ICYUMWERU CYA KANE CY'IGISIBO
14 werurwe 2010 umwaka C
Yoz 5,9-12
2 Kor 5,17-21
Lk 15,1-3.11-32
Ivanjiri y'iki cyumweru ni ivanjiri tumenyereye ku izina ry'umugani w'umwana w'ikirara cyangwa umubyeyi w'impuhwe nyinshi. Yezu ngo yabwiye abafarizayi bamushinjaga gusangira n'abanyabyaha no kugendana nabo uriya mugani. Igisobanuro cyawo turakizi kuko nta burengazira dufite bwo gukumira Imana mu kugira neza uretse ko nta n'icyo twabikoraho. Icyo Yezu ashaka kubwira abafarizayi ni uko iyo umuntu ahagamye mu kunegura abandi we yiyita intungane ake kaba kashoboye. Ibyaha cyangwa ibishuko bibiri bishobora kudushyira mu kaga ni ukwibwira ko twarangije kubona itike y'ubutungane kubera wenda umurimo twaba dukora, tukamera nk'uriya mwana w'imfura winubiye ihindukira rya murumuna we bakoreye umunsi mukuru nk'aho hari agakiza yari abungukanye. Igi gishuko kitubuza gusangira n'abandi ineza dukesha urupfu n'izuka bya Kristu. Akenshi ndetse gituma twibaza impamvu Imana yaba ireka abantu bitwara uko bishakiye: utatse umunani we akawubona, uririye kujya ikantarange akagenda, ndetse n'urose kubunguka agakorerwa umunsi mukuru. Ngo Imana ni Rugaba. Ntishyigikira ikibi ariko kandi ntinatererana abanyabyaha cyane cyane abashaka guhinduka. Icyaha cya kabiri cyangwa igishuko ni ukwibwira ko aho twazashakira hose Imana izatwakira maze tugakina n'ubuzima bikaba byanatuviramo kububura. Simpamya ko uriya mwana muto yahisemo kwigendera azi icyimurindiriye kuko kugeza aho kwifuza ibiryo by'ingurube ku muyahudi ni ukutindahara bitavugwa. Nyamara iyo agashungo gashize, ubanza ubwenge bwongera bugakora. Uyu mugani si uko bawuca, abasanzwe bawuzi ntibanyumve nabi. Ikosa ribi rero ni ukugeregeza Imana dukinisha ubuzima. Amasomo y'iki cyumweru ariko icyo agambiriye si ukutwibutsa gusa ko Imana ari inyampuhwe; aradusaba kwirinda kuba ba mujinya, aba batifuza ko umuvandimwe watorongeye yatahuka ngo hato batavaho basangira. Byaba nka ya nkuru ngo "uragapfa upfuye". Umujinya utuma twiheza mu birori urenze umuranduranzuzi kandi ga tuba twarangije kuba abaja ba Sekibi. Indi ngeso ni ukwihagararaho ntitwemere ko twageze habi ho kujya kuragira ingurube no kuba twararikira ibiryo byazo. Aha naho Shitani iba itwoga runono. Ngo inama irakuka si akabande kandi ubugabo ni ubwisubiraho. Ivanjiri y'iki cyumweru idafashe kureba aho duhagaze, tureke Imana itwigarurire nk'uko Pawulo abivuga mu isomo rya kabiri mu ibarowa yandikiye abanyakorinti. Twirinde kandi kuba twabangukirwa no gushinja abandi niba atari twe twugarije. Uko biri kose, Imana ni nkuru kandi uyizera ntazakorwa n'isoni bibaho. Irakarama