dimanche 22 avril 2007

icyumweru cya gatatu cya pasika umwaka c

ICYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA
22 mata 2007 umwaka C

Intu 5,27-32.40-41
Hish 5,11-14
Yh 21,1-19
“Simoni mwene Yonasi, urankunda kuruta abangaba? Yego Nyagasani, uzi byose, uzi ko ngukunda. Ragira intama zanjye”. Icyumweru cya gatatu cya pasika kitwereka Yezu abonekera abigishwa bagiye kuroba. Byenda gusa n’uko Yezu yatoye abigishwa ba mbere kuko nabwo yabasanze mu bwato kuko ariwo wari umwuga wabo. Na nyuma y’izuka, Petero na bagenzi be basubiye kuroba maze Yezu arababonekera. Igikomeye ariko si uko babonye Yezu, ahubwo ni inyigisho iyi vanjiri idusigira. Yezu wazutse asanga abigishwa be mu buzima bwabo, mu buzima busanzwe, nkorehesje imvugo tumenyereye, kuko agakiza Imana iduha ntikadukura mu bandi ngo duhinduke ibitangaza cyangwa akataraboneka. Ahubwo kadufasha kumva neza agaciro k’ubuzima bwacu ndetse n’ubutumwa Yezu adushinga. Igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa kitubwira ijambo rikomeye Petero yabwiye inteko y’abasaserdoti bakuru, ati: ntibikwiye gusuzugura Imana ngo duhitemo kubaha abantu. Ibi birumvikana ndetse natwe niko tubyumva. Gusa nyine ikibazo ni ukumenya icyo Imana ishaka n’icyo tuyitirira kuko na bariya basaserdoti bari bazi ko bakorera Imana mu kubuza intumwa kwamamaza izuka rya Yezu. Igitabo cy’ibyahishuwe cyatwibukije ko Kristu ari we wenyine ukwiye ikuzo kuko ari we waducunguye. Pawulo mutagatifu abishimangira neza atubwira ko ibintu byose byaremewe muri Kristu kuko ari we Shusho nzima y’Imana itagaragara. Isura yacu rero igomba kuba Kristu kandi iteka tugatwaza ngo tumusingire. Inzira yo kugera kuri iyi ntego niyo Yohani intumwa atubwira mu ivanjiri, ahereya ku bibazo Yezu abaza Petero, ati urankunda. Yezu ntiyarakeneye ko Petero aririmba ngo ndagukunda cyangwa asuka imitoma. Yashakaga kumwereka aho urukundo nyarwo rugera: harya Petero yageze amwihakana. Yezu ati niba unkunda, ragira ubushyo byanjye. Twebwe tumenyereye kubaza abandi niba badukunda iyo twumva tutiyizeye cyangwa twifuza ko twakumva ayo magambo rimwe na rimwe aba adukirigita. Nyamara ubanza bitoroha iyo ari twe tugomba gutanga igisubizo. Nkumva byanagorana hari ubitubajije gatatu kose. Uyu munsi rero Yezu aratubaza nka Petero, ati: Yohani, Andereya, Anyesi, Suzana,...urankunda kuruta aba bose? Twaba se twiteguye gusubiza nka Petero ngo Nyagasani ndagukunda kandi ntaho ngukinze kuko uzi byose. Aho Yezu yagira ngo agushe ni ubutumwa yahaye Petero ati ndagirira intama. Nawe kimwe na njye ati: ndagirira intama; uramenyere ubushyo. Uramenyere abana wowe mwarimu wigisha niba koko unkunda. Uramenyere urugo wowe mugabo na we mugore niba koko ukunda kuruta abandi. Uramenyere uwo mugore, uwo mufiyanse, iyo nshuti, iyo mari ushinzwe, uwo murimo, abo barwayi,...ubwo ndibwira buri wese yumva ikibazo cya Yezu kandi n’ubutumwa umuha ngo yite ku bushyo bw’Imana. Erega nibyo nyine tudashobora guceceke niba twumva dukunda Yezu: ntidushobora kutumvira Imana cyane ko ntacyo twayiburanye; ntidushobora kutumvira Imana kuko niyo dukesha umukiro no kubabarirwa ibyaha. Cyangwa twaba tutumva icyo bisobanura kubabarirwa ibyaha. Petero we yaba yarabyumvise dore ko ngo yapfuye abambwe igicuri ngo hato atigana Shebuja. Twebwe se tuzapfa uruhe niba tutarumva ko dukunda Imana byo kuyitangira mu busyo bwayo. Dusabirane ngo ineza twaronkeye muri Kristu itubere imbaraga zo kwita ku bushyo dushinzwe.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere