ICYUMWERU CYA GATATU MU BYUMWERU BISANZWE
24 mutarama 2010 umwaka C
Neh 8,2-4.5-6.8-10
1Kor 12,12-31
Lk 1,1-4; 4,14-21
Inkuru nziza y'iki cyumweru iragaruka ku gaciro k'Ijambo ry'Imana. Isomo rya mbere riratwibutsa uko umuryango wa Isiraheli wasomewe amagambo yo mu gitabo gitagatifu nyuma y'aho utahukiye uvuye mu bunyago. Bari bameze nk'ababonekewe kuko hari haciye igihe batumva ijambo ry'Imana dore ko ngo byabaye ngombwa kubasobanurira ngo bumve igisobanuro cy'ibyo basomerwaga. Wabaye umunsi w'agatangaza kuko abayisiraheli bongeye kumva Imana ibavugisha. Wenda bo buvanga batabikwiye kuko ngo bose baturitse bakarira. Nyamara Nehemiya yarababwiye ati: uyu ni umunsi ukomeye kuko ibyishimo by'Uhoraho nizo mbaraga z'umuryango we. Kuba Isiraheli yarongeye guterana igatega amatwi ijambo ry'Uhoraho cyabaye igitangaza gikomeye. Nibyo Yezu avuga mu ivanjiri ya Luka nyuma yo gusoma amagambo ya Izayi, ati: ibi mumaze kumva byujurijwe mu maso yanyu. Twibukiranye ko Luka atangira ivanjiri ye abwira Tewofili yayandikiye ati: nafashe akanya ko gusiganuza ngo nandike koko inkuru nyayo. Yezu rero niwe wuzuza amagambo y'ubuhanuzi, kumwumva ni igitangaza gikomeye. Niwe kandi wivugira ko amagambo yose Imana yasezeranije umuryango wayo yuzurizwa muri we. Abarwayi barakizwa, impumyi zirabona, ibipfamatwi birumva, ibumuga birakimbagira, ngo ni umwaka w'impuhwe za Nyagasani. Hari uwasoma Bibiliya akibaza niba koko ibyo asoma byarabaye cyangwa niba ari inkuru mu zindi. Hari n'uwakwifuza ko Bibiliya isigaramo gusa imirongo itamubangamira cyangwa se ihuje n'uko ahumeka. Yaba ababaye akaba yatombora gusa imirongo imuhoza; yaba yishimye agasoma aho bishima. Bibiliya ikamurinda cyane cyane hamwe hatera umuntu kwibaza icyo ari cyo n'icyo yaba yarakoresheje ingabire yahawe. Gusoma Bibiliya ni ukuganira n'Imana kandi kandi nta gitangaza kiruta iki. Reka ariko ngaruke no ku magambo ya Pawulo Mutagatifu mu rwandiko yoherereje abanyakorinti. Ati umubiri ni umwe ariko ugizwe n'ingingo nyinshi zose zuzuzanya ngo umubiri ugubwe neza. Nk'uko Imana itora abayo ikabashinga imirimo itandikanye ngo bubake umuryango wayo. Bose se baba abahanuzi? Bose baba abigisha? Bose se bakiza amashitani? Nta gahimano, buri wese akaberaho abandi ngo ineza y'Imana ikwire hose. Erega ibi byarinda kwigaragambya ngo nk'uko byigeze kugendekera ingingo z'umubiri. Umusatsi ntiwitaze ibibazo ngo n'ubundi iyo batawogoshe ugenda ukuramo akarenge. Umunwa ntube gusa zana mire cyangwa ngo utererane ibirenge ngo ni wowe ubwirwa. Inzara ntizibuze indi myanya amahwemo ziyikwatagura. Ubwo iyo umwuka wabaye mubi igikuba kiba cyacitse. Si uko se abantu bahindukana umwe yitsitsa ko akomeye, undi ko yize, undi ko yabonekewe maze igikuba kigacika. Habe se hari ukibuka ko izo ngabire ari impano! Ashwi da. Ngo iyo ntahaba ntacyo mwari kwimarira. Yezu ati: ibyo mwumva byujurijwe mu maso yanyu uyu munsi. Hahirwa abanyurwa n'Ijambo ry'Uwiteka kandi bakarironkeramo agakiza. Aba nibo batuma Imana yuzuza amasezerano yayo maze buri wese akabona agakiza kayikomokaho.