Umunsi mukuru wa pasika
04 mata 2010 umwaka C
Intu 10,34.37-43
Kol 3,1-4
Yh 20,1-9
Umunsi mwiza wa pasika, Kristu wazutse naganze mu mitima yacu. Pasika si umunsi nk'iyindi kuko niyo ihatse iyindi. N'iyo tutahera ku masomo, nta handi ubukristu bwacu bwahera atari muri pasika. Twebwe rero abemera ko twacunguwe, nta handi tuvoma imbaraga uretse nyine mu izuka. Intumwa zarabyemeye kandi ziranabyigisha kuko uretse kuba zarabonye Yezu wazutse, zanahawe Roho Mutagatifu watumye zigira imbaraga nshya. Pasika ni intango y'ubuzima bushya, budashingiye gusa mu gukurikira Yezu, we Nzira, Ukuri n'Ubugingo, ahubwo mu kubakira kuri We. Hari byinshi mu buzima bwacu byashoboraga guhinduka iyaba twakwemeraga izuka. Simvuga kuba twarabyize muri gatigisimu kandi tukaba twarabifashe mu mutwe, ahubwo ko imibereho yacu yose yashingira kuri uko kuri kwa Kristu wazutse. Kristu atwiyereka mu mva irimo ubusa. Yego kuba nta cyo basanze mu mva si yo gihamya ko yazutse, dore ko n'abayahundi bapangiye abarinzi ngo babeshye ko abigishwa baje bakiba umurambo. Imva irimo ubusa ishushanya ko Kristu ataboheye aho twibwira ko twamusiga tukigira mu byacu maze tukajya tumwibuka igihe kigeze. Atwiyereka ku buryo bwinshi, cyane cyane mu byanditse bitagatifu. Udasoma bibiliya ubanza uzamenya Imana iminsi yigiyeyo. Ahandi tumenyera Yezu wazutse ni mu kimenyetso cyo kumanyura umugati. Ukarisitiya ni isakaramentu ritwibutsa ko Yezu yitanze kubera twe. Ibi bigasobanura ko hari umwenda yatwishyuriye. Uwakumva ntacyo yikanga cyangwa yishinja ubwo yarakiranutse, ntacyo apfana na Yezu. Byaba nka Petero wanganga ko Yezu amwoza ibirenge. Umwanda tutari kwikura ni icyaha n'urupfu. Ukarisitiya inatwibutsa ko abasangira umubiri umwe, baba bunze ubumwe. Si hano se twatsindiwe twese bene muntu aho duhabwa Yezu ariko ntitugenze nkawe byibura ngo tugirireko aba ari wese muri buri ukarisitiya duhabwa. By'umwihariko iwacu mu Rwanda, Ukarisitiya niyo nyine ishobora kutwomora kuko iduhuza nk'abavandimwe tutirengangije icyaha twakoze ariko tutanaheze ku ngoyi yacyo kuko uwo mwenda warishywe. Indi ngingo ukarisitiya itwibutsa ni uko Yezu yayigabuye mbere yo kwitanga ku musaraba. Erega burya na barya bamwigabije bari barangije kumuhabwa. Turiyimbire rero iyo twiha gucira abandi imanza ngo bahabwa Yezu kandi ari abanyabyaha. Ahubwo abanyabyaha nibo bamukwiye ngo abakiza. Pasika rero ni iyi: kwakira Yezu utwiyereka mu kimenyetso cy'umukiro twaronkeye ku musaraba. Ahandi Yezu tuzamusanga ni mu banvandimwe bacu cyane cyane harya tuba, aho ukora, aho dutaramira cyangwa dufatira rimwe, harya tuganirira rimwe na nrimwe tugataramana abandi,.. Yezu aratwegera akagenda natwe ngo atumare irungu, ubwoba intimba, amaganya n'utundu turwara twatumunze. Aha niho izuka riba intango n'ipfundo ry'ubuzima bushya: uwemera ko Yezu abana na twe kandi agenda natwe, aharanira kuba mushya ngo adatukisha Uwamucunguye kandi ngo anamukundishe abandi. Mpiniye aha, mbifuriza umunsi mwiza wa pasika. Muragahora muri pasika cyane cyane mwembe mwiringiye ineza ikomoka kuri Kristu wazutse.