ICYUMWERU CYA GATATU CY'ADIVENTI
14 ukuboza 2008 umwaka B
Iz 61,1-2.10-11
1Tes 5,16-24
Yh 1,6-8.19-28
Icyumweru cya gatatu cy'Adiventi kiragaruka ku nyigisho ya Yohani Batisita idusaba gutegura inzira ya Nyagasani. Yohani Batisita atangira abwira abamubazaga uwo ari we ko atari Kristu, ntabe Elia; ati ndi ijwi rirangura ryibutsa abantu gutegura inzira za Nyagsani. Yohani ni umuhamya w'Urumuri rwa Kristu kugira ngo abantu bashobore kuronka agakiza. Ng'iyi impamvu itima iki cyumweru kwita icyumweru k'ibyishimo kuko Umucunguzi ari bugufi, ndetse ari rwa gati muri twe kandi araturuta twese ndetse nta n'ububasha dufite bwo gufungura udushumi tw'inkweto ze. Ibi bisobanura ko ububasha bwe burenze kure ubw'umuntu usanzwe kandi ni mu gihe kuko ni Imana. Iki gisubizo cya Yohani cyadufasha gutegura neza umunsi mukuru wa Noheli ndetse cyanadufasha gushyira ubuzima bwacu ku murungo. Yohani ntiyanga kuvuga uwo ari we kuko azi neza ko agaciro k'ubuzima karenze kure umurimo twaba dukora. Uri umuntu. Si igitangaza kuba ari we kuko ku isi hari abantu benshi cyane. Uri umugabo mu rugo. Abitwa abagabo ni benshi kubyitwa gusa nta gaciro kadasanzwe bitanga. Uri umufundi, umubaji, ingenyeri... ubwabyo sibyo biguha ahagiro mu bandi. Itaburiya ya muganga ntiyayijyana mu misa nk'uko imyambaro ya padiri atayijyana guhaha imboga. Icya mbere cyo yaba asuzunguje umurimo akora, icya kabiri si itaburiya cyangwa igishura kikugira uwo uri we: ni Imana iduha agaciro kandi yarakanduhaye muri Kristu waducunguye. Icyo tugomba kumenya cyo nuko padiri aba padiri aho ari hose, umubyeyi nawe bikaba uko, umuganga kimwe n'umwarimu imirimo bakora ntirangirire gusa mu ishuri cyangwa ku ivuriro. Bitari ibyo, umurimo dukora waba nk'ikigote twikinga cyangwa ya ntero y'umwami w'abidishyi, uyu wari watuyemo uruhu rw'inyamaswa yibwira ko rumubereye maze bakajyaho bakwamwogeza nawe akibwira ako aganje kugeza igihe rumwumiyeho rukamuboha. Iyo Yohani Batisita asubiza ngo oya si ndi Kristu aba atubuza kugwa mu mutego w'umwami w'abidishyi ngo twibwire ko ubwo turi muganga, umuyobozi, chef runaka bihagije kubivuga maze bose bakatumenya. Oya ntabwo ari twe Kristu, Umucunguzi ni undi si jyewe. Jyewe ndi ijwi rumvikana riteguza inzira za Nyagasani. Mu rugo rwanjye sijye kampara ngo nibeshye ngo ntariho abandi ntibaramuka. Ubeshaho ni umwe gusa, ni Yezu Nyirubugingo; ku kazi sinibwire ko ntabonetse katakorwa kuko nk'aha mpumbirije haba bahonetse undi kandi ufite ubushobozi. Ariko kuba ijwi riranga aho Imana igaje haba iwanjye mu mutima, mu rugo rwanjye, mu baturanyi, ku kazi, mu kabari cyangwa kuri stade nagiye kwidagadura, aha rwose ndi rudasimburwa kuko Imana izakenera ijwi ryanjye ngo yigaragarize abayo, izakenera ijwi ryanjye ngo yiganirize abandi, izakenera ibirenge byanjye ngo ibashe kugenda no kugera ku bayo. Aha rwose ni jye jyenyine uzerekana ko Imana ari isoko y'ibyishimo nyabyo kandi ko mui Yezu ari ho honyine turonkera agakiza kuzuye. Ubu nibwo buryo tuzaba abagamya ba Nyagasani, ubuzima bwacu bukagira agaciro nyako. Ibi ndetse byatuma duhanika ijwi nka Mariya tuaririmba ko Ushoborabyose yadukoreye ibintu by'agatangaza kuko Izina rye ni ritagatifu. Mu minsi rero isigaye ngo duhimbaze umunsi wa Kristu, mureke twiyake ibyatuma twibeshya tukibwira ko turi abacunguzi, ahubwo dufate umwanya wacu wo kuba ijwi riranga aho Imana iganje.