samedi 15 janvier 2011

ICYUMWERU CYA KABIRI MU BYUMWERU BISANZWE 2011A

ICYUMWERU CYA KABIRI MU BYUMWERU BISANZWE

16 mutarama 2011 umwaka A


 


 


 

Iz 49,3.5-6

1Kor 1,1-3

Yh 1,29-34

«Dore Ntama w'Imana ugiye gukuraho icyaha cy'isi. Naramwiboneye ubwanjye kandi ndahamya ko ari we Mwana w'Imana». Nyuma y'umunsi w'ukwigaragaza kwa Nyagasani n'uwa batisimu ye, twahimbaje mu minsi ishize, Yohani umwanditsi w'ivanjiri arongera kudufasha kumenya Yezu. Ni Ntama w'Imana ugiye gukuraho icyaha cy'isi. Birahurirana n'ubuhanuzi bw'Izayi buri mu isomo rya mbere: nakugeneye kuba urumuri rw'amahanga, kugirango umukiro wanjye asakare ku mpera z'isi. Ngiryo ijambo abantu bari bakeneye ko babonye umukiza ubazaniye urumuri kugirango boye guhera mu icuraburindi. Mu mvugo ya bibiliya, Ntama w'Imana itwibutsa incungu yikoreraga ibyaha by'umuryango wa Isiraheli mu muhango wo kwicuza bitaga Yom Kippur. Yezu ni intama nyakuri yemeye kwikorera ibyaha byacu, yemeye guhangara umusaraba, kugirango turonke ukuri, umucyo n'ubuntu by'Imana. Yezu ariko si ya ntama yo mu isezerano rya kera boheraga mu ijyangwa ngo izagwe ku gasi itwaye ibyaha by'abayisiraheri, ni Imana, uwo Roho yamanukiyeho akamugumaho. Navuga nti ntibizoroha nkuko iyo mvugo nyiheruka i Rwanda. Ntibizoroha niba Imana ubwayo, yo yagombye kuduhanira ubugome tuyigirira n'ubwo tugirira abayo n'ibiremwa byayo, yemera kuba ariyo iryozwa umwenda wacu. Ntibizoroha kuko nta cyaha, nta gahinda, nta maganya, nta nabi byagombye kongera kubaho kuko byose Ntama nyakuri yabigize ibye. Ngiyo ineza n'amahoro Pawulo mutagatifu yatwifurizaga mu rwandiko yoherereje abanyakorinti. Imyaka ishize ari hafi ibihumbi bibiri, iyi nkuru itangajwe, nyamara inabi, urugomo, icyaha ntaho byagiye, ndetse hari n'uwakeka ko byiyongereye. Hari n'aho tugeza iyo twugarije n'amage y'ubu buzima n'uruhurirane rw'ibibazo tukibwira ko Imana yadutereranye cyangwa iturebera. Yaba se yarahinduye isura itakiri Inyambabazi n'Inyampuhwe? Yaba se ikeneye ikindi gitambo gisubye icya Yezu Ntama yakuyeho ibyaha by'isi? Imana ntaho ijya kandi n'ijambo ryayo rihoraho n'ukuri kwayo ntiguhwema kwigaragaza. Ikibura si ugukizwa, ahubwo ni ukwemera ko dushobora gukira. Icyo dukennye mu isi si abaganga n'abatangabuhamya, ahubwo ni ukumenya Uwo Roho yamanukiye kuko ari gusa ushobora kudukiza. Yohani intumwa aratubwira ati: dore uje gukuraho icyaha. Yezu agambiriye gukiza icyaha cyo gitera inabi, inabi igakurura urugomo narwo rukarembuza urupfu. Aje kwereka abantu ko icumi bajya inama baruta ijana barasana. Aje kurandura muri twe imizi y'ibyaha no gukwiza hose urumuri ry'ineza. Aje kutwigisha natwe kwikorera imibabaro n'akaga by'isi. Nta buryo tuzacogoza amagorwa y'isi niba hatabonetse ubufatanye "solidarité", kwihara "sacrifice", kwitsinda "maîtrise de soi", ubutabera "justice", mbese nk'uko Pawulo mutagatifu abitubwira «Kristu nabaturemo mubikesha ukwemera; mushore imizi mu rukundo, murushingemo n'imiganda» (Ef 3,17). Ndababwiza ukuri tubayeho gutya, inabi yashira, agahinda tukakamarana, ibyago tukabisangira, bamwe ntibarire abandi baririmba, cyangwa ngo hamwe barware indwara zo kurya byinshi abandi barwaye izo kurya ubusa. Ijambo rya Yezu ntirizabura abaryitabira, ariko ntibagombye kuba ba nyakamwe ngo dukeke ko guhemuka, gutatira igihango cyane cyane ku bashakanye, kwiyandarika, kwiheba, gusumbirizwa n'ubukene bitera kwitesha agaciro n'izindi ngeso zeze, ari byo byatsinze. Oya Kristu Ntama w'Imana yaratsinze kandi n'abamwemera bazatsinda. Gusa rero inzira ni umusaraba. Inema n'amahoro dukesha umwami wacu Yezu Kristu bihorane namwe.

Rechercher dans ce blog

umuryango wa Thomas

umuryango wa Thomas

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI N'URUNGANO

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

MUSENYERI ASURA ABARWAYI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura abarwayi

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
musenyeri asura Villa Samuel

VSITE PASTORALE

VSITE PASTORALE
MUSENYERI ARAMUTSA UBUYOBOZI

VISITE PASTORALE

VISITE PASTORALE
ORCHESTRE Y'ISHURI RYISUMBUYE

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribanza

visite pastorale

visite pastorale
ishuri ribaza

visita pastorale

visita pastorale

visite pastorale

visite pastorale
imbaga yari yaje gusanganira musenyeri

Visite pastorale

Visite pastorale
abana n'abakateshisti

Visite pastorale

Visite pastorale
UMUTAMBAGIRO W'ABANA

Visite pastorale

Visite pastorale
accueil

ordination dell'abbé Claude Mutabazi

ordination dell'abbé Claude Mutabazi
foto y'abavandimwe

amafoto

amafoto
ishusho ya Bikira Mariya

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
igitoki cya poyo

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'ibijumba

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
umurima w'amasaka

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
ubusitani

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
amwe mu mazu y'i Kigali

amafoto yo mu Rwanda

amafoto yo mu Rwanda
abana b'i Kiruhura mu missa

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini2008

Corpus Domini2008
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini

Corpus Domini
umutambagiro

Corpus Domini 2008

Corpus Domini 2008
inkongoro

ikirugu

ikirugu
P Santa Maria Assunta in Gagliano

IKIRUGU

IKIRUGU

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI

YOZEFU YAKIRA MARIYA NG BABANE NYUMA Y'IBONEKERWA MU NZOZI
SPELLO (UMBRIA)

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU

ABAKRISTU BITEGURA UMUNSI MUKURU 'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
GAGLIANO YA CATANZARO

URUBYIRUKO

URUBYIRUKO
PARUWASE YITIRIWE BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

kiriziya ya mut Patero i Roma

kiriziya ya mut Patero i Roma

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

COLOSEO: AHO ABAKRISTU BA MBERE BAHOWE IMANA

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

ITAMBAGIZA RY'ISAKARAMENTU RITAGATIFU MURI PARUWASE YA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU
GAGLIANO MURI CATANZARO

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

MURI PARUWASE HABA UMUSABANO N'ABAKRISTU

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI

UBUSITANI BWO MURI LETA YA VATIVANI
ROMA

SANCTUAIRE DE SAN AMBROISE

SANCTUAIRE DE SAN  AMBROISE
GUBBIO (UMBRIA)

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO

BASILIKA YA MUTAGATIFU FRANSISIKO
ASSISI (UMBRIA)

Archives du blog

Powered By Blogger

ikaze

mbifurije ikaze. Ndifuza gusangira namwe ibitekerezo cyane cyane ibijyanye n'ukwemera, inama zinyuranye mu myitwarire, utuntu n'utundi,... Imana ibahe umugisha.

ERMO DELLE CARCERI

ERMO DELLE CARCERI
ASSISI

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana

abapadiri mu gitambo cya missa bishimira Imana
orduantion dell'Abbé Claude Matabazi

ermo si San Vitaliano

ermo si San Vitaliano

Caserta

Caserta

reggia di Caserta

reggia di Caserta

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

Ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere

ukarisitiya ya mbere