ICYUMWERU CYA KABIRI MU BYUMWERU BISANZWE
16 mutarama 2011 umwaka A
Iz 49,3.5-6
1Kor 1,1-3
Yh 1,29-34
«Dore Ntama w'Imana ugiye gukuraho icyaha cy'isi. Naramwiboneye ubwanjye kandi ndahamya ko ari we Mwana w'Imana». Nyuma y'umunsi w'ukwigaragaza kwa Nyagasani n'uwa batisimu ye, twahimbaje mu minsi ishize, Yohani umwanditsi w'ivanjiri arongera kudufasha kumenya Yezu. Ni Ntama w'Imana ugiye gukuraho icyaha cy'isi. Birahurirana n'ubuhanuzi bw'Izayi buri mu isomo rya mbere: nakugeneye kuba urumuri rw'amahanga, kugirango umukiro wanjye asakare ku mpera z'isi. Ngiryo ijambo abantu bari bakeneye ko babonye umukiza ubazaniye urumuri kugirango boye guhera mu icuraburindi. Mu mvugo ya bibiliya, Ntama w'Imana itwibutsa incungu yikoreraga ibyaha by'umuryango wa Isiraheli mu muhango wo kwicuza bitaga Yom Kippur. Yezu ni intama nyakuri yemeye kwikorera ibyaha byacu, yemeye guhangara umusaraba, kugirango turonke ukuri, umucyo n'ubuntu by'Imana. Yezu ariko si ya ntama yo mu isezerano rya kera boheraga mu ijyangwa ngo izagwe ku gasi itwaye ibyaha by'abayisiraheri, ni Imana, uwo Roho yamanukiyeho akamugumaho. Navuga nti ntibizoroha nkuko iyo mvugo nyiheruka i Rwanda. Ntibizoroha niba Imana ubwayo, yo yagombye kuduhanira ubugome tuyigirira n'ubwo tugirira abayo n'ibiremwa byayo, yemera kuba ariyo iryozwa umwenda wacu. Ntibizoroha kuko nta cyaha, nta gahinda, nta maganya, nta nabi byagombye kongera kubaho kuko byose Ntama nyakuri yabigize ibye. Ngiyo ineza n'amahoro Pawulo mutagatifu yatwifurizaga mu rwandiko yoherereje abanyakorinti. Imyaka ishize ari hafi ibihumbi bibiri, iyi nkuru itangajwe, nyamara inabi, urugomo, icyaha ntaho byagiye, ndetse hari n'uwakeka ko byiyongereye. Hari n'aho tugeza iyo twugarije n'amage y'ubu buzima n'uruhurirane rw'ibibazo tukibwira ko Imana yadutereranye cyangwa iturebera. Yaba se yarahinduye isura itakiri Inyambabazi n'Inyampuhwe? Yaba se ikeneye ikindi gitambo gisubye icya Yezu Ntama yakuyeho ibyaha by'isi? Imana ntaho ijya kandi n'ijambo ryayo rihoraho n'ukuri kwayo ntiguhwema kwigaragaza. Ikibura si ugukizwa, ahubwo ni ukwemera ko dushobora gukira. Icyo dukennye mu isi si abaganga n'abatangabuhamya, ahubwo ni ukumenya Uwo Roho yamanukiye kuko ari gusa ushobora kudukiza. Yohani intumwa aratubwira ati: dore uje gukuraho icyaha. Yezu agambiriye gukiza icyaha cyo gitera inabi, inabi igakurura urugomo narwo rukarembuza urupfu. Aje kwereka abantu ko icumi bajya inama baruta ijana barasana. Aje kurandura muri twe imizi y'ibyaha no gukwiza hose urumuri ry'ineza. Aje kutwigisha natwe kwikorera imibabaro n'akaga by'isi. Nta buryo tuzacogoza amagorwa y'isi niba hatabonetse ubufatanye "solidarité", kwihara "sacrifice", kwitsinda "maîtrise de soi", ubutabera "justice", mbese nk'uko Pawulo mutagatifu abitubwira «Kristu nabaturemo mubikesha ukwemera; mushore imizi mu rukundo, murushingemo n'imiganda» (Ef 3,17). Ndababwiza ukuri tubayeho gutya, inabi yashira, agahinda tukakamarana, ibyago tukabisangira, bamwe ntibarire abandi baririmba, cyangwa ngo hamwe barware indwara zo kurya byinshi abandi barwaye izo kurya ubusa. Ijambo rya Yezu ntirizabura abaryitabira, ariko ntibagombye kuba ba nyakamwe ngo dukeke ko guhemuka, gutatira igihango cyane cyane ku bashakanye, kwiyandarika, kwiheba, gusumbirizwa n'ubukene bitera kwitesha agaciro n'izindi ngeso zeze, ari byo byatsinze. Oya Kristu Ntama w'Imana yaratsinze kandi n'abamwemera bazatsinda. Gusa rero inzira ni umusaraba. Inema n'amahoro dukesha umwami wacu Yezu Kristu bihorane namwe.