ICYUMWERU CYA 26 MU BYUMWERU BISANZWE
28 ukwakira 2008 umwaka A
Ez 18,25-28
Fil 2,1-11
Mt 21,28-32
Yezu akomeje kuducira imigani ngo dusobanukire neza inshingano z'ubukristu bwacu. Nyuma y'umugani w'abakozi bataziye igihe bakarenga bagahembwa kimwe, kuri iki cyumeru Yezu araducira umugani w'abana babiri umubyeyi asaba ngo bajye gukora mu muzabibu, umwe akajyayo undi akanga. Igitangaje cy'uyu mugani, uwanze ntiyeruye ati: ntaho ngiye kimwe nuko uwemeye nawe atabivuze neza ati: ngiyeyo. Uwa mbere yarabanje ati: rwose mubyeyi ndaje ngende, ariko yicira indi nzira ntiyajya mu kazi yari yemeye. Uwa kabiri we yaratsembye ati: sinjyayo. Nyuma ngo aribaza ahindura gahunda. Ese buriya uriya mubyeyi uretse gusigarana akabazo ku misubirize y'abana be, yakiriye ate iriya myitwarire idasobanutse y'umwana wa mbere wamubeshye ngo aramwumviye ariko nta gire icyo akora? Ariko se buriya nta bandi bana wenda yari afite ngo abatume bamwumvire nta pfunwe kuko bazi ko ibyo bavunikira ari ibyabo? Nibwira ko kumva umugani wa Yezu dushakisha uko twawubyaza ibisobanuro byumvika bijyana n'igishuko cyo kureba uko twebwe tutabarirwa mu bo uwo mugani ureba. Abana rero ni babiri: ushyuhaguzwa ngo rwose ndaje ngende ariko akibera iyo, n'undi ubanza kwipfayonza ariko akaza kwibaza agasanga yakosheje akisubiraho kandi koko inama irakuka si akabande. Icyumvikana muri uyu mugani ni ijambo Yezu abwira abafarizayi, abakuru b'umuryango n'abasaserdoti ati: kandi muzahora muri ayo, indaya n'abanyabyaha bazabatanga mu bwami bw'ijuru. Impamvu nta yindi, si uko ari indaya kuko si umurimo uhesha Imana ikuzo, si uko abanyabyaha bafite ikibari k'inzira y'ubusamo nka kumwe mu bihugu bya kize, abarwaye indwara zidakira (maladies chroniques) baba bemerewe imiti y'ubuntu cyangwa umubyeyi utwite adatora umurongo, si uko banyuze Yezu byo kubona abikundiye gusa. Impamvu Yezu arayisobanura. Ngo bo bumvise ijambo rya Yohani Batisita maze barahinduka. Ariko se abafarizayi, abakuru b'umuryango n'abasaserdoti bo bazira iki? Ni iki kibatera kunangira umutima koko? Iyi ndwara se yaba yaravuwe igakira ndetse igacika burundu nka kokorishe njya numva cyangwa na nubu iricyakora ishyano? Mbere yo guca uyu mugani, Yezu yabanje kuvuma igiti cy'umutini, iki ngo cyazize ko aho gutanga imbuto cyari cyuzuye gusa amababi. Si ibi se nyine tuzazira, kuba turi aho dutohagiye muri Kiriziya y'Imana, ingabire n'inema twararunze ariko nta kabuto wadusangana, ari amababi gusa: amagambo menshi, za diplomes, amafaranga, uburanga, inseko n'indeshyo,... Ibi ariko biba ibibabi iyo tutabibyaje umusaruro. Ubundi ziba ari ingabire zagombye kubyazwa umusaruro ndetse utubutse aka wa mugani w'umubibyi. Abafarizayi rero kimwe na bene wabo nta kindi babuze uretse ubushake. Ibi ndetse bizatuma Yezu ababwira adaciye ku ruhande ati: Ingoma y'ijuru bazayibambura ihabwe abandi bafite ubushake bwo kuyikorera. Ndetse azungamo ati: abazaba barahawe byinshi bazabazwa byinsi, ngo bazakubitwa nyinshi kuko bazaba barirengagije nkana gukora ugushaka kw'Imana. Icyo tugomba kujya twibuka ni uko gahunda y'Imana idacungira gusa ku bushake bwacu. Twabishaka tutabishaka, twatanga umusanzu wacu cyangwa twatobera abandi, Imana ifite uburyo butabarika bwo kugera ku ntego yayo. Gusa nyine ubanza tuyididinza uko aka wa mwana w'ikirara, irihangana bidasanzwe kandi iradutegereza, ngo hato itagira n'umwe izimiza. Ng'iyi impamvu yonyine kandi si nto, Imana izaturinda, ndetse iza no kudushakisha, ikaba yaremeye gutanga Umwana wayo ngo utwitwangire. Inzira yanyuze si iyindi, ni iyo kumvira kugenza ndetse ku rupfu rw'umusaraba. uzagabana umurage w'ingoma y'Imana rero nta kindi asabwa kitari ukwumvira nk'uko Kristu yabikoze. Nta n'ikindi twakwitwaza cyazadukiza uretse nyine kunyura inzira Kristu yanyuze. Ttabikoze twazamera Ntidukeke kandi ko aya magambo yashimishije abafarizayi na bene wabo; habe na mba kuko barushagaho kubisha. Ese wowe waba usaziye mu Kiriziya, ituro uritanga batagutose cyangwa ngo urindire kubibwirizwa n'uko hari uwo ugomba guhagararira, ukaba witabira imiryango remezo n'ibindi biterane bya Kiriziya, uhambwa amasakaramentu, ndetse unafite izindi nshingano muri pauwase yawe, maze ugahsimisha no kumva ngo bariya ba ruharwa, batagera mu kiriziya, batanahafite umwanya (niba atari twebwe twahabaciye), aba ndetse no muri buzima busanzwe bahisemo kwishingira utuduka ahitaruye abandi, abo koko bashobora bate kuza nkuntwarira umwanya. Ibi rero si ibanga ahubwo ni intambara y'ubuzima kandi ubizima bw'iteka. inyigisho ya none itukubite akanyafu maze twoye kuzarya iminwa cyangwa ngo tuzahezwe hanze umunsi Umwana w'Umuntu azazira kugororera abeeye kujya gukora mu muzabibu wa Se.