samedi 5 février 2011

Icyumweru cya gatanu mu byumweru bisanzwe 2011A

Icyumweru cya gatanu mu byumweru bisanzwe 2011A

06 gashyantare 2011 umwaka A


 


 

Iz 58,7-10

1Kor 2,1-5

Mt 5,13-16

Ivanjiri y'icyumweru gishize yatwibutsaga ko inzira yo kugera ku butungane ari ugukurikiza ingingo nterahirwe. Kuri iki cyumweru Yezu aratubwira ko turi umunyu n'urumuri by'isi. Ngo umusozi wubatse ku mpinga ntiwihisha abarebye kandi ntibacana itara ngo baryubikeho igitebo. Kuba urumuri ni impano dukesha ubuntu bw'Imana. Uwakiriye ijambo rya Kristu, Rumuri nyakuri, nawe ahinduka urumuri. Ubeshwaho na Kristu, Mugati nyabuzima, nawe arahindukira akabera abandi ikiryoshya, agatuma baryoherwa no kubaho. Ngo niba umunyu utakaje uburyohe, nta kandi kamaro. Mutagatifu Charles de Foucauld niwe wavugaga ngo abemera bagomba kwatura bakamamaza ivanjiri bakoresheshe imibereho yabo. Kandi koko umunyu isi ikeneye si ikindi kindi atari ubuhamya bw'abemera kubaho bagendeye ku kuri, ubutabera, ubusabane n'imbabazi. Ibi nibyo umuhanuzi Izayi yashimangiraga ati: niwakira umukene iwawe, ukamuha ku ifunguro ryawe, ugacumbikira utagira aho aba ... icyo gihe urumuri rwawe ruzabengerana. Niwirinda ibinyoma, ukirinda gutunga agatoki cyangwa kuvugaguzwa, ineza yawe izamuri k'itara. Ng'ibi ibyo abemera bagomba gukora kugira ngo isi ikurizeho gusingiza Imana Data iri mu ijuru. Iyi vanjiri irasaba buri wese kumenya umwanya we muri Kiriziya, akamenya ko igikuru atari ubwinshi by'ibyo twakora ahubwo impamvu ituma twumva turi abakristu. Umunyu ntugombera ubwinshi kuko icyo gihe ibiryo ntibiba bikiriwe. Ibi rero bisaba kwirinda ya mvugo ngo "jyewe ndi umukristu, nemera Imana ariko ku buryo bwanjye"; "gusenga nasenga ariko njya mu misa ariko numva bindimo bitari ugushakisha"; "iyo hari icyaha nakoze ndiherara n'Imana yanjye nkicuza ntiriwe njya kwa padiri cyane ko nawe aba atorohewe n'ibyahe bye".... iyo twageze aha, umunyu uba watakaje uburyohe, dusigaye gusa mu gufitira no gushakiza uko twakwikura mu isoni. Erega burya nta kandi kamaro uretse kujugunywa hanze no gukandagirwa n'abahisi. None se iyo twihaye gusobanurira n'abo bitareba ko ikitubuza kujya mu kiriziya ari iki cyangwa kiriya ntituba twiha amenye y'abasetsi. Ikindi amasomo y'iki cyumweru atwigisha ni ijambo Pawulo Mutagatifu yabwiye abanyakorinto. Ati iwanjyu nta kindi nashatse kumenya no kwamamaza atari Kristu, kristu wabambwe ku musaraba. Aha nakwibutsa ko hari abari barihaye kunegura Pawulo ko atari azi kuvuza ibi bityaye nk'uko abigishaga mu gihe cye babigenzaga. We ati igikuru si ubuhanga bwa muntu, ahubwo kumenya ineza y'Imana dukeshya Kristu watubambiwe. Tuzi kandi ko ivugo ya Pawulo itari ivugo yo kwihagararaho, ahubwo kwari ukwemera kwe: ubuhanga nyabwo ni ukumenya Imana n'urukundo rwayo rwigaragarije muri Kristu wemeye kudupfira. Aha rero isi iba iduteze igitego: ese koko abakristu twumva turi urumuri rurangira abandi aho umukiro w'Imana uganje? Ese aho ibikorwa byacu byaba bihesha Imana ikuzo? Ubuzima bw'abemera bwaba bifite icyanga byo kutuma butera abababona kuryoherwa???? Ibisubizo ntimubimbaze. Nashoboraga no kubishakisha, ariko Pawulo Mutagatifu yabindinze. Iyo bigeze aha, buri wese aba agomba kurangamira Yezu maze akamwibutsa ko ari urumuri n'umunsi by'isi.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere