UMUNSI MUKURU WA PASIKA YA NYAGASANI
23 werurwe 2008 Umwaka A
Int 10,34.37-43
Kol 3,1-4
Yh 20,1-9
Kristu yazutse allelluya! Ngiyo inkuru nziza kiriziya ihimbaza uyu munsi. Amasomo matagatifu aradufasha kuzirikana uburyo abagore n'intumwa bakiriye iyo nkuru. Hari uwakeka ko ari iyo bihimbiye nk'uko abakuru b'abafarizayi bari babibwiye Pilato ngo bashyireho abarinzi hato abantu batazaza bakiba umurambo, maze bagahimba ko yazutse (Mt 27,62-66). Uko abigishwa bitwaye mu ifatwa rya Yezu, birahagije ngo twumve ko atari bo bwari gucya bajya guhimba ko yazutse. Kandi n'aho amariye kuzuka, Yezu yiyeretse abigishwa be ngo abamare gushidikanya; Tomasi niwe wari watinze kwemera kuko yari akeneye kubanza akirebera. Nibyo koko Kristu yarazutse kandi inkuru y'izuka twayigereranya na BIG BANG abahanga bakoresha iyo bagenekereza uko ibituye isi byatangiye. Inkuru y'izuka yabaye kimomo kandi yarogeye ku buryo n'ubu ikiri nshyashya k'iyaraye ibaye. Mutagatifu Agustini niwe uvuga ati guhamya ko Yezu yapfuye si ikintu gikomeye kuko amateka y'abapagani arabihamya. Ariko kwemera ko yazutse ni umurimo w'abakristu. Kuko izuka ni ishingiro ry'ukwemera kwacu. Ubuzima bwa Kristu, ibyo yavuze n'ibyo yakoze byuzurizwa mu izuka rye. Amizero y'isi nshya n'ijuru bishya byigaragariza mu izuka. Imbaraga zo guharanira ingoma y'ijuru n'ubutabera bwayo, tuzibonera mu izuka rya Kristu, kuko ni muzima kandi abamwemera bazabaho iteka hamwe nawe. Abanyarwanda baca umugani ngo ikibura bakarya ni umunyu n'itabi; ku bakristu izuka rya Kristu ribuze, usibye no kubirira aho, ahubwo ntitwanaramuka: ni byose muri kriziya kuko ni gihamya y'urukundo Imana idukunda. Si uko tubivuga cyangwa Kiriziya ibyamamaza, ahubwo izuka ubwaryo niryo riduha imbaraga zo kubaho no kwamamaza ineza ya Nyagasani.
Mu nzu hari amatara ane yahoraga acanye bityo abayituye bakanezezwa n'umucyo wayo. Ayo matara yitwaga Mahoro, Kwemera, Rukundo na Kwizera. Rimwe, Mahoro abwira bagenzi be ati ibyo kumurika sinkibishoboye kuko abantu batakimborera ka peteroli kandi uko mbibona basa n'ababikora nkana; aho bukera nzazima buheriheri. Habaye hadaciye kabiri, Mahoro arahwekera nk'uko yari yabyivugiye. Bidatinza na Kwemera atera mu rya Rukundo, ati abantu ntibakinkeneye ku buryo numva ngomba kuzima kuko urumuri rwanjye rusa no gucurangira abahetsi. Kwemera yabaye atararangiza kuvuga, akayaga kaba karahutereye maze urumuri rwa Kwemera ruba rurazimye. Rukundo ngo abone ibibaye arashavura cyane, atangira kuganya, ati nanjye ndumva nta mpamvu yo gukomeza kuvunwa n'ubusa. Abantu ntibacyumva akamaro kanjye. Bahisemo kwangana, jyewe bantera umugongo. Urumuri rwa Rukundo rwabaye rukizima, muri ya nzu hinjiramo umwana muto maze akuka umutima abonye umwijima wari uyirimo. Atangira kurira abaza impamvu amatara hafi ya yose yari yazimye kandi yagombye kuba amurika. Nuko Kwizera agira ishavu, arahindukira abwira uwo mana ati humura wirira ndahari kandi n'umvasha turacana n'ayandi atatu yari yazimye. Umwana afata itara ryari ricyaka, akongeza ayandi maze umucyo urongera ataha muri ya nzu. Nyagasani Yezu, ni wowe kwizera kwacu, dufashe twoye kuzimya ukwizera wabuganije mu mitima yacu. Ha buri wese kuba nk'uriya mwana, ushobora kwinjira agacanira abandi urukundo, ukwemera n'amahoro, zo mbuto z'izuka ryawe. Ibi kandi byatuma duhamya ko hirya y'imibabaro n'amage y'iyi si Yezu yadufunguriye umuryango ugana mu buzima nyabwo. Mugire mwese umunsi mwiza kandi ineza ya Kristu wazutse ibana namwe iteka.