ICYUMWERU CYA GATANU MU BYUMWERU BISANZWE
08 gashyantare 2009 umwaka B
Yobu 7,1-4.6-7
1Kor 9,16-19.22-23
Mk 1,29-39
Ivanjiri y'iki cyumeru iratwereka Yezu mu butumwa bwe. Ni ivanjiri dushobora kwigiraho kumenya gucunga ubutumwa dushinzwe ndetse n'ubuzima bwacu muri rusange. Duhereye natwe no ku ivanjiri y'icyumweru gishize. Yezu atangira umunsi we yigisha mu isengero, agakiza abarwayi, yagera imuhira cyangwa aho yatumiwe, mu gufungura agakomeza atanga ubutumwa bw'Ubwami bw'ijuru ari nako agaragaza mu bikorwa ko ineza n'impuhwe by'Imana Se byasesekaye mu isi kabone n'ubwo yaba ituwemo na Sekibi n'abambari bayo aribo roho mbi. Ikindi kiranga ubutumwa bwa Yezu na gahunda ye y'umurimo ni akanya afata ko gusenga ngo akomeze gusabana na Se. Birumvikana ko, nyuma yo kubona ineza Yezu yakoraga n'uburyo yigishanyaga ubuhanga n'ububasha, abantu batangiye kumuyoboka ndetse bakumva ko nta handi yakwerekeza, ko yaguma iwabo maze bakagumya kuryoherwa n'ako gakiza. Yezu ariko abwira Simoni Peteo ati: reka twerekeze no mi yindi migi, naho tuhigishe ineza y'Imana. Isomo dukura muri iyi vanjiri ni ijambo dusanga mu ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye abanyakorinti aho avuga ati: kwigisha ivanjiri kuri jye ni inshingano si impamvu yo kwiyemera cyangwa gushaka ibihembo. Yungamo ati: ndiyimbire niba ntamamaje Ivanjiri, ngo ntagaze ineza Imana yangiriye. Ibi rero bisaba ibintu byibura bitatu. Icya mbere, ubukristu ni impano bukaba n'inshingano. Imana iradukunda bitagereranwa kandi yabigaragaje muri Kristu. Ni impano rero buri wese aronka ku buntu kuko ntacyo twabona twatanga ngo tugure ineza Imana idukunda. Ibi rero bisaba buri wese kuyumvamo inshingano yo kutarangana ingabire y'Imana imurimo cyangwa ngo yituramire yibwira ko byatunganye yashyikiriye. Ingingo ya kabiri ni uko icyo umugabo yitumye ahara agaharura. Yezu niwe uvuga ati: ntawe ushyira ikiganza ku mashini ihinga ngo anasubize amaso inyuma. Ivanjiri isaba kwihara dugaheka umusara tugakurira Yezu kandi tukabikora buri munsi. Si ibyo ku cyumweru gusa, ku munsi w'ibirori cyangwa igihe tuba dukitse imirimo yacu. Abaca imigani baravuga ngo uwo utaboneye mu byago, ntukamubone ibigori byeze. Ingingo ya gatatu idusaba kuba intwari no kubaho mu bwiyumanganye. Akenshi abakristu bakunze kugwa mu gishuko two kwitiranya ubuhamya bw'Ivanjiri no kwivuga ibigwi. Uwamamaza inkuru y'Imana aba ari itara rimurikira abandi kuko nawe aba yarahuye kuri Kristu Rumuri rw'isi. Kuba rero azi ko urumuri atanga atari urwe bituma yicisha bugufi ngo hato adakingiriza abandi aho kubona aho Imana ganje bakaba babona gusa ibikorwa akenshi na kenshi twiyitirira kandi wenda biba ari nta n'ireme rifite. Ikindi bimusaba ni ukugira umuhate. Gutwara itara rimurikira abandi bidusaba kutarangara no kutarambirwa. Ibi Yezu azabisubiramo kenshi mu migani n'inyigisho bisobanura ihindukira ry'Umwana w'Imana. Ati: arahirwa umugaragu shebuja azasanga ari maso kandi atarakeneshe abo mu rugo. Natwe rero dushobora kwigira kuri gahunda y'umurimo ya Yezu, tugatunganya ubutumwa bacu, bambe tukabaho twakira ineza ya Nyagasani kandi tunayimenyekanisha aho dutuye. Ibi nta kindi bisaba uretse guhora turangamiye Kristu mu isengesho, tugatungwa n'amasakaramentu ye cyane cyane iry'imbabazi na Ukaristiya bityo tugakunda tukabona imbaraga zo kwamamaza ubutitsa ineza Imana idahwema kutugirira ari nako tuyisangiza bose ngo hato hatagira ucikanwa. Buri wese kandi icyo yakora ntikibuze kuko imyaka yeze ni myinshi mu gihe abasaruzi bakiri bake.