ICYUMWERU CYA 4 CYA PASIKA
03 gicurasi 2009 umwaka B
Intu 4,8-12
1 Yh 3,1-2
Yh 10,11-18
"Ndi umushumba mwiza, menya intama zanjye nazo zikamenya". Icyumweru cya kane cya pasika ni icyumweru cy'umushumba mwiza uzi umurimo we, wita ku ntama ze, akazimenya kandi nazo zikamumenya. Muri bibiliya tumenyereye imvuga ishingiye ku ngero Imana yagiye yifashisha ngo isobanurire umuryango wayo urukundo iwukunda n'icyo iwutezeho. Hari urugero rw'umushumba n'intama, umuzabibu n'amashami yawo, umuhinzi wita ku murima, izindi ngero. Urugero rw'umushumba ariko rufite akarusho kuko rugaragaza isano igomba kuba hagati y'Imana n'umuryango wayo, isano inaranga abagize umuryango umwe. Mbere yuko twumva icyo Yezu ashaka kutugezaho ni ngombwa kwibuka ko Imana yifashisha abantu mu kuyobora umuryango wayo. Mu isezerano rya kera, Imana yagiye yohereza abantu batandukanye ngo bayibere nk'abashumba bu bushyo bwayo. Gusa rero siko bose bagiye batunganya neza ubwo butumwa, kuko aho kwita ku muryango , bamwe biyitagaho ubwabo. Igitekerezo cy'uko Uhoraho ari we ubwe uzaza kwikenurira umuryango nicyo Yezu agirango ashimangire. Yezu ni umushumba mwiza, utari umucanshuro kuko yitangira intama ze; ni umushumba mwiza kuko azi intama ze kandi akaba ashishikajwe ni uko zose zigubwa neza, zikaba igikumba kimwe; ni umushumba mwiza kuko atamena urugo nk'umujura. Mu gihe Yezu yacaga uyu mugani, yari ahereye ku myitwarire y'abafarizayi n'abatware b'umuryango wa Isiraheli, bari baratannye, aho kuyobora abo bashinzwe bakabayobya. Icyo gishuko nticyarangiranye n'abafarizayi kuko n'ubu wenda mu bushyo bw'Imana ntihabura abiyitirira imirimo bashinzwe ngo bakunde bigerere ku nyungu zabo. Abo dukunze kwita ba leaders ni benshi muri iyi si: abayobozi turi benshi, abiyemeza kujya imbere y'abandi ngo babayobore ntibabuze muri iyi si. Ariko se, abashumba n'abacanshuro aho dushobora kubatandukanya bitworoheye? Nta bundi buryo bwo kumenya umushumba muzima atari ukumupimira kuri Yezu. Umunzani ugaragaza urukundo dukunda Kiriziya ya Kristu werekana uburyo twishushanya na Nyirayo. Ibi kandi ntibisabwa abayobozi ba Kiriziya, n'ubwo ngo zitukwamo nkuru, ahubwo uwabatijwe wese agomba gushishikazwa n'ubushyo bwa Kristu nk'aho yabaye Kristu we ubwe ubwiragiriye. Kuba umucanshuro ni icyaha gikomeye cyane kandi kitagomba gukinishwa. Yaba umugabo mu rugo cyangwa umugore, yaba umwarimu ku ishuri, yaba umuyobozi ku murenge cyangwa no mu zindi zengo, yaba umuganga cyangwa umuforomo, ntibihagije kurindira igihembo kabone niyo cyakitwa serumu. Dusabwa gukunda no kwitangira abo dushinzwe aka wa mugani ngo agahimbaza umusyi kaba munsi y'ingasire. Guhuzagurika, kwibeshya, kunanirwa cyangwa se izindi ngorane twagira mu butumwa dushinzwe sibyo bizatubera ipamvu yo gushimwa cyangwa kugawa imbere ya Yezu; uko tuzaba twarahangayikishijwe n'umurimo yadushinze, ubusabane tugirana n'abo dushinzwe n'ibakwe tugira mu kurengera ubushyo bwa Kristu ni byo gipimo cyizaduhesha ikamba kwa Yezu.Dukenyere rero dukomeze kandi Yezu aturi bugufi nta kizadukoma mu nkokora.
Icyumweru cyiza.