayo, no kuba abahamya y'iyo neza mu bantu. Intego y'Imana mu Butatu butagatifu yari ukugirango isi n'abayituye bisubirane bwa busabane Imana yabihanganye, cyane cyane muntu ashire ubwoba maze yoye kwihisha yumvise Imana imugana nk'Adamu na Eva muri Edeni, cyangwa ngo Gahini abe yakwica umuvandimwe we kuko yumva afite ipfunwe ryo kudashyikirana n'Imana. Iyo si itarangwamo inabi, isi itunzwe n'ijambo ry'Imana n'umubiri n'amaraso by'Umwana wayo, isi itwikiriwe n'igicucu cya Roho Mutagatifu. Kugira ngo ariko tumenye Imana n'ineza yayo, kugirango tudahora mu icuraburindi ngo bituyobere kandi Yezu aduhora hafi mu rugendo rw'ubuzima duhoramo, hari intambwe ishatu tugomba gutera. Iya mbere ni ukumva ijambo ry'Imana. Ngo Yezu yagendaga abasobanurira ibimwereye. Ubukristu si igitekerezo nka kimwe cy'ikibuguzo cyangwa amajanja y'imbwa za Ruganzu. Ubukristu si ibitekerezo twumva mu maradiyo cyangwa mu biganiro aho abazi kuvuga no kuganira bateranira. Ubukristu ni ubuzima twigira ku ijambo ry'Imana. Umwarimu w'ubukristu ni Kristu nyirizina. Kudafata akanya ko kumva ijambo ry'Imana nyuma tukarenga tukirahira ngo turi abakristu ni ukwigerezaho no kwibeshyera. Ntibitinda kugaragara ko ubukristu bwacu nta shingiro bufite ndetse tukanata tukisubirira iwacu nka bariya bigishwa ba Emawusi. Intambwe ya kabiri ni ukutibagirwa ikimenyetso Yezu yadusigiye: imanyura ry'umugati, Ukarisitiya. Kutajya aho umuryango w'abemera Yezu uteranira ngo dusangire n'abandi Ukarisitiya, twunge ubuzima bwacu k'ubwa Yezu bisa no kuba nko kuvomera mu kiva. Ukarisitiya niyo itugira umuryango umwe kuko ituma duhinduka koko umubiri wa Kristu tukunga ubumwe hagati yacu. Aha niho dukura imbaraga zo gutera intambwe ya gatatu yo gutanga ubuhamya dukomora ku ijambo twakiriye n'umugati utubeshaho. Kubaho nta bikorwa biranga ubuyoboke bwacu ntibibaho. Burya ntituba turiho, bambe dushinga. Ngo abigishwa basubiye i Yerusalemu kwamamaza ko Kristu ari muzima. Ngiyo ineza dukesha Yezu, ineza tugomba kwamamaza. Yezu Nyirimpuhwe, kiza u Rwanda n'abanyarwanda kandi wakire roho z'abanyarwanda bose bapfuye n'abapfa bazize kubura urukundo n'impuhwe by'abavandimwe babo.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere