ICYUMWERU CYA KANE CY'IGISIBO
22 werurwe 2009 umwaka B
2 Matek 36,14-16.19-23
Ef 2,4-10
Yh 3,14-21
Turagenda dusatira gahoro gahoro umunsi mukuru wa Pasika. Birumvikana ko imyiteguro tuyijyanye niba twaragiye twihatira kugendana na Kristu. Tugahagurukana nawe mu butayu, akadufasha gutere umuzosi cyangwa ka gasozi iwacu twita simpara batisimu, ingorane z'ubuzima zatuzahaza akatwiyereka mu rumuri rw'umucyo we maze akadusukura ngo dukunde koko tube ingoro ye, yisange iwacu aho. Ubwo kandi twaba tutangiye kuvuka bundi bushya nk'uko Yezu yabisabaga Nikodemo. Ati: niba utavutse bndi bushya ntushobora kugera mu bwami bw'ijuru. Ibi kandi si ikiganiro nk'ibi dusanzwe dukora dukirutse imirimo cyangwa dutebya. Ni koko Imana yakunze isi bigeza aho itwoherereza Umwana wayo ngo umwumvira yoye kuzacibwa ahubwo azagire ubugingo bw'iteka. ibi rero bisaba guhindura imyumvire kandi bikaba bireba buri wese. Twibuke ko Nikodemu yari inzobere, ndetse ubanza ari yo mpamvu yatinze kumva imvugo ya Yezu. Imana yerereje Umwana wayo nk'uko mu isezerano rya kera Musa yari yarakoze inzoka y'umuringa maze akayimanika ahirengeye ngo uzajya aribwa n'inzoka z'ubumara ajye ayireba kugira ngo akire. Ubumara Kristu adukiza si ubundi ni ubw'icyaha n'ingaruka zacyo arizo kubaho mu mwijima bitugusha mu rupfu, uru rw'iteka. aha kandi Yezu arakoresha amagambo asobanutse ati: ugendera mu cyaha ahunga urumuri ngo ibikorwa bye bitavaho bigaragara. Agahitamo kwihisha, kububa no kwibana. Naho ukora ibikorwa byiza agendera mu mucyo, atari ukugira ngo yiyerekane cyangwa yiyamamaze, ahubwo kuko aba yumva akeye, ntacyi yishisha kandi ibikorwa bye abikorera mu Mana. Erega ni ibi Pwulo intumwa asubanura aho atubwira ko Imana ari inyampuhwe, yo yemeye gutanga Umwana wayo ngo iducungure, twe twari twarapfuye kubera ibyaha. Muri Kristu yatwicaje mu ijuru kubera urukundo idukunda. Urwo rukondo nirwo Imana ishaka kutwigisha ikoresheje ineza yayo. Reka turebe uko Imana itwigisha gukundana, mabe uko idukunda maze natwe turebeho dukundane, nibwo tuzaba tubaye abana bayo koko. Muri Bibiliya, tubona Imana itwigaragariza nk'urukundo umubyeyi w'umugabo akunda abana be. Urukundo rubarengera kandi rukabarasanira. Umugabo udahangayikishwa n'ubuzima bw'abo yabyaye yaba ari ntawe. Uru rukundo ariko rwirinda gupfukirana ubuzima bw'abana, rukabafasha gukura bafite ubwenge bwo kwihitiramo ikiboneye. Imana kandi igaragaa urukundo rwayo nk'urukundo umubyeyo w'umugore akunda abo yibarutse. Ni rwa rukundo rutuma amabere ashobora kwikora atonsa kuko umubyeyi hari icyo yikanze ku buzima bw'abana be. Ni urukundo rwumva rutarinze kubaza cyangwa kuvuga menshi. Uru rukundo Iman idukunda irutugaragazìriza ku buntu nk'uko ntawe uhitamo se uzamubyara cyangwa nyina. Urukundo rw'Imana kandi ni nk'ururanga abashakanye. Urukundu rusaba guhitamo, kudahemuka no kurwana ku nshingano z'ububano w'abashakanye. Uru rukundo rurangwa ndetse n'icyo nakwita gufuha kuko ukunda aba atinya kubura uwo akunda. Urukundo rw'Imana kandi rugaragarira mu bucuti. Aho ahanini urukundo rushingira ku bwumvikane n'ubusabane bidashingiye ku nyungu ahubwo k'umushyikirano w'abakundana. Izi ntera zose ziranga urukundo Imana rurangwa no kwitanga bigenda bikagera ku musaraba aho ushaka wese ashobora kurangamira ikimenyetso kidasubirwaho cy'ubuntu n'urukundo Imana yatugaragarije mu Mwana wayo. Ni hariya rero natwe tugomba kugez kugira twumve ko twavutse bundi bushya. Tubayeho kuir ubu buryo, Pasika ntakabuza twaba twayihimbaje. Tureke rero Iman itwiyoborere maze tuzashobore kuzukana na Kristu, tuvuke bundi bushya mu rukundo rwe bityo duhore turi abana b'urumuri.