UMUNSI MUKURU W'ISAKARAMENTU RITAGATIFU
06 kamena 2010 umwaka C
Intg 14,18-20
1Kor 11,23-26
Lk 9,11-17
Turahimbaza umunsi w'Isakaramentu ritagatifu. Umwe mu minsi mikuru yitabirwa cyane: ingoma ziravuga, turatambagira, indabo ziba ari zose, abantu baba bakeye baseka... muri rusange ni umunsi rwose w'abemera. Amasomo ya none aragaruka ku mwanya w'Ukarisitiya mu buzima bw'abemera. Pawulo mutagatifu ati: ibyo mbabwira ni ibyo nanjye nabwiwe ko Yezu araye ari budupfire yabwiye abigishwa be ati iki ni umubiri wanjye, nimwakire murye; aya ni amaraso yanjye, nimwakire munywe kandi ibi mujye mubikora bibe urwibutso rwanjye. Kuva burya kugeza ubu, nta kindi kiriziya ikora uretse kwibutsa urupfu rwa Yezu. Ibi kandi birumvikana kuko ubuzima bwose bwa kiriziya bushingiye kuri cya gitambo. Ineza dukesha Imana si iyo twihimbira. Ni urwibutso rw'ibyo Imana yifuje ko tuyigiraho ngo tuyimenye, tumenye ko idukunda kandi natwe tiyigireho gukundana. Ariko na none iyo dukora urwibitso rw'ibyo Yezu yaturaze, si ugusubira inyuma mu mateka ngo tube twavuga ngo kera habayeho.... Ni uburyo bwo gutuma ukwemera kwacu kudahora mu mihango ngusa. Ngo usange icyaha kiba icyo kurya inyama kuwa gatanu mutagatifu kandi iyo ndyo itanakibukwa mu ngo za benshi. Ukwemera si ugutonda ku kiriziya kandi umutima wacu wibereye ahandi ngo hato tudasiba missa wenda tuyumva tudahari. Ukwemera si ukwibutsa Yezu nk'abigishwa ngo asezerere abantu bajye kwirwanaho kuko twebwe tutanabirota kubafungurira dore ko natwe ari ntako twimereye. Ukwemera si umuhango ahubwo ni ubuzima. "Mwakire murye, mwakire munywe" ni amagambo akomeye kuko atuma twigiramo ubuzima bw'Imana. Ikindi kandi aduhamagarira guhora twibuka icyo gikorwa. Kugeza igihe Yezu azahindukirira, hagomba kuboneka abamwemera bahora bibutsa mu izina rye ibyo yavuze n'ibyo yakoze. Ni umurimo rero ukomeye kuko isi ikeneye kuhora yumva ko hari isezerano rishya Yezu yakoze ryo kuyicungura; igomba kumva ko abantu bagomba kwitabwaho, hakabonerwa ikicaro, bakabwira ijambo ry'agakiza kandi bagahabwa umugati ubamara inzara yaba iya roho cyangwa iy'umubiri. Ukwemera ni ukwizera ko niba tudahereye mu kuguna, ibyo dutunze byahaza bose kabone niyo yaba ari amafi abiri n'imigati iatanu. Ukwemera ni ukudaheza umuco maze iteka hakaboneka uburyo bwo gusubira mu magambo ya Yezu. Ukwemera ni uguharanira ko abanu bose babona ikibatungira roho n'umubiri kuko nicyo ineza y'Imana igamije. Ng'uko twifuza gutamabagiza Yezu mu mitima yacu no mu ngo zacu. Tukamwereka hose cyane cyane abakeneye kumva ijambo rye no gukizwa. Tukamwiyereka mu isenegsho ryo gushimira nk'iryo umusaserdoti MELKISEDEKI yatuye ashimira Imana kubera umugaragu wayo Abrahamu. Si ngombwa amagambo menshi kuko Ukaristiya irisobanura. Erega n'abigisha bar bisubiriye iwabo Emmaus burya bari banyuze byo kwinginga Yezu ngo yoye kugenda ngo ahubwo agumane nabo. Natwe rero tumwinginge agumane natwe, twoye kumwibutsa kuhura rubanda cyangwa ngo tube ari twe tubikora. Niyo twaba ntacyo dufite tugabura wenda twashimishwa no kumva Yezu atubwira ati: nimwicaze rubanda, mubagabanye ineza yanjye. Cyangwa ati: nimusakume ibyasigaye hato hatagira ibipfa ubusa.
Imana iragahorana ikuzo n'ibisingizo ubi n'iteka ryose. Amina.