UMUNSI W'ISAKARAMENTU RITAGATIFU RY'UKARISITIYA A
26 kamena 2011
Ivug 8,2-3.14-16)
1Kor 10,16-17
YH 6,51-58
Turahimbaza umunsi mukuru w'Isakaramentu Ritagatifu ry'Ukarisitiya: Kristu Funguro ryacu yaratwitangiye ngo turonke ubugingo bw'iteka. Urya umubiri we akanywa amaraso ye, aronka ubuzima kandi abeshwaho nawe kuko umubiri we ni ikiribwa nyacyo n'amaraso ye akaba ikinyobwa gitanga ubugingo. Amasomo y'uyu munsi aribanda ku ngingo yo kwibutsa abayobotse Kristu uko Imana ibakunda. Igitabo cy'Ivugururamategeko kitwibutsa amagambo ya Musa ubwo yahanuraga umuryago wa Isiraheli ati: ibuka uko Imana yagutunze mu butayu, akaguha mana n'amazi avubutse mu rutare, ikakurinda kugeza utashye mu gihugu cy'isezerano. Ni mu magambo yenda gusa n'ayo, umwanditsi w'ivanjiri Yohani atubwira amagambo ya Yezu ubwo yamaraga gutubura imigati: ifunguro nyaryo ni umubiri wanjye naho ikinyobwa kimara koko inyota ni amaraso yanjye. Ibi kandi si amagambo gusa kuko Kristu yaratwitangiye ku musaraba ngo atugire umuryango umwe ubesheshweho n'ineza ye. Pawulo mutagatifu niwe ubishimangira mu ibaruwa yandikiye abanyakorinto, ati: iyo duhabwa umubiri wa Kristu tukanywa ku nkongoro y'amaraso ye tuba twunze ubumwe nawe, tukarema umuryango umwe ari wo mubiri wa Kristu. Aha rero harakomeye cyane: Kiriziya, umubiri wa Kristu si ishyirahamwe twihangiye dushobora kuhindura cyangwa tukaba twarisesa tukagabana imigabane; Kiriziya si umwihariko w'abafata imyanya ya mbere cyangwa ababa bitwaza ko hari imirimo bashinzwe cyangwa bakora; Kiriziya si za nkuta z'inzu itatse neza irangwa n'umunara muremure n'inzongera inihira yibutsa abakristu kuramya Imana; Kiriziya si umwihariko w'ababatijwe baba abihatira gukurikiza amategeko y'Imana cyangwa aba bari mu bitabo bya paruwase gusa; Kiriziya ni Kristu ubwe nyirizina, Jambo w'Imana utwunga nayo mu gitambo yatuye Se ku musaraba ngo tubabarirwe ibyaha; Kiriziya ni Kristu mu ngingo z'umbiri we, aho buri wese muri twe, yaba ugize umuryango ugaragara wa Kiriziya cyangwa se n'usengera Imana mu bundi buryo akaba yihatira kuyimenya, kuyikunda no kuyikundisha abayo. Kiriziya ni umuryango w'abemera ko Imana ari yo soko y'ubuzima nyabwo kandi bakihatira kubigaragaza bakundanda hagati yabo. Umunsi rero duhimbaza none, uretse kuba ikimenyetso cyo kugaragaza ukwemera kwacu (bitari gusa guhindira ngo turate ubwinshi bw'abakristu cyangwa urudini) ni n'umwanya wo kunagura ubuyoboke dufitiye Imana, ubuyoboke bushingiye mu gukurikiza amategeko yayo gukundana hagati yacu nk'uko Kristu yadukunze akanabidutoza. Ibi byatuma amagambo padiri avuga mu gitambo cya misa igira koko agaciro kayo: mwakire murye, iki ni umubiri wanjye; mwakire munywe, aya ni amaraso yanjye. Nk'uko mu butayu abayisiraheli bahagishwe na mana, bakaramirwa n'amazi avubutse mu rutare, n'ubu abakristu bahazwa n'umubiri wa Kristu n'amaraso. Iyo padiri ahereza umugati na divayi akavuga ngo ni umugati na divayi byavuye mu murimo w'amaboko y'abantu, aba asaba Imana ko imbuto y'umurasuro wacu igihe ihinduka umubiri wa Kristu, abantu twese tuba tubaye umwe na Kristu mu kimenyetso cy'umugati na divayi. Aha rero hatuma imihimbazo ya kiriziya ihinduka kuko ihuriro ry'abagize isi ku buryo guhera aho izuba rirasira kugeza aho rirengera, mu majyepfo no mu majyaruguru, abantu bose baba bahuje isengesho kandi bakagaburirwa ifunguro rimwe. Imbibi zose muri Ukarisitiya zarakuwe, isi n'abayituye ni Kristu, Muryango mugari w'abemera. Ibi bibyara ubufatanye hagati ya za kiriziya, haba mu buzima bwa roho n'ubw'umubiri. Kuko Kiriziya ariyo Mubiri wa Kristu ishingiye kuri Kristu utwihamagarira. Si twe duhitamo abo duhurira nabo mu misa cyangwa mu isangira ritagatifu yewe n’ibyo dusangira sitwe tuza tubyikorere: ameza matagatifu aba yaduteguriwe ku buntu bw’Imana. Abemera duhamagarairwa kwakira ako gakiza duhabwa Kristu. Amen tuvuga twakira Kristu ni ikimenyetso cy’uko tuba twemeye ko wo duhabwa ari Umukiza n’umucunguzi wacu. Bikatuviramo impamvu yo kugana ameza matagatfu twisukuye kuko nta gupfa guhomerera. Uhawe Yezu kandi yihatira kugenza nkawe. Si uguhazwa mu Kiriziya ngo nyuma twibereho uko twishakiye. Umunsi duhimbaza udufashe kunagura ukwemera kwacu: duhabwe Umucunguzi, twemere ko atura iwacu, atwiyoborere kandi aduhe imbaraga zo kumukundisha abandi.
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Rechercher dans ce blog
umuryango wa Thomas
MUSENYERI N'URUNGANO
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
MUSENYERI ASURA ABARWAYI
VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi
VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel
VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI
VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE
visite pastorale
ishuri ribanza
visite pastorale
ishuri ribaza
visita pastorale
visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri
Visite pastorale
abana n'abakateshisti
Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA
Visite pastorale
accueil
ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe
amafoto
ishusho ya Bikira Mariya
amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba
amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka
amafoto yo mu Rwanda
ubusitani
amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali
amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini2008
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini
umutambagiro
Corpus Domini 2008
inkongoro
ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano
IKIRUGU
YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)
ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO
URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
kiriziya ya mut Patero i Roma
COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA
ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO
MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA
SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)
BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)
Archives du blog
Qui êtes-vous ?
ikaze
mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,...
Imana ibahe umugisha.
ERMO DELLE CARCERI
ASSISI
abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire