ICYUMWERU CYA 14 MU BYUMWERU BISANZWE
8 nyakanga 2007 umwaka C
Iz 66,10-14c
Gal 6,14-18
Lk 10,1-12.17-20
Inkuru nziza y’iki cyumweru iratwibutsa ko Yezu yohereje abigishwa 72 ngo bajye kwigisha ko Ingoma y’Imana iri bugufi mu migi yendaga gucamo yerekeza i Yeruzalemu. Ivanjiri itubwira ko Yezu yabahaye amabwiriza yo kutagira ibyo bitwaza yaba amakanzu abiri, zaba inkweto zo guhindura, amafaranga n’ibindi. Yababujije kudata igihe baramukanya kandi ko nta kibazo bazagira kuko umukozi wese akwiye igihembo cye. Ikindi Yezu abibutsa ni ukwifuriza amahoro abo basanze. Ati niba ari inkunzi z’amahoro, amahoro yanyu azabasakaraho, niba kandi atari ko biri amahoro yanyu azabagarukira. Iyi vanjiri turayizi, tuzi ko abigishwa bagarutse bishimye kuko batunganyije umurimo neza kandi ko na roho mbi zabumviraga. Yezu ati ni byiza ariko si byo bya ngombwa. Ntimugomba gushimishwa ni uko roho mbi zibumvira, ahubwo mushimishwe ni uko amazina yanyu yanditswe mu ijuru. Ni ibi kandi Pawulo mutagatifu yandikiraga abanyagalati, ati nta kindi kishishikaza uretse umusaraba wa Kristu. Ndetse yungamo ko agendana mu mubiri we inguma za Kristu. Uwabatijwe wese aba yunze ubumwe na Kristu. Mbere yo kuzasangira nawe ikuzo cyangwa se kumva ko hari icyo ari cyo muri Kiriziya agomba no kugira uruhare mu kwamamaza iyo neza dukesha Imana. Si umwanya wo kwerekana ubwenge tuzi, kubangukirwa no kwirukana amashitani, gukoresha ikoranabuhanga n’ubundi bwenge bwatuma twibwira ko akazi twarangije kugatengeneza. Ahubwo igikomeye ni ukwibuka ko Imana itwizera ikadushinga umurimo wo kuyikorera twamamaza ineza yayo. Ikindi tutanagomba kwibagirwa ni uko Yezu adusaba kudakagatiza cyane ngo tube twakitiranya ubutumwa n’ibyibyifuzo byacu. Ati: mbohereje nk’intama mu birura. Yego ntadukura umutima ngo karaba zikurye, ariko kandi ntanaduhisha ko hari abazanga kwakira ijambo ry’Imana kandi ko tutagomba kubitindaho ahubwo ko n’agakungugu ko kubirenge tuzakabasigira. Ikindi tuzirikana ni uko ngo imyaka yeze ari myinshi ariko abasaruzi bakaba bake. Nibwira ko iyaba byari ukurwana n’umushike wenda twavuga tuti ibintu birakaze. Ariko gusaba ko abasarura baba benshi ngo hato imyaka idapfa ubusa ndumva ari ibintu byihutirwa. Ibi bijyana no gutanga umusanzu wacu. Ivanjiri y’iki cyumweru yibutsa ijambo rikomeye ko kiriziya idashobora kubaho itumva ijambo riyirema agatima, ijambo ry’amahoro; ntishobora kandi kubaho itamamaza iryo jambo. Nk’uko umubyeyi ahoza umwana we, nanjye nzabahoza, uwo ni Uhoraho ubivuga. Ineza n’amahoro bituruka ku Mana ni ryo shema ryo nyine dushobora kwiratana kandi tugomba kwamamaza. Ibindi bihinduka impfabusa ndetse n’igihimbo. Ibi kandi ni byo bimenyeto by’umusaraba wa Kristu. Pawulo yavugaga ibimenyetso by’ibikomere bitanu bya Yezu, ingabire ahabwa bake. Ariko tuzi ko twese dufite ikimenyetso cya Kristu wazutse nk’uko ku munsi wa batisimu yacu, padiri ndetse n’ababyeyi bacu n’ababyeyi ba batisumu badukoreye icyo kimenyetso kitazigera gisibangana. Iyi niyo kingi twubakiraho ubuzima bwacu. Ikibazo rero tugomba kwibaza: ese twumva kuko Imana itwizeye byo kuduhamagarira kuba abahamya b’Ijambo ryayo? Twumva se dushobora kwiyaka imitwaro yose twikoreye tukegukira gua gutangaza ko ingoma y’Imana iri bugufi? Ese twibuka ko umurimo wacu waba umeze nk’uw’abasaruzi, tutagombwa kwibeshya ngo dukeke ko n’umusaruro wose uturuka ku bubasha bwacu? Ngo Yezu yabohereje nk’intama mu birura. Ese aho none twaba ari twe birura bidaha agahenge intama za Kristu? Cyangwa tujya twubuka ko isi turimo ihanda, ko kuyibamo bisaba kwiringira Imana? Kristu ntadukura umutima kuko yasezeranyije abe kuzabana nabi iteka ryose. Tumizere kandi tuniyemeze kumubera intumwa.