ICYUMWERU CYA 16 MU BYUMWERU BISANZWE
22 yakanga 2007 umwaka C
Intg 18,1-10a
Kol 1,24-28
Lk 10,38-42
Nyuma y’inyigisho y’umusamaritani mwiza yatwibukije agaciro k’ingabire twahawe yo kwishushanya na Yezu twakira kandi tukaba hafi y’umuntu uwo ari we wese, ivanjiri ya Luka ikomeza iduhishurira indi ntera mu bukristu bwacu: ikintu k’ingenzi ni kimwe gusa: kwicara ku birenge bya Yezu no kumutega amatwi. Iyi vanjiri nayo turayizi, aho Yezu ajya kwa Mariya na Marita. Marita akahihibikana ngo ategure amazimano naho Mariya, akiyicarira iruhande rwa Yezu amutega amatwi. Ngo byabaye ngombwa, nk’uko dukunze gukoresha iyi mvugo, ko Marita yiyambaza Yezu ngo amubwirire Mariya ko bidashoboka kwiyicarira ngo wicishe umuvandimwe imirimo. Ariko igisubizo, na none nk’uko tumenyereye Yezu, nticyabaye icyo Marita yari ategereje kimwe na twe twese tuba tuzi ko umushyitsi agombwa kwitabwaho. Ngo icyo Yezu yifuzaga Mariya yari yagitoye: kumuha akanya no kumutega amatwi. Iyi vanjiri dukunze kuyisoma tugereranya uburyo bubiri bwo kubaho gikiristu: kwitangira imirimo nyuranye muri Kiriziya no guhugukira isengesho. Si ngombwa ariko gutera imirwi ubuzima dukesha urupfu n’izuka bya Kristu, ngo tube twakwibwira ko abakristu uzuye ari abasenga gusa cyangwa se ko igìkinyura Imana ari umuba w’ibikorwa twayitura. Mu minsi ishize twahimbaje umunsi mukuru wa Benedigito, umukuru w’abamonaki, wasize intego ikomeye yo kwitagatifuza: ora et labora (senga kandi ukore). Nta Marita rero cyangwa Mariya ahubwo Mariya na Mariya ni abavandimwe kuko ,yego Imana idusaba kuyakira kandi nta mibare nk’uko Abrahamu yakiriye abaje bamugana bityo bikamuviramo umugisha kuko bamubwiye inkuru itari yiteguye ko azabona akana, ariko kwakira Imana iwacu no kuyitega amatwi bijyana no gushyira mu bikorwa ibyo itwigisha. Twibuke ko avanjiri y’umusamaritani mwiza irangiza ivuga ngo genda nawe ugenze utyo. Birumvikana ko hatabaye gutega amatwi akenshi twakitiranya ubutumwa bw’Imana n’ibyifuzo cyangwa se amagambo yacu, ariko kandi kwinumira tukiyicarira ngo twarashyikiriye kuko twumvise kandi tukanononsora ijambo ry’Imana ntacyo byatumarira tutarisangiye n’abandi. Yezu rero ntanenga Marita kuko ahihibikana mu kumwakira; icyo anenga ni ukwibwira ko Imana ahari yatugenderera kuko tuzi kuyitaho. Muri Bibiliya cyane cyane mu mavanjiri tubona ko Yezu yagendaga asanga abantu ku buryo we yihitiragamo: Zakewusi wari wibwiyeko kurira igiti bihagije, Yezu yamusanze iwe, umusamaritanikazi we bahuriye ku iriba, Matayo uyu bita Levi, yamukuye mu biro by’abasoresha...twagera no kuri cya gisambo yasuriye ku musaraba. Usibye Marita wari umunyereye gusurwa na Yezu kuko ngo bari inshuti, abandi ubanza batari banabyiteguye. Abo bose rero bameze nka twe kuko Yezu adusura buri munsi: ashobora kukugana mu ijambo rye niba ujya ubona akanya ko kurisoma no kurizirikana; ashobora kugusanga mu murimo ukora niba utaragutwaye uruhu n’uruhande, ukaba ushobora kuwubonamo uburyo bwo kwitangira abandi no kwitagatifuza; ashobora kugusanga muri mungenzi wawe musangiye ubuzima, uwo murwubakanye, uwo mujya muganira nyuma y’umurimo... Imana ishobora kugusura mu ngorane z’ubuzima, haba mu byishimo waterwa n’utwo uhoramo, haba yemwe no mwidagaduru ujya ugira iyo ukitse imirimo. Imana niyo igena uko itwiyereka ikadusaba gusa kuyiha akanya. Kandi ibi birumvikana cyane: niba ubuzima bwacu akenshi (niba atari buri gihe) butatworohera, kuki twakwibwira ko twavunikira Imana kugeza aho twabira icyuya ngo ngaho turahanarira kuyinyura! Numva twayiha akanya, maze yo ubwayo, dore ko ari yo soko ya byose, ikaduhaza ku neza yayo. Ndibwira iribyo Yezu avuga ati: Mariya yahisemo umwanya mwiza kandi ntakizawumunyaga. Sinzi uko Marita yabyakiriye, ariko nicyo cyiza ko ivanjiri idusigira akanya ko kurangiza inkuru. Buri wese rero yandike uko we yakiriye kiriya gisubizo cya Yezu.